Menya bimwe mu byo abagore bahura nabyo bitaba ku bagabo

0
4171

Twese, abagabo n’abagore dufite ibyo duhuriraho mu buzima nyamara uko duteye hari ibitandukanye. Abagore nibo batwita, bakabyara, bakonsa, bakajya mu mihango ndetse abagore baracura mu gihe abagabo barinda basaza bakibyara. Ntiduhuza igitsina, ingano y’amabere n’amabuno si imwe, ijwi ni uko, abagabo bagira ubwanwa abagore (uretse bacye) ntabwo bagira gutyo gutyo…

 

Uko gutandukana mu miterere rero bituma hari ibindi mu buzima tudahuza ndetse hari n’indwara usanga ari umwihariko ku bagore abagabo batazirwara. Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru

Ibiba ku bagore ntibibe ku bagabo

 

  1. Kanseri y’inkondo y’umura

Iyi kanseri twavugako ariho itangiye kumenyekana cyane mu bihugu byacu ariko ni indwara usanga mu bagore batari bacye hirya no hino ku isi. Kuba ifata inkondo y’umura biyigira indwara y’umwihariko ku bagore.

Kugeza ubu iyo usanze uyirwaye hari imiti uhabwa igabanya ibyago byo kuba yaguhitana kandi kuyisuzumisha ku gihe ni imwe mu nzira nziza zo kurengera ubuzima bwawe.

Iyi kanseri ikaba iterwa na HPV (Human Papilloma Virus) ikaba ari virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Byumvikane ko kuba wanduye iyi virusi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri.

Kugeza kuri ubu urukingo rw’iyi kanseri ruratangwa mu Rwanda ku bakobwa bakiri bato (batarakora imibonano mpuzabitsina) rukaba rutangirwa Ubuntu kandi.

Gusa niba urengeje imyaka y’urukingo ushobora kwisuzumisha bakakurebera nib anta HPV wanduye cyangwa nib anta byago byo kurwara iyi kanseri waba ufite

 

  1. Ubuzima bw’amabere

Nubwo tuvuze ubuzima bw’amabere, turashaka kuvuga kanseri y’ibere, ifata abagore cyane kurenza abagabo kuko nabo ishobora kubafata nubwo ari umubare uri hasi cyane.

Iyi kanseri y’amabere ikaba ari kanseri ibabaza kansi yica iyo idasuzumwe hakiri kare aho kuyivura hakoreshwa uburyo bwo kubaga ibere ryanfashwe rigakurwaho cyangwa se hagashiririzwa.

 

Kwisuzumisha nibyo bizakubwira niba ufite iyi kanseri cyangwa ufite ibyago byo kuba wayirwara. By’umwihariko niba wumva mu ibere ryawe harimo igiturugunyu kikurya kandi kigenda gikura wizuyaza kwipimisha kanseri.

Kandi ubu mu Rwanda ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) iyo urengeje imyaka 35 wemerewe kwisuzumisha indwara zose (general medical check-up) bakakwishyurira

  1. Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Nubwo izi ndwara zidafata abagore gusa ariko nyinshi muri zo nibo zibasira cyane kurenza abagabo. Kandi uretse no kuba ari bo nyinshi zibasira ni nabo zigiraho ingaruka cyane kurenza abagabo.

Kandi igituma zibabera ikibazo ni uko kuri bo ahanini zitagaragaza ibimenyetso, ndetse n’izibigaragaje zikagira ibyenda gusa hamwe umugore anashobora kwitiranya ibimenyetso n’impinduka zisanzwe mu mubiri we nko kujya mu mihango cyangwa kuba ari mu burumbuke.

Nk’imitezi na chlamydia usanga byenda guhuza ibimenyetso 100%, kubitandukanya bikorwa mu gihe hafashwe ibizami.

Nyamara gutinda kubivuza bitera ingorane zinyuranye nk’ubugumba cyangwa gutwitira inyuma y’umura

Rero igihe cyose ubonye impinduka nto mu mikorere y’igitsina cyangwa urwungano rw’imyororokere ni byiza guhita wisuzumisha ukanafata imiti ku gihe kandi neza kugirango wirinde ibindi byose byakurikiraho

 

  1. Kuboneza urubyaro

Nubwo n’abagabo bashobora kuboneza urubyaro bakoresheje agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu ariko usanga ahanini uburo bwo kuboneza urubyaro bukorwa n’abagore kurenza abagabo.

Uhereye ku binini byo kuboneza urubyaro ukageza ku nshinge n’agapira gashyirwa mu gitsina byose bikorwa n’abagore.

Ntitwibagiwe n’agapira gashyirwa mu gitsina kimwe n’imiti ishyirwa mu gitsina ngo yice intanga cyangwa urunigi no kubara, byose bikorwa n’umugore

Gusa mu buryo bwose, ni byiza ko mbere yo kugira ubwo ukoresha ubanza kuganira na muganga akagupima ndetse akagufasha guhitamo uburyo bujyanye n’imikorere y’umubiri wawe