Ibintu biza mu myanya y’imbere mu kwangiza ishinya yawe ugomba kwirinda

0
8228
Ishinya isa neza

Ishinya ifatiye runini amenyo, kuko niyo ituma abasha gukomera no gukomeza gufata mu kanwa.

Kwangirika kw’ishinya bishobora gutera ibibazo bitandukanye, harimo guhora uva amaraso mu ishinya ndetse n’amenyo guhunguka.

Hari byinshi ushobora gukora bikaba byatera ishinya yawe gukomeza kwangirika. Tugiye kurebera hamwe impamvu z’ingenzi zitera ishinya kwangirika.

  1. Guhekenya amenyo

Guhekenya amenyo waba ubishaka cg bikubaho utabizi bishobora kuyangiza uko igihe kigenda gihita. Akenshi abantu bahekenya amenyo usanga ishinya igenda yangirika.

Niba ubikora ubishaka ushobora gutangira kubyirinda, niba ubikora utabizi hari uburyo wabyirinda; kuko akenshi usanga biterwa na stress cg uburakari.

  1. Shikerete ziryohera

Ibintu byose biryohera muri rusange bitera ishinya kwangirika. Shikarete zimwe na zimwe zibonekamo amasukari menshi ndetse n’aside, zituma bagiteri zibasha gufata ku ishinya byoroshye, zikaba zayitera korohera no kwangirika cyane.

Niba ukunda kurya shikarete, ni byiza kuzirya byibuze mbere gato yo kurya, kuko nibwo haba hakorwa amacandwe menshi, ashobora gufasha mu gusukura amenyo no kugabanya aside.

  1. Ibinyobwa biryohera

Ibinyobwa biryohera, usibye isukari irimo haniyongeramo aside nka phosphoric na citric, zangiza cyane ishinya. Muri ibi binyobwa usanga akenshi bongeramo izi aside mu rwego rwo kongeramo uburyohe.

  1. Gufungura ibintu bikomeye n’amenyo

Ukunze kubona abantu bafungura amacupa n’amenyo cg bacisha ibindi bintu bikomeye n’amenyo. Gukoresha amenyo yawe uca ibintu bikomeye bishobora kuyatera kuvunguka cg korohera cyane.

Niyo mpamvu utagakwiye gufunguza amenyo ibintu bikomeye.

Ibi kandi bireba abantu bakunze guhekenya ikaramu kenshi.

  1. Imitobe y’imbuto

Imitobe y’imbuto ifitiye akamaro gatandukanye umubiri wacu harimo no kuwusukura, gusa ibonekamo isukari nyinshi, ndetse hari n’imbuto zimwe na zimwe zigira isukari iruta iboneka muri za Fanta. Aside zitandukanye ziboneka mu mbuto; urugero nk’indimu, zikuraho agahu gato karinda ishinya kwangirika, iyo kamaze kuvaho biyitera kwibasirwa cyane na bagiteri ndetse n’amenyo agatangira gucukuka cg kuva amaraso.

Mu gihe ushaka kunywa imitobe itandukanye, ugomba kwibanda ku itongewemo isukari, cg se ukaba wayivanga n’amazi mu rwego rwo kugabanya iyo sukari.

  1. Guhora uhekenya utuntu

Guhora uhekenya utuntu bituma amacandwe akorwa agabanuka. Iyo amacandwe ari macye, bituma ibisigazwa by’ibiryo bitinda mu kanwa cyane, bityo bagiteri zikabona ahantu heza ho gukurira no kwangiza amenyo n’ishinya.

  1. Kunywa ikawa

Akenshi abakunze kunywa ikawa cyane, amenyo azana ibara ry’umukara

Ibara ry’umukara ry’ikawa ndetse no kuba irimo aside nyinshi bishobora guhindura ibara ry’amenyo akaba umuhondo nyuma y’igihe.

Niba ukunda ikawa, ariko ukaba ufite ikibazo cy’uko amenyo yawe agenda ahinduka ushobora kugana muganga w’amenyo akaba yakuvura, amenyo agasubirana ibra ry’umweru.

  1. Kunywa itabi

Itabi rihindura cyane ibara ry’amenyo

Itabi n’ibindi byose bizana imyotsi (nka shisha cg ibindi) bishobora guhindura ibara ry’amenyo ndetse bigatera ishinya korohera cyane. Uko igenda yorohera niko bituma bagiteri zihangiza cyane.

  1. Kunywa divayi muri rusange

Yaba vino itukura cg iy’umweru, divayi zose zibonekamo aside ishobora kwangiza ishinya. Ibinyabutabire bihindura ibara bizwi nka chromogen biboneka muri divayi itukura bihindura ibara ry’amenyo ukabona yatukuye.

Mu gihe umaze kunywa divayi, ni byiza kunywa amazi cg se gukoresha imiti y’amenyo woza mu kanwa mu rwego rwo kugabanya ibibazo divayi ishobora gutera.

  1. Kuryagagura ibinyamasukari kenshi

Isukari nyinshi ku menyo itera ishinya korohera cyane, bityo amenyo akaba yahunguka

Hari abantu bakunda kurya (kuryagagura) utuntu twose babonye cyane cyane iby’amasukari; nk’ibisuguti, shokola na ice cream. Ibi akenshi byangiza amenyo n’ishinya muri rusange. Aside nyinshi ziboneka muri ibi binyamasukari, zishobora kwangiza amenyo n’ishinya, ndetse zigatera impumuro mbi mu kanwa.

Ngibyo muri macye ibitera ishinya cg amenyo yawe kwangirika, wagakwiye kwirinda cyane. Mu gukomeza isuku y’amenyo ihagije ugomba kwirinda guhita woza mu kanwa ukimara kurya, ugategereza byibuze iminota 5 cg 10, mu rwego rwo kurinda ishinya yawe kwangirika.