Ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku miti ikoreshwa mu gukuraho uburibwe no kugabanya umuriro

0
5092
Imiti igabanya uburibwe n'umuriro

Imiti igabanya uburibwe n’umuriro yatangiye gukoreshwa kuva cyera cyane. Ahagana mu myaka 400 mbere ya Yezu, nibwo hatangiye gukoreshwa ibibabi ndetse n’ibituruka ku gihimba by’igiti cya willow mu kugabanya ububabare no gukuraho uburibwe, kuko byabonekagamo umuti w’ingenzi, salicylic acid, gusa ukaryana cyane mu gifu. Mu mwaka wa 1897, nibwo umuhanga mu by’ubutabire yahinduye ikinyabutabire cya salicylic acid mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo ku gifu, agihinduramo Acetylsalicylic acid, nuko Aspirin ivuka ityo.

Ibibabi by’igiti cya willow bikoreshwa mu gukuraho umuriro no kugabanya uburibwe

Aspirin wabaye umuti wamamaye cyane mu gukuraho uburibwe kugeza ubwo haje gukorwa paracetamol (acetaminophen) mu w’ 1956, ibuprofen nayo ikorwa mu w’1962.

Aspirin niwo muti wa mbere wakozwe ukiza umuriro n’uburibwe butandukanye

Nyuma yaho urutonde rw’imiti ikiza kandi igakuraho uburibwe yagiye yiyongera cyane.

Kuri ubu haboneka ibyiciro 2 by’imiti ikuraho ububabare; hari izwi nka NSAIDs (Non-Steroidal Anti Inflammatory Drugs); ibonekamo aspirin, ibuprofen, indocide, diclofenac (muri iki cyiciro paracetamol yo ntibarizwamo cyane) n’indi izwi nka COX-2 inhibitors (iyi ibuza ikorwa ry’umusemburo wa cyclooxygenase utera kubyimbirwa no kuribwa) twavuga nka Celecoxib (cg Celebrex) na Rofecoxib.

Akenshi iyo ufite uburibwe butandukanye, ufata umwe muri iyi miti, gusa kumenya uwo ufata neza bikunze kubera bamwe ikibazo gikomeye. Niba nawe urimo dore bimwe mu byagufasha ubutaha kumenya umuti ufata.

Ibyo ugomba kumenya mbere yo gukoresha imiti igabanya uburibwe n’umuriro 

  1. Ese itandukanira he?

Paracetamol igabanya uburibwe n’umuriro, ariko ntigabanya kubyimbirwa. Hari indwara zimwe na zimwe zishobora gutera ububabare cg umuriro ariko uturutse ku kubyimbirwa. Urugero nk’indwara y’amagufa ya arthritis.

Mu gihe ufite izi ndwara gufata paracetamol ntibyagufasha, ahubwo wakoresha indi miti yo mu bwoko bwa NSAIDs.

  1. Imiti yo mu cyiciro cya NSAIDs ntikoreshwa kimwe na paracetamol

Uburyo iyi miti ikoramo buratandukanye; nkuko twabibonye paracetamol ntikoreshwa mu gukuraho ububyimbirwe, ndetse n’uburyo igabanya ububabare butandukanye n’ubw’indi miti ya NSAIDs. Paracetamol ntikunze gutera ibibazo by’igifu nk’indi miti ya Indocide, Diclofenac, Aspirin cg Ibuprofen.

Nubwo bwose paracetamol zitaryana mu gifu, ariko zishobora kwangiza umwijima mu gihe waba unyweye urugero ruri hejuru cyane (ni ukuvuga hejuru y’ibinini 8 bya miligarama 500 (garama 4) inshuro nyinshi). Kuko itunganyirizwa mu mwijima, kunywa inzoga mu gihe uri kunywa paracetamol bishobora kongera ingaruka mbi ziterwa n’uyu muti.

  1. Iyi miti si ngombwa kuyikoresha kenshi

Nubwo uzasanga akenshi, iyo ugize uburibwe cg umuriro uhita wihutira gufata imiti. Gusa gukoresha cyane iyi miti, byaragaragaye ko ishobora kongera indwara zibasira umutima. Niyo mpamvu ari ngombwa kuyifata ku rugero ruringaniye.

Imiti yo mu bwoko bwa NSAIDs, yangiza igifu; niyo mpamvu ku bantu bamwe na bamwe bamara gufata ibuprofen cg aspirin bakaribwa mu gifu. Kuyikoresha gacye ntacyo bitwara, ikibi ni ukuyikoresha igihe kirekire cg gukoresha myinshi cyane.

Ku bantu barwaye indwara zisaba kuyikoresha buri munsi, bagirwa inama yo kuyifatana n’imiti irinda igifu kwangirika nka omeprazole n’indi.

  1. Ugomba kwita cyane ku muvuduko wawe w’amaraso

Imiti yo mu bwoko bwa NSAIDs ikunze kongera umuvuduko w’amaraso. Ibi bikiyongera ku bantu bayikoresha cyane, kandi basanzwe bafite iki kibazo cy’umuvuduko uri hejuru w’amaraso kandi bafata imiti yawo.

Gufata paracetamol ku rugero rwo hejuru, nabyo byaragaragaye ko byongera umuvuduko w’amaraso.

  1. Rimwe na rimwe ishobora guteza ibibazo impyiko

Imiti yo mu bwoko bwa NSAIDs, nubwo bidakunze kubaho gusa ishobora guteza ibibazo byo gukora nabi kw’impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’impyiko zikora nabi harimo; kugira iseseme cg kuruka utazi aho bivuye, kubura ubushake bwo kurya, umunaniro uhoraho n’inkari zihindura ibara.

Mu gusoza tubibutse ko abantu bose batandukanye, imibiri yabo ntiyakira kimwe imiti igabanya uburibwe n’umuriro, hari ibiba kuri bamwe ntibibe ku bandi. Mu gihe ushaka gukoresha iyi miti, bisaba kugerageza wabona ikumerera nabi ukayireka, wabona ikora ugakomeza iyo.