Sobanukirwa amwe mu mafunguro ashobora gutera umubiri ubwivumbure

0
2925
amafunguro atera ubwivumbure

Mu mirire yacu usanga hari bamwe batarya amafunguro runaka, atari uko batayakunda ahubwo bitewe nuko iyo bayariye abagiraho ingaruka mbi ku mubiri wabo arizo zizwi nk’ubwivumbure bw’umubiri.

Ubu bwivumbure bw’umubiri akenshi burangwa no kuzana ibiheri bicye cyangwa byinshi ku ruhu biretsemo amazi, guhitwa, kwishimagura, gutukura amaso, kubyimbagana, kugira ibibazo byo guhumeka ndetse bishobora no kuzana urupfu.

Nubwo bimeze bityo ariko, iyo ubimenye hakiri kare biravurwa bigakira cyangwa se ikigutera ubwivumbure ukakigendera kure.

Hano twaguteguriye amwe mu mafunguro azwiho kuba aza ku isonga mu gutera ubwivumbure ku bantu bayariye.

Amafunguro 6 atera ubwivumbure kurenza ayandi

  1. Amata

Ubwivumbure ku mata bushobora no kubyara urupfu buterwa n’imwe cyangwa nyinshi muri za poroteyine zo mu mata umubiri uba utihanganira. Bukunze kuboneka cyane ku bana bahabwa Amata batarageza amezi 6 bavutse, gusa no ku bakuze birashoboka. Ubushakashatsi bwakozwe na Asthma and Allergy Foundation of America, bugaragaza ko hagati ya 2% na 5% by’abana bahabwa amata bagaragaza ubu bwivumbure ku mata batarageza umwaka w’ubukure.

  1. Amagi

Abana benshi bagaragaza ubwivumbure ku magi gusa bamara gukura bigashira. Niba uzi ko ugira ubwivumbure ku magi, ni byiza kugenzura ibyo uhaha bishobora kuba byavanzwemo amagi. Icyakora ku mwana utarageza umwaka avutse ni byiza kumuha umuhondo w’igi kuko akenshi ibitera ubwivumbure biba biri mu mweru waryo.

  1. Ubunyobwa

Ubunyobwa, ubuyobe, akabemba mu moko yabwo yose ubusanga mu mafunguro menshi ndetse hari na za biswi na shokola usanga burimo. Nubwo akenshi ubwivumbure ku bunyobwa butajya buhagarara ariko ku bana babugaragaje bakiri bato, iyo bakuze 20% birashira bakajya baburya. Ariko ababugumanye hari igihe bugenda bwiyongera ku buryo bwanazana urupfu aramutse ariye ibirimo ubunyobwa. Nyuma yo gusuzumwa na muganga akakwandikira epinephrine, ni byiza kujya uzigendana mu gihe uteganya kurya ibyo utazi uko byateguwe kuko bashobora kubushyiramo.

  1. Amafi

Akenshi usanga abagira ubwivumbure ku mafi babugira ku mafi afite ibyubi nka salmon, tilapia n’izindi. Ubwivumbure ku mafi nabwo bushobora kuzahaza ubugira niyo mpamvu mu gihe usanze amafi Atari ibyokurya byawe ni byiza kuyirinda no kwirinda ibyayashyizwemo byose.

  1. Soya

Soya nayo iza mu biribwa bishobora gutera umubiri ubwivumbure. Gusa kuri ubu usanga iri mu byo kurya byinshi biva mu nganda ndetse unasanga hari imiti imwe iba ivanzemo niyo mpamvu kuri bamwe cyane cyane abarya ibyatunganyijwe mbere, kuyirinda bigoye. Hari na za tofu ndetse n’amata ya soya, amajyani ayivamo byose bishobora gutera ubwivumbure. Niba uzi ko ugira ubwivumbure kuri yo, ni byiza guhorana imiti kugirango nuramuka uriye ibyo ivanzemo ntibigutere ikibazo kinini.

 

  1. Ingano

Mu ngano harimo poroteyine z’amoko menshi zikaba zishobora guhungabanya ubudahangarwa bw’abantu bagira ubwivumbure ku ngano n’ibizikomokaho. Wibukeko ingano zikomokwaho n’ibintu byinshi harimo imigati, amandazi, biswi, chapati, macaroni n’ibindi binyuranye. Niba ugira ubwivumbure ku ngano ni byiza kugenzura akantu kose uhashye karibwa ko katabonekamo ingano.

 

Niyo mpamvu aya mafunguro yose avuzwe atari byiza kuyaha umwana utarageza umwaka avutse, ndetse niyo uyamuhaye ukabona hari impinduka zidasanzwe zibaye usabwa kwihutira kumujyana kwa muganga.