Burya hibiscus ivamo icyayi gifite intungamubiri

0
11606
hibiscus

Mu nkuzu zatambutse twavuze ku kamaro n’ibyiza byo kunywa tisane. Aho twasanze ko mu gukora iki cyayi unakoresha indabo za hibiscus. Ushobora kuyisoma ukanze hano http://umutihealth.com/tisane-icyayi-gifasha-umubiri/

Izi ndabo usanga ziri ku nzitiro zinyuranye cyane cyane ku bigo by’amashuri, abantu benshi ntibasobanukiwe ko zivamo icyayi kirimo ibifitiye umubiri wacu akamaro.

Nubwo icyo cyayi kiba kitaryohereye nk’icyo usanzwe unywa, nyamara ni icyayi cyiza kuko gifitemo calorie nkeya ndetse nta na caffeine irangwamo. Nicyo cyayi wakanyoye mu masaha y’ijoro, kuko ibindi byayi byo bibamo caffeine kandi ikaba ari umwanzi w’ibitotsi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro kanyuranye ko kunywa icyayi cya hibiscus.

Ibyiza 10 byo kunywa icyayi cya hibiscus

  1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 n’ikigo cy’abanyamerika kireba indwara z’umutima (American Heart Association) buvuga ko kunywa iki cyayi birinda umuvuduko ukabije w’amaraso ku bafite ibyago byo kuwurwara, ndetse no ku bakiwurwara uragabanyuka vuba.

Ibi biterwa nuko izi ndabo icyayi cyazo gifite ibisohora imyanda mu mubiri.

Niba ushaka kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, jya unywa udukombe hagati ya 2 na 3 ku munsi, buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 2.

Iki cyayi kandi gifasha kunyara kenshi bityo nabyo bikagabanya wa muvuduko udasanzwe kuko iyo unyara uba ugabanya sodium mu mubiri.

  1. Kugabanya cholesterol

Nkuko tubibonye hejuru iki cyayi gifite ubushobozi bwo gusohora imyanda mu mubiri. Mu kubikora rero kinafasha kugabanya cholesterol mbi  mu mubiri ibi bikarinda indwara zinyuranye z’umutima. Ndetse binarinda imiyoboro y’amaraso kuba yakangirika.

Ku barwayi ba diyabete nabo iki cyayi kirabafasha kuko kigabanya isukari mu mubiri kikanagabanya ibinure.

  1. Kurinda umwijima

Kwa gusohora imyanda mu mubiri kandi binafasha mu kurinda no kurwanya indwara zinyuranye zishobora gufata umwijima. Si ibyo gusa kuko iki cyayi gisukura umwijima kikawukuramo ibishobora kuwutera kanseri

Muri macye twavuga ko kunywa iki cyayi bikongerera icyizere cyo kubaho dore ko umwijima uri mu bice 5 by’ingenzi by’umubiri wacu.

Izi nizo ndabo za hibiscus mu binyabuzima twize nk’urugero rw’ururabo rwuzuye. Ziboneka mu mabara anyuranye, umutuku, umuhondo, umweru kandi zose zinganya intungamubiri
  1. Kurwanya kanseri

Muri iki cyayi dusangamo kandi protocatechuic acid ikaba ari aside irwanya kanseri ndetse inasohora uburozi mu mubiri. Iyi aside mu kubikora ituma mu mubiri habaho icyo mu binyabuzima twita apoptosis, bukaba ari uburyo umubiri ubwawo wica uturemangingo fatizo tudakenewe, muri two hakaba harimo udushobora gutera kanseri.

  1. Kubyimbura no kurwanya bagiteri

Iki cyayi gikungahaye kuri ascorbic acid ariyo vitamin C. iyi vitamin izwiho kuba ifasha umubiri mu kongera ubudahangarwa bityo ikaba vitamin y’ingenzi mu kurwanya indwara zifata mu mihogo nk’inkorora n’ibicurane. Si ibyo gusa kuko iki cyayi iyo ukinyoye wari ufite umuriro urazima.

  1. Kubabara uri mu mihango

Mu gihe uri mu mihango, ushobora kuba uribwa ndetse ukanababara mu kiziba cy’inda. Iki cyayi kizagufasha kuringaniza igipimo cy’imisemburo bityo bikavanaho kuribwa, kwa kwigunga n’umunabi.

  1. Kurwanya kwiheba no kwigunga

Muri hibiscus harimo imyunyungugu inyuranye ndetse na za vitamin nyinshi. Harimo flavonoids zizwiho kurwanya kwiheba no kwigunga. Kunywa iki cyayi rero bigabanya ubwigunge, bigatera umutuzo ndetse bigatuma urwungano rw’imyakura rukora neza cyane.

Udashoboye kwitegurira izo ndabo wagura amajyani akoze.
  1. Igogorwa

Abantu benshi banywa iki cyayi bagikundira ko gifasha igifu kugogora neza ibyo bariye. Si ibyo gusa kuko nkuko twabibonye iki cyayi kinafasha uruhago gukora nuko kwihagarika bikagenda neza ndetse n’amara akabasha gutunganya neza ibyo wariye nuko kwituma bikaba neza. Byumvikane ko iki cyayi kirwanya kwituma impatwe.

  1. Kurwanya inyota

Iki cyayi kandi iyo kinyowe gikonje gishobora gusimbura amazi cyane cyane nyuma y’akazi k’ingufu cyangwa siporo, ndetse ni cyiza kuruta ibyo kunywa bindi byagenewe kunyobwa nyuma ya siporo.

Nyuma yo kugiteka ushobora kukibika cyamara guhora ukagishyira muri firigo ukajya ukinywa ugize inyota. Unashatse wagifata cyabaye nka balafu.

  1. Gutakaza ibiro

Iyo ufata ibyo kurya bikungahaye ku masukari n’amafufu uba ushobora kongera ibiro ku buryo bworoshye. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa iki cyayi birinda umubiri kwinjiza  amasukari yawinjiyemo bityo bikarwanya kongera ibiro ahubwo bigafasha kubitakaza.  Iki cyayi kibuza ikorwa rya amylase izwiho gutuma umubiri winjiza amasukari aje mu byo turya , bityo aho kugirango yinjire agasohoka niyo mpamvu hibiscus uyisanga mu bintu byinshi byakorewe kugabanya ibiro.

Iki cyayi gikonje nacyo ni cyiza kuko kivura inyota

Nyamara kandi nubwo iki cyayi ari cyiza, hari igihe bitaba byiza kukinywa ku bantu bamwe na bamwe.

Abatemerewe kunywa hibiscus

  • Niba ufite umuvuduko mucye w’amaraso ntiwemerewe kukinywa, kuko noneho wagabanyuka cyane bikongera uburwayi nko kwangirika k’ubwonko, umutima ndetse no guhorana ikizungera. Kuko twabonyeko gikoreshwa mu kugabanya umuvuduko udasanzwe
  • Iki cyayi kirimo emmenagogue izwiho gutuma habaho imihango ndetse no kwiyongera kw’amaraso mu mura. Niyo mpamvu iki cyayi kitemerewe umugore utwite; abagore bakoresha imiti iboneza urubyaro irimo imisemburo kimwe n’abari kuvurwa ibyerekeye imisemburo nabo ntibagomba kukinywa, keretse babanje gusobanuza umuhanga akabibemerera
  • Mu gihe ari bwo bwa mbere unyoye iki cyayi, umubiri wawe utarakimenyera, si byiza gutwara imodoka cyangwa gukoresha imashini zishobora guteza impanuka. Icyakora niba usanzwe ukinywa ukaba nta bwivumbure ujya ukigiraho, nta kibazo kindi kirimo.
  • Niba ugize amaso atukura anazengamo amarira nyuma yo kukinywa, gufungana mu mazuru cyangwa kugira umuriro nyuma yo kunywa iki cyayi wabihagarika kuko ubwo ni ubwivumbure umubiri wawe wakigizeho

Mu gusoza reka twibutseko kuko ubwacyo nta buryohe uba wumva gifite, ushobora kongeramo ubuki cyangwa isukari, gusa ubuki nibwo bwiza. Ushobora kandi no kongeramo ibindi birungo nk’umucyayicyayi, tangawizi, cinnamon, n’ibindi, uko ushaka, gusa nabyo ukibuka ko hari amabwiriza abireba ndetse n’izindi ntungamubiri biba bifite.

Iki cyayi kibamo za aside nziza arizo malic acid, tartaric acid na citric acid izi zikaba aside dusanga mu mbuto nyinshi ndetse no muri vino. Zikaba zifasha umubiri kongera ubudahangarwa, kugira uruhu rucyeye, kurwanya umuvuduko udasanzwe no gufasha igogorwa.