Ibyiza byo kunywa divayi itukura

0
11830

Divayi itukura ikunze gukoreshwa mu birori binyuranye ndetse n’abayinywa mu rugo bakaba ari ba bandi dukunze kuvuga ngo barihaye, ni ikinyobwa kiri mu bifitiye umubiri wacu akamaro.

Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine ni divayi. Aho itandukaniye n’ibindi binyobwa bisembuye by’umwihariko ni uko yo nta calorie izamura ndetse ikaba irwanya umubyibuho udasanzwe.

Ni isoko nyayo ya za flavonoids na polyphenols, bikaba ibinyabutabire birwanya uburozi mu mubiri.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza binyuranye bya divayi itukura, ndetse tunavuge inziza uko igomba kuba imeze, dore ko zirimo amoko abiri anyuranye.

Ibyiza byo kunywa divayi itukura

  1. Kurwanya kanseri

Divayi itukura ikungahaye kuri resveratrol iyi ikaba polyphenol irwanya uburozi mu mubiri, ikaba irinda uturemangingofatizo kwangirika ndetse ikanarwanya indwara za karande. Ibi birwanya uburozi bigira uruhare mu kurwanya no kurinda kanseri by’umwihariko kanseri y’ibihaha na kanseri y’amara.

  1. Irwanya kwibagirwa

Resveratrol ibonekamo ubushakashatsi bugaragaza ko irinda kwibagirwa akenshi biterwa no kugera mu zabukuru

  1. Kurinda indwara z’umutima

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Nature, divayi itukura ibuza ikorwa rya endotherin-1, iyi ikaba poroteyine ituma mu miyoboro y’amaraso hazamo ibinure. Ibi binure bikaba isoko yo kurwara indwara z’imitsi. Divayi kandi ikize kuri procyanidins, zifasha mu gutwika cholesterol mbi bityo bikagabanya indwara zinyuranye z’umutima.

Soma birambuye ibyo kurya byarinda kugira ibinure mu miyoboro y’amaraso https://umutihealth.com/2017/02/ibyo-kurya-byagufasha-mu-gusukura-imijyana/

  1. Kurwanya kubyimbirwa no kwipfundika kw’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo nyamerika cyitwa The American Chemical Society bugaragaza ko mu kurinda kubyimbirwa no kwipfundika kw’amaraso divayi itukura irusha ingufu aspirin isanzwe ikoreshwa kuri izi ndwara, cyane cyane zo kwipfundika kw’amaraso. Ibi rero bikaba birwanya indwara z’umutima

Akarahure kamwe ka divayi ni keza mu kurwanya kwipfundika kw’amaraso
  1. Kugabanya gusaza

Indwara ziterwa n’izabukuru nko kwibagirwa, gususumira ndetse no kugaragara ko ushaje ku ruhu byose ikirahure kimwe cya divayi ku munsi cyagufasha kubirwanya

  1. Kurwanya diyabete

Divayi ifasha mu kurinda ingaruka ziterwa no kuzamuka kwa diyabete ndetse inarinda ingaruka zo kuba warwara umutima bivuye ku kurwara diyabete

  1. Gukomeza amagufa no kuyarinda

Kuba muri divayi itukura dusangamo silicon, bituma kuyinywa byongerera amagufa gukomera no kuremera ndetse bigatuma yuzura imyunyungugu ya nyayo. By’umwihariko ku bagore bari mu gihe cyo gucura kunywa divayi bibongerera phytoestrogens yongerera ubuzima amagufa yabo ndetse ntibabe bagikeneye  guterwa imiti ya HRT iyi ikaba imiti isimbura imisemburo nyuma yo gucura.

Divayi ikorwa mu mizabibu
  1. Kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Muri divayi itukura dusangamo provinol iyi ikaba izwiho kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso uterwa nuko Nitric Oxide yakozwe nabi

  1. Kugabanya utubuye mu mpyiko n’umwijima

Utubuye two mu mpyiko (calcul renal/ kidney stones) hamwe n’utwo mu mwijima (gallstones) ni tumwe mu bitera imikorere mibi y’impyiko n’uwmijima ibi bikagira ingaruka mu mikorere mibi y’umubiri muri rusange. Kunywa divayi ku buryo budakabije ariko buhoraho bifasha mu kurwanya ibi byose

  1. Kurwanya ubwivumbure

Ku bantu bagira ubwivumbure ku bintu binyuranye nk’ivumbi, umuyaga ndetse n’impumuro runaka, kunywa divayi bibafasha kubirwanya

  1. Amenyo

Kunywa divayi itukura biri mu birinda indwara z’amenyo by’umwihariko bikaba biyarinda gucukuka.

  1. Uruhu rwiza

Uzasanga mu mavuta amwe n’amwe bandikaho ko harimo ibyakuwe mu mizabibu, iyi ikaba ariyo ivamo divayi. Kunywa divayi nabyo ubwabyo birwanya gukanyarara k’uruhu bituruka ku mirasire y’izuba

Ni iyihe divayi nziza?

Nkuko twabivuze dutangira hariho amoko 2 ya divayi, divayi y’umwimerere na divayi isanzwe, ariyo iba yanyujijwe mu ruganda.

Divayi rero nziza turi kuvuga hano ni divayi y’umwimerere, iba yakozwe ikuwe mu mizabibu igatunganywa ku buryo butuma nta kindi cyakivangamo. Akenshi mu kuyenga ntihakoreshwa ibikozwe mu byuma mu kurinda ko hari icyakivangamo.

Iyi divayi itukura ikaba nziza kurenza divayi y’umweru, kuko iy’umweru yo rwose iba yanyuze mu ruganda.

Kuri ubu hariho amoko 3 ya divayi twavuga ko ari umwimerere.

Zimwe mu ngero za divayi nziza
  • Bwa mbere hari iyiba yanditseho “100% organic”. Nkuko izina ribivuga iyi divayi iba yakozwe hakoreshejwe imizabibu 100% y’umwimerere, nta mafumbire mvaruganda n’imiti byakoreshejweho.
  • Bwa kabiri ni iyanditseho “Organic” gusa. Iyi nayo bivugwa ko byibuze 95% by’imizabibu yakoreshejwe ari umwimerere uretse ko yo mu kubikwa hashyirwamo imiti cyane cyane ikozwe muri sulfur, kugirango ibikike igihe kinini.
  • Bwa nyuma ni divayi iba yanditseho “Made from organic grapes”. Iyi bivuze ko byibuze 70% by’ibiyigize nabyo ari umwimerere, uhereye ku mizabibu iyikoze.

Muri macye ngibyo ibyiza bya divayi itukura. Nujya kugura uzarebe ko yakorewe mu bufaransa (France) cyangwa mu butaliyani (Italy) kuko nibyo bihugu kugeza ubu byizewe ko divayi zihaturuka ziba zagenzuwe ko ibyanditse inyuma bihuye n’ibiri imbere.

Twibutsa ko ari ukutarenza akarahure kamwe ku munsi ndetse bikaba byiza nyuma y’ifunguro rya nimugoroba.

Tunywe mu rugero, nkuko bisabwa buri gihe

Cheers

Muryoherwe