Gusinzira neza n’icyo bifasha ku buzima

0
5596
Gusinzira

Gusinzira ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri kuko bituma umererwa neza. Uretse kugira akanyamuneza, no kukurinda amaso arushye, ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umutima, ubwonko, kugira ibiro bikwiye n’ibindi byiza bitandukanye.

Ni iki gituma dusinzira?

Ushobora kuba uri mu bibaza iki kibazo kigoye gusobanura. Gusa ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana akamaro ko gusinzira.

Uko umubiri, utegeka kurya, guhumeka cg se kunywa ni nako utegeka gusinzira. Iyo wasinziriye neza bihagije, ubyukana imbaraga, ukumva wishimye kandi waruhutse bihagije, bityo ugakora neza ibyo ugomba gukora.

Uruhererekane rwo gusinzira no gukanguka

Mu kuryama no kubyuka, ibi bice byose bigena igihe usinzira ndetse n’uburyo usinziramo.

Hari ibice 2 by’ingenzi bibaho mu gihe usinziriye:

  1. Kuryama ukagezayo (deep sleep cg slow wave sleep)
  2. Igice cyo kuryama kizwi nka REM ( cg se Rapid Eye Movement)

Mu gice uba uryamye wagejejeyo, umubiri uraruhuka cyane, ugahumeka bisanzwe, umuvuduko w’amaraso ujya hasi, ndetse n’ubwonko ntibuba bugicunga ibibera hanze byose (niyo mpamvu muri iki gice bigoye gukanguka kabone niyo waba urota ugenda). Iki gice ni ingenzi cyane mu kwiyuburura no gusana ibice by’umubiri. Imvubura zituma ukura zizwi nka pituitary gland zisohora imisemburo ituma ibice by’umubiri bikura n’ibyangiritse bigasanwa.

Igice kindi cya REM (Rapid Eye Movement), ni ingenzi cyane ku bwonko. Ubwonko buba bumeze nk’ubusinziriye iyo wasinziriye ukagezayo (deep sleep), aha burakanguka bugatangira gukora. Nibwo bugenda bushyira ku murongo ibyo wabonye n’ibyo wumvise byose, bugahuza ibyo wabonye uwo munsi n’ibyo wari usanzwe uzi, byose bifasha mu kwiga no gukomeza gukura. Muri iki gice kandi ubwonko bujugunya ibidafite akamaro, ubushyuhe bw’umubiri burazamuka, umuvuduko w’amaraso nawo ukazamuka, umutima ugatera cyane. Nubwo ibi byose biba biri kuba, ntushobora kubimenya cg ngo ube wabibona.

Igice cya REM kimara igihe gito, gusa gishobora kuba inshuro nyinshi mu ijoro; hagati y’3 n’5.

Uramutse udasinziriye byagenda bite?

Mu gihe udasinzira, umubiri utangira kwangirika no gupfa. Iyo umaze igihe kinini udasinzira nibwo utangira kugira ibibazo byo kurwaragurika kuko ubudahangarwa butangira kugabanuka, ubwonko bwawe ntibube bugifite ubushobozi bwo kwibuka.

Nkuko ubushakashatsi bubyerekana, kumara igihe kinini udasinzira, byongera ibyago byo kwibasirwa na mikorobe cyane cyane virusi, kwiyongera ibiro, diyabete, indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara zibasira imitekerereze no kugabanuka kw’akanyamuneza.

Umuntu agomba kuryama igihe kingana gute?

Uko umuntu agenda akura niko igihe asinzira kigenda kigabanuka, bivuze ko n’ubushobozi bw’umubiri bwo kwiyuburura, kwisana no gufata mu mutwe bugenda bugabanuka uko ugenda ukura.

Umuntu mukuru agomba kuryama amasaha 8.

Mu byiciro by’imyaka bitandukanye n’amasaha ugomba kuryama

Kuryama amasaha 8 ntibihagije gusa, kuko igihe uryamira kigira uruhare runini mu kugena ibyiza ukura mu gusinzira bihagije nkuko bigaragazwa n’impuguke Dr Matt Walker, yo muri kaminuza ya California, Berkeley.

Ibice bya REM no gusinzira ukagezayo (deep sleep) byose bigenda binyuranamo mu ijoro. Igice kitari REM akaba aricyo kiganza cyane ndetse kigakunda kuza hakiri kare, mu gihe REM iza bujya gucya. Bivuze ko mu gihe uryama utinze cyane, ibyiza bitandukanye wabonera mu gusinzira ukagezayo uba utakibibonye.

Ku byerekeye isaha ugomba kuryamira, buri wese atandukanye n’undi, niyo mpamvu ugomba kumvira umubiri wawe, igihe ukubwiye ko isaha yo kuryama yageze. Ugaharanira kuryama amasaha 8 yuzuye.