Ibimenyetso byakwereka ko urugero rw’imisemburo yawe ruri hasi cyane cg hejuru cyane

0
5417
Urugero rw'imisemburo rutaringaniye

Imisemburo ni ibinyabutabire bituma uturemangingo n’ingingo zawe bibasha gukora, ifasha mu mubiri mu ihererekanya makuru.

Gusa kugira ngo imisemburo ikore neza ni uko igomba kuba iri ku rugero ruringaniye mu bice bitandukanye by’umubiri. Ni ibisanzwe ko rimwe na rimwe urugero rw’imisemburo rujya hasi cg hejuru, bitewe n’impamvu zitandukanye; nka mbere ndetse no mu gihe cy’imihango, mu gihe utwite cg se waracuze. Urugero rw’imisemburo ruri hasi cg hejuru rushobora guterwa n’imiti uri gufata cg se byerekana ikindi kibazo kiri mu mubiri.

Gutumba mu nda, kurakazwa n’ubusa yewe no kumva utamerewe neza muri rusange bishobora guterwa n’urugero rw’imisemburo itaringaniye mu mubiri.

Ibimenyetso 10 byerekana ko urugero rw’imisemburo rutaringaniye

  1. Umunaniro utajya ushira

Umunaniro uhoraho nicyo kimenyetso cya mbere cyerekana ko imisemburo yawe itari ku rugero rukwiriye. Umusemburo wa progesterone iyo ubaye mwinshi ushobora kugutera kunanirwa cyane. Ingoto (iba mu muhogo), ibamo imvubura nto yitwa thyroid, ikorwa ry’imisemburo micye ya thyroid, bituma ucika intege cyane.

  1. Kuribwa umutwe bihoraho

Hari ibintu bitandukanye bishobora gutera kuribwa umutwe. Gusa ku bagore benshi, ibi biterwa n’uko urugero rw’umusemburo wa estrogen ruri hasi.

Ni nayo mpamvu mbere y’imihango ukunze kuribwa umutwe, biterwa n’uko estrogen iri kugabanuka. Niba ujya uribwa umutwe akenshi igihe kimwe buri kwezi, bishobora kukwereka ko urugero rwa estrogen ruri guhinduka mu mubiri wawe.

  1. Kwiyongera ibiro n’ubushake bwo kurya cyane

Iyo urugero rw’umusemburo wa estrogen rwagabanutse, wifuza kurya cyane kimwe no mu gihe warakaye cg se ubabaye. Estrogen igira uruhare mu kugena urugero rw’umusemburo witwa leptin, utuma wumva ushaka kurya buri munsi.

  1. Ibibazo mu gusinzira

Niba udasinzira bihagije cg utabasha no gusinzira, bishobora kuba biterwa n’imisemburo yawe. Progesterone umusemburo urekurwa n’intangangore ufasha gutuma usinzira. Iyo urugero rwawo ruri hasi hasi, bishobora gutuma udasinzira byoroshye. Urugero rw’umusemburo wa estrogen iyo ruri hasi bishobora gutera ubushyuhe bwinshi mu gihe uryamye no kuzana ibyuya byinshi, ibi byombi bituma udasinzira neza mu ijoro.

  1. Ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane

Ku gitsina gore, abenshi imihango iba hagati y’iminsi 21 na 35. Niba wowe itazira ku gihe kimwe buri kwezi cg se ushobora kwirenza ukwezi, bishobora guterwa n’uko ufite imisemburo myinshi cg micye cyane ya estrogen na progesterone. Ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane bishobora no kuba kandi ikindi kimenyetso cy’indwara zimwe na zimwe zibasira intangangore.

Niyo mpamvu mu gihe ubonye bihindutse utazi impamvu, ari ngombwa kugana kwa muganga ukamenya impamvu.

  1. Kwibasirwa bya buri gihe n’ibiheri mu maso

Imisemburo myinshi ya androgens ishobora gutuma uzana ibiheri mu maso
Kuzana igiheri cg ibiheri mu maso biterwa n’imisemburo myinshi ya androgens

Kuzana igiheri kimwe cg byinshi ahantu runaka mu maso ni ibisanzwe mu gihe wenda kujya cg uri mu mihango. Gusa ibiheri bihoraho bishobora kuba ikimenyetso cy’imisemburo. Urugero ruri hejuru rw’imisemburo ya androgens (iyi ni imisemburo ya kigabo, iba mu bagore n’abagabo bose) rushobora gutuma imvubura z’amavuta ku ruhu zikora cyane. Androgens kandi ihindura imikorere y’uturemangingo tw’uruhu n’ahagereye utwenge tw’uruhu, ikaba yadutera kuziba, iyi ikaba impamvu yo kugaragara kw’ibiheri.

  1. Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Iyo imisemburo ya testosterone iri hasi bituma umugore atakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Urugero ruri hasi rwa testosterone rushobora gutuma umugore atakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Umusemburo wa testosterone ntuboneka gusa mu gitsina gabo, n’umubiri w’igitsina gore urawukora. Iyo urugero rwa testosterone ruri hasi ku gitsina gore, utakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’uko wari usanzwe.

  1. Kumagara mu gitsina

Mu gihe uzumva wumagaye mu gitsina cg se haryaryata, ibi bishobora guterwa n’uko urugero rwa estrogen ruri hasi. Uyu musemburo ufasha ingirangingo z’imyanya ndaga gitsina guhora zitose. Iyo estrogen igabanutse bitera kugabanuka kw’amatembabuzi aba mu gitsina bityo igitsina kikuma cyane.

  1. Ibibazo bitandukanye mu nda

Inzira y’urwungano ngogozi itwikiriwe n’uturemangingo dushinzwe kwakira estrogen na progesterone. Mu gihe iyi misemburo iri hasi cg hejuru bidasanzwe, igogorwa ry’ibyo urya rirahinduka. Niho uzatangira kumva uburibwe mu gifu, ibyuka bivuga, iseseme no guhitwa, ibi bishobora no kuba mu gihe uri mu mihango. Niba ufite ibibazo mu gifu, ibiheri mu maso no kumva unaniwe cyane ntuzashidikanye urugero rw’imisemburo yawe ruri hasi.

  1. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka

Nubwo hatazwi neza uburyo imisemburo igira uruhare ku bwonko, ikizwi neza nuko guhinduka kwa estrogen na progesterone bishobora gutuma utakaza ubushobozi bwo kwibuka. Ibibazo byo kwibuka cg kutita ku bintu bikunze kugaragara cyane mu gihe cyo gucura cg ikibanziriza gucura. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka bishobora no kuba kandi ikimenyetso cy’indwara iterwa n’imisemburo yibasira thyroid.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urugero rw’imisemburo yawe ruri hasi. Gusa hari ibindi tutavuzeho, nk’imihindagurikire y’amabere. Mu gihe ukoze ku mabere yawe ukumva akomeye, bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye; harimo kwiyongera k’umusemburo wa estrogen, cg uburwayi bwa kanseri. Mu gihe wumva yorohereye cyane bishobora guterwa nuko urugero rwa estrogen rwagabanutse cyane.

Igihe cyose wumvise impinduka cg ubonye kimwe mu bimenyetso twavuze, ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba wasuzumwa hakiri kare ndetse ugahabwa imiti.