Indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari yibasira igitsinagore cyane kandi ibabaza cyane. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kokera uri kunyara ndetse zikaza ari udutonyanga nyamara wumvaga ubishaka cyane.
Nkuko ikigo nyamerika cyitwa National Kidney Foundation, kibigaragaza, umugore 1 muri 5, ni ukuvuga 20% arwara iyi ndwara byibuze rimwe mu buzima bwe.
Gusa nubwo aribo izahaza, n’umugabo ukoze imibonano mpuzabitsina n’umugore uyirwaye arayandura kandi nawe iramukarira cyane ariko abagabo ntibayirwara cyane nk’abagore nkuko ikigo National Institute of Diabetes and Digestive and Kidney Diseases kibigaragaza. Impamvu ni uko abagore bagira umuvaruhago mugufi ugereranyije n’abagabo.
Gusa ubusanzwe urwungano rw’inkari icyo rushinzwe ni ugusohora izo bagiteri zitera ubu bwandu, ariko rimwe na rimwe hari igihe runanirwa nuko bagiteri zikororoka zikazatera indwara.
Hano tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kurwara ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.
Impamvu 10 zitera indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
-
Imibonano mpuzabitsina
Imibonano mpuzabitsina iza ku isonga mu gutera iyi ndwara. Hano ntihavugwa gukoresha igitsina gusa, no gukoresha intoki uri gukora mu gitsina mu rwego rwo gutegurana bishobora kwanduza mu gihe za ntoki zanduye. Niyo mpamvu mbere yo gukora imibonano umugabo asabwa kubanza gukaraba intoki no koza igitsina (niba koga umubiri wose atabivamo) ndetse n’umugore nawe akoga.
Ikindi kandi nyuma y’imibonano ugasabwa guhita unyara byibuze hatarashira iminota 30 ubikoze. Kutabikora niyo soko yo kwandura indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.
-
Impatwe
Nubwo ahanini hashinjwa kunyara dore ko n’ubundi ubu bwandu bufata mu muyoboro w’inkari ariko nanone kwituma impatwe bifitemo uruhare. Iyo utari kubasha kwituma binatuma inkari zitabasha kuza zose ngo zishireyo ibi bigatuma za bagiteri zari zigiye gusohoka zikomeza kororokera mu ruhago. Ingaruka ikaba kwandura iyi ndwara. Gusa nanone kwituma uhitwa byakongera ibyago byo kwandura kuko bagiteri bizorohera kuva mu byo witumye zikayobera mu inyariro zikaba zazagutera indwara.
Niyo mpamvu ku mugore by’umwihariko, ari itegeko kwiheha uvana imbere usubiza inyuma kugirango wirinde kwiyanduza izi bagiteri.
-
Diyabete itavurwa neza
Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri ubusanzwe iyabaya nyinshi irasohoka binyuze mu nkari. Kandi isukari ni ahantu heza ho bagiteri zororokera ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ku barwayi ba diyabete ari byiza guhorana imiti ibafasha kumanura igipimo cy’isukari yo mu maraso bityo bakaba birinze ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.
-
Gutwita
Kuba gutwita byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara, biterwa ahanini nuko hakorwa progesterone nyinshi iyo umuntu atwite nuko bigatuma ingufu z’imijyaruhago zigabanuka. Ibi bituma rero yikwedura nuko bigatuma inkari zigabanya umuvuduko zisohokeraho. Ibi bikongera ibyago byo kwandura. Kandi uko kwaguka gutuma inkari zitinda mu mijyaruhago, bigaha bagiteri umwanya wo kororoka.
-
Gutinda kunyara
Ubusanzwe mu gihe nta mpamvu yihariye ikubuza kunyara, niba ubishatse hita ubikora. Gutinda kunyara hagashira amasaha arenga 6 kuzamura uba uri kwikururira ibyago byo kwandura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Kubera yuko uko bagiteri zitinda mu ruhago niko zibona umwanya wo kororoka no gutera indwara.
Rero niyo waba uri ku rugendo rurerure, aho kugirango wiyongerere ibyago byo kurwara wanasaba imodoka igahagarara ukajya kunyara.
-
Kubura amazi
Kunywa amazi menshi nubwo tuzi ko birwanya inyota ariko sicyo gusa bikora. Ahubwo binarwanya indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Mu kubyirinda rero ni byiza kunywa amazi ahagije kuko anatuma tujya kunyara kenshi bityo bagiteri zari ziri muri twe zigasohoka.
-
Kuboneza urubyaro
Kuboneza urubyaro ubwabyo si ikibazo gusa uko bituma imisemburo ihindagurika ni nako bishobora gutuma bagiteri zo mu gitsina zihindagurika bikaba byaba isoko yo kurwara. By’umwihariko gukoresha agapira ko mu mura, urwugara, spermicide nibyo biza ku isonga. Mu gihe ukoresha ubu buryo ukajya urwara cyane ubu bwandu ni byiza ko wasaba ababishinzwe kuguhindurira.
-
Ibikoresho by’abagore
Za protége-slip zanduye kimwe na za pads( dukunze kwita cotex) ni ahantu bagiteri zororokera ku buryo bworoshye cyane. Ikariso zidakoze muri cotton nazo zikaza ziyongeraho kuko zitera gututubikana. Naho izizwi nka string zikaba zatuma bagiteri zivuye mu kibuno zibasha kujya mu gitsina.
Mu kwirinda rero ni byiza guhindura pads na protége-slip byibuze buri masaha 4, kwambara amakariso akoze muri cotton no kwirinda za string keretse utari buyambare igihe kinini, nabwo wajya ku musarane ntiwongere kuyisubizamo.

-
Utubuye mu mpyiko
Utu tubuye (calcul renal/kidney stones) dushobora gufunga umuyoboro w’inkari nuko bigatuma inkari zitabasha gusohoka neza ndetse zikaba zasa n’izisubiye mu ruhago aho gusohoka. Ibi rero bikongera ibyago byo kwandura. Niyo mpamvu ari byiza kwisuzumisha no kwivuza iyi ndwara y’utubuye mu mpyiko, no kunywa amazi meza kandi menshi mu rwego rwo kwirinda.
-
Gucura
Iyo umugore ari gucura, bituma imisemburo ya estrogen ikorwa buhoro ibi bikagira ingaruka ku gahu karinda uruhago ari nako kirukana za bagiteri. Ibi rero bituma zibona uko zororokera mu ruhago. Ikindi ni uko aba bagore bakunze kugira ikibazo kizwi nka cystocele, aho uruhago ruba rwacitse intege nuko inkari zikajya zinjira mu gitsina, kubera kujojoba kenshi. Ibi na byo bikaba biba impamvu yo kuba warwara iyi ndwara.
Icyitonderwa
Ibi si byo gusa bitera iyi ndwara gusa nibyo biri ku isonga.
Iyi ni indwara ivurwa igakira kandi wanayirinda nkuko twagiye tubigaragaza.
Ushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara n’uburyo ivurwa wasoma hano https://umutihealth.com/2016/11/ubwandu-bwumuyoboro-winkari/