Ibintu 5 byagufasha kwirinda kuribwa umutwe cyane cyane mu gihe cy’izuba

0
5910
Kwirinda uburibwe bw'umutwe mu gihe cy'izuba ryinshi

Mu gihe cy’izuba ukunze gusanga abantu benshi barangwa no kuribwa umutwe bidashira, akenshi biterwa no kuguma ku zuba igihe kirekire, bityo ukaribwa umutwe, ndetse biherekejwe no kumva utamerewe neza muri rusange.

Kimwe mu byagufasha kwirinda ubu buribwe bw’umutwe, harimo kwirinda kujya ku zuba, gusa bitewe n’ikirere ndetse n’akazi, abenshi ntibibashobokera kwirinda kujya ku zuba.

Gusa hari bimwe mubyo wakora bikagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe igihe wagiye ku zuba ryinshi.

Ibintu 5 byagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe mu gihe cy’izuba ryinshi

  1. Kunywa amazi menshi

Uko unywa amazi menshi mu gihe hashyushye niko bigufasha kwirinda umwuma mu mubiri

Mu gihe cy’izuba ryinshi, ni ingenzi cyane kunywa amazi menshi ahagije. Umwuma mu mubiri ushobora gutera kuribwa umutwe, ndetse wa wundi ukomeye w’uruhande rumwe (migraine).

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda umwuma mu mubiri, unywa amazi ahagije, imitobe n’ibindi bibonekamo amazi atari inzoga.

  1. Kwirinda kunywa inzoga

Kunywa inzoga mu gihe cy’ubushyuhe bitera ingaruka nyinshi kurusha uko bigira akamaro. Inzoga (alukolo muri rusange), ikamura amazi mu mubiri, ikongera umwuma, bityo bikaba byagutera kuribwa umutwe cyane.

Inzoga zikamura amazi mu mubiri bikaba byatera umwuma, nawo utera kuribwa umutwe bidasanzwe

Mu gihe cy’impeshyi nibwo usanga ibirori birimbanyije, ariko ushoboye kwirinda inzoga, byagufasha kugabanya ibibazo ujya ugira byo kuribwa umutwe bya hato na hato.

  1. Kwirinda izuba ryinshi rikugeraho

Mu gihe hanze hari izuba ryinshi, ushobora kwitwaza umutaka, ukambara ingofero cg amataratara arinda imirasire y’izuba

Mu bihugu byacu, aho usanga igihe kinini izuba ari ryinshi kandi ricana cyane, ndetse ugasanga biruhije kuba waryirinda. Gusa hari byinshi bishobora kugufasha kugabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ikugeraho; kwitwaza umutaka mu gihe hashyushye cyane, kwambara ingofero cg se amataratara (sunglasses) igihe izuba ari ryinshi cyane.

Ibi nubikora bizagufasha kwirinda kuribwa umutwe mu gihe izuba ari ryinshi hanze.

  1. Ibuka kwitwaza imiti irinda uburibwe

Hari imiti y’ibanze, wagakwiye kuba ufite igihe cyose. Mu gihe hashyushye cyane, ni ngombwa kwitwaza imiti irinda uburibwe bw’umutwe, nka paracetamol. Ni ngombwa kandi kuba ufite hafi yawe imiti ifasha mu kurinda isereri, iseseme cg se no kuruka bitewe no kuribwa umutwe cyane cyane uw’uruhande rumwe.

  1. Kurya inshuro 3 nabyo birafasha

Mu gihe hashyushye, benshi ubushake bwo kurya buragabanuka. Ugasanga nko ku munsi uriye rimwe gusa. Ibi ni bibi cyane, kuko uko urya gacye cg usimbuka ifunguro niko byongera ibyago byo kuribwa umutwe cyane.

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kurya uko bikwiye mu gihe hashyushye kugira ngo umubiri ukomeze kugira imbaraga ziwufasha gukomeza gukora neza, utagize uburibwe bw’umutwe.

Ibi byose nubikora bizagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe mu gihe cy’ubushyuhe.