Ibyo kurya by’ingenzi wasangamo vitamini K

0
4345
Vitamini K

Vitamini K iri muri vitamini ziyenga iyo ziri mu binure (liposolubles) ikaba vitamini igira akamaro kanini mu gutuma amaraso avura, cyangwa se akama vuba iyo ukomeretse.

Nubwo ariko tuvuze ko ituma amaraso avura siyo ibikora ahubwo ituma poroteyine zishinzwe ako kazi ko gutuma amaraso avura zikora.

Ikindi iyi vitamini ikora kandi ni ugutuma hakorwa poroteyine zo mu magufa. Kubura kwayo bitera indwara z’umutima, amagufa adakomeye, kumungwa amenyo no kurwara kanseri.

Iyi vitamini iri mu moko abiri y’ingenzi ariyo vitamini K1 na K2. Vitamini K1 iboneka cyane mu mboga naho vitamin K2 initwa menaquinone ikaboneka mu bikomoka ku mata ndetse ikanakorwa na za bagiteri nziza ziba mu nzira y’igogorwa.

Gufata ifunguro rikungahaye kuri vitamini K bizagufasha:

  • Kugira umutima muzima
  • Kugira amaraso abasha kuvura vuba iyo ukomeretse
  • Kongerera amagufa ireme no gukomera
  • Gufasha amenyo kuba mazima
  • Kurwanya kanseri
  • Kugabanya zimwe mu ndwara zandura
  • Kurinda kuva imyuna, imihango idakama n’ibindi byose bijyanye no kuva amaraso

Ubusanzwe ku munsi haba hakenewe 120mcg ku bagabo na 90mcg ku bagore ariko muri rusange 80mcg ku munsi zirahagije.

Hano rero twaguteguriye amafunguro akungahaye kuri iyi vitamin ukwiriye kwitaho mu gihe ugira ibibazo by’amaraso atajya apfa kuvura

  1. Imboga za kale

Izi mboga zo mu bwoko bw’amashu ziza ku isonga mu kuba zikungahaye kuri vitamini K.

Mu gace k’igikombe kazoo dusangamo 444mcg, bikaba birenze 100%

  1. Soya

Soya nayo iza mu bikize kuri iyi vitamin aho muri 50g zayo dusangamo 500mcg, nabyo birenze 100%

 

  1. Ibitunguru by’ibibabi (poirreau)

Ibi bitunguru nubwo usanga abenshi batakibiteka nubitetse akabiteka ngo mu isombe cyangwa chapatti, nyamara nabyo bikize kuri vitamin K kuko mu gace k’agakombe kabyo dusangamo 103mcg

 

  1. Brussels sprouts

Aya nayo ni amwe mu bwoko bw’amashu gusa twera ari duto cyane. Muri ka gace k’agakombe kayo dusangamo 78mcg, ni ukuvuga 98% by’ikenewe ku munsi.

 

  1. Amashu

Aya ni amashu amwe twese tuzi nayo akaba akungahaye kuri iyi vitamin dore ko muri kimwe cya kabiri cy’agakombe dusangamo 82mcg, birenze 100%.

  1. Broccoli

Ubu ni ubundi bwoko bw’amashu nayo akaba akungahaye kuri iyi vitamin dore ko aduha 46mcg

 

  1. Ibikomoka ku mata

Ibivugwa hano ni yawurute, fromage cyangwa amata y’ikivuguto. Gusa ntibiduha iyi vitamin ku bwinshi kuko ni 10mcg gusa.

  1. Prunes

Izi mbuto akenshi zikoreshwa zumishijwe nazo ni isoko ya vitamin K kuko ziduha 52mcg ni ukuvuga 65% y’ibyo dukeneye

  1. Concombre

Bamwe bajya bibaza niba ziri mu mbuto cyangwa ziri mu mboga. Bamwe bati ni imboga kuko zisa n’icyatsi inyuma, abandi bati ni imbuto kuko ntizitekwa. Gusa izi nazo ziduha iyi vitamin dore ko muri imwe iringaniye habamo 49mcg ni ukuvuga 61%

  1. Umwenya wumishijwe

Umwenya ubusanzwe tuziko ari umwe mu miti y’inkorora ndetse ukaba unongera iruba nyamara sibyo gusa kuko unatwongerera vitamin K kuko mu kiyiko cy’ifu yayo habamo 36mcg ni ukuvuga 45%

 

Icyitonderwa

Ibi sibyo gusa iyi vitamin ibonekamo kuko hari n’ibindi wayisangamo tutavuze hano.

Nubwo iyi vitamin yivanga mu binure , bivuze ko iyo ibaye nyinshi idasohoka ariko ubwinshi bwayo nta zindi ngaruka butera umubiri w’uwayinjije.