Akenshi uzasanga urwaye diyabete, aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso ni indwara 2, twavuga ko zijyana. Zikunze kugendana kenshi ku buryo, byoroshye kuzisanga ku murwayi umwe. Umuvuduko ukabije w’amaraso utera diyabete gukomera cyane, diyabete igatuma bigorana kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora kuzira rimwe?
Diyabete na hypertension akenshi bikunze kuzira rimwe ku murwayi, kubera bifite byinshi bisangiye. Kandi na none, ingaruka ziterwa na buri ndwara muri izi, zituma n’indi ishobora guhita ibaho.
Zimwe mu ngaruka, zikunze guterwa n’imwe muri izi ndwara ku yindi;
- Kongera urugero rw’amatembabuzi: Diyabete yongera urugero rw’amatembabuzi mu mubiri, bigatuma umuvuduko w’amaraso uzamuka.
- Imikorere mibi y’umusemburo wa insulin: iyo habayeho imihindagurikire y’uburyo umubiri ukora uyu musemburo wa insulin bishobora kugira ingaruka ku izamuka ry’umuvuduko w’amaraso
- Kongerera imijyana gukomera: indwara ya diyabete ishobora kugabanya ubushobozi bwo gukweduka bw’udutsi duto dutwara amaraso tuyavana ku mutima (imijyana cg se arteries), bityo umuvuduko w’amaraso ukaba wakwiyongera, nuko indwara ya hypertension ikaboneraho.
Nubwo bwose iyi imikorere y’umubiri yerekana ukuntu diyabete n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso bikunze kujyana, na none twavuga ko, izi ndwara zishobora kuzira rimwe bitewe n’uko impamvu zizitera nazo ari zimwe.
Zimwe mu mpamvu zisangiwe zitera izi ndwara;
- Ibyo urya: mu gihe urya ibirimo ibinure byinshi, ibirimo umunyu mwinshi, ndetse n’ibyo kurya byahinduwe cyane (processed foods) kimwe n’isukari nyinshi (refined sugar), ibi byose bizwiho kugira ingaruka ku ngingo z’umubiri bishobora gutera indwara ya diyabete na hypertension
- Body mass: kuba ubyibushye birengeje uburebure bwawe, nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso
- Uburyo ukoramo imyitozo igorora umubiri: niba uba mu buzima wicara cyane (bivuze ko umubiri wawe udakora cyane), bishobora gutuma umusemburo wa insulin udakora neza (bikaba byatera diyabete), bishobora gutuma kandi udutsi duto dutwara amaraso tudashobora kwikwedura uko byakagombye, bityo bikaba byatera indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Uburyo bwo kwirinda izi ndwara zombi, bushingiye mu kwirinda zimwe mu mpamvu nyamukuru zishobora kuzitera.

Ese ku barwayi ba diyabete hypertension ikunze kuza ryari?
Nkuko imibare ibigaragaza, ku bantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1, yerekana ko:
- 5% by’abayirwaye bakunze guhita bibasirwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso mbere y’imyaka 10
- 3% bakunze kugira umuvuduko ukabije w’amaraso mu myaka 20
- 70% bagira indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ku myaka 40.
Kuri diyabete yo mu bwoko bwa 2, imibare yerekana ko;
75% by’abarwaye iyi diyabete, bakunze kugira ibibazo by’impyiko baba banarwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ku barwaye iyi diyabete ariko batagira ibibazo by’impyiko, umubare w’abarwaye hypertension ugera kuri 40%.
Mu gusoza, twavuga ko, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso ari indwara kenshi zijyana, imwe muri zo yaba igufashe uri hejuru y’imyaka 40, ukaba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indi.