Ibimenyetso binyuranye byakwereka ko imisemburo yawe itaringaniye

0
12551
imisemburo

Imisemburo ni nk’intumwa z’umubiri zinyura mu maraso nuko zikagaragaza ibikenewe na wo ndetse n’ibyo ugomba gukora.

Nubwo ari abagabo n’abagore twese tugira imisemburo ariko usanga abagore aribo bagerwaho n’impinduka nyinshi kurenza abagabo. Ni mu gihe kuko bo hari ibyo banyuramo abagabo batanyuramo nko kujya mu mihango, gutwita, kubyara, no gucura.

Impinduka nto ibaye ku mikorere y’imisemburo igira ingaruka nyinshi ku mikorere rusange y’umubiri, ndetse ifite byinshi biyigaragaza.

Iyo habayeho kutaringanira kw’imisemburo, ni ukuvuga iyo ibaye myinshi cyangwa micye, habaho impinduka zinyuranye mu mubiri.

Hano tugiye kurebera hamwe ibimenyetso binyuranye bishobora kukwereka ko imisemburo yawe itaringaniye.

Ibimenyetso byakwereka ko imisemburo yawe itaringaniye

  1. Kongera ibiro cyangwa kubitakaza

Niba ubona uri kubyibuha cyangwa kunanuka ku buryo budasanzwe bishobora kuba biterwa nuko hari impinduka mu misemburo yawe.

Akenshi imvubura ya thyroid niyo ivubura imisemburo ishinzwe kugenzura imikorere y’umubiri nuko ukoresha ibiwinjiyemo.

Niba uretse kunanuka cyangwa kubyibuha ku buryo budasanzwe bikurikiwe no guhorana umunaniro, uruhu rwumagaye, guhorana akabeho utitira ndetse no kwituma impatwe, nta kabuza thyroid yawe iri gukora imisemburo idahagije.

  1. Guhorana umunaniro n’ubunebwe

Ubusanzwe tuzi ko iyo wakoze akazi k’ingufu cyane ariho unanirwa. Ariko niba umunaniro wawe uhoraho, iki ni ikimenyetso cy’uko imisemburo yawe itaringaniye, cyane cyane ku bagore bari mu gihe cyo gucura. Akenshi ibi biterwa nuko umusemburo wa cortisol ukorwa ari mwinshi. Ibi kandi bigira ingaruka ku musemburo wa serotonin, umusemburo w’ibyishimo ugakorwa ari mucye, bigatera guhorana kwiheba n’ubwigunge.

  1. Kumva ushya no kubira ibyuya nijoro

Niba ujya kumva ukumva ikintu cy’umuriro kikuzamutse umubiri wose utazi aho bivuye, bigakurikirwa no kubira ibyuya ndetse ukumva umutima umeze nk’uri gusimbagurika, ni ikindi kimenyetso cy’uko imisemburo yawe idakora neza.

Akenshi biterwa nuko igipimo cya estrogen kiri hasi, ibi bituma imvubura ya hypothalamus yibeshya ko umubiri washyushye nuko igahita itangira kuwuhoza iwutera kubira ibyuya byinshi.

  1. Kubura ibitotsi

Ibi bikunze kuba cyane ku bagore bari gucura. Ntibiterwa n’umusemburo umwe gusa ahubwo kubura ibitotsi ni kimwe mu byerekana ko imisemburo yawe itaringaniye.

Umusemburo wa progesterone niwo ukunze kuza ku isonga; kugabanuka kwayo bituma ibitotsi nabyo bigabanuka.

Estrogen ariko nayo kuko ifasha mu kuringaniza ubushyuhe bw’umubiri iyo igabanyutse bitera gututubikana nijoro no kudasinzira neza.

  1. Gupfuka imisatsi

Nubwo ahanini abagabo aribo bagira uruhara, nyamara no ku bagore bari mu gihe cyo gucura, abagore batwite n’abamaze kubyara bakunze gupfuka imisatsi.

Ikigo American Hair Loss Association, gitangaza ko umusemburo wa testosterone uhindukamo dihydrotestosterone (DHT) iyo uhuye na enzyme iboneka mu mizi y’umusatsi.

Iyi DHT rero yangiza kandi ikica imizi y’imisatsi bikayitera gupfukagurika.

Rero kutaringanira kw’imisemburo bituma hakorwa testosterone nyinshi nuko bikongera gupfuka kw’imisatsi.

  1. Umunabi no kwiheba

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2011 muri  Psychological Medicine bwerekanye ko kwiheba bizamuka cyane ku bagore bamaze gucura kurenza abakibyara.

Imisemburo serotonin na endorphin niyo ahanini ishinzwe kuzanira umubiri akanyamuneza n’ibyishimo.

Iyo ibaye myinshi cyane iturinda kuribwa no kubabara naho iyo ibaye micye itera kubura ibyishimo no guhangayika.

Kutaringanira kwayo rero bigira ingaruka zo kwiheba no kwigunga

  1. Igogorwa rigenda nabi no kugugara mu nda

Ikindi kimenyetso kigaragaza imikorere mibi y’imisemburo ni ikibazo mu igogorwa.

Ubusanzwe imisemburo igira uruhare mu bintu byose, harimo n’igogorwa.

Imisemburo igiramo uruhare cyane ni gastrin, secretin na cholecystokinin ikaba imisemburo iboneka mu rwungano ngogozi.

Iyo haje kutaringanira kuri iyi misemburo bituma igogorwa rigenda nabi bikarangwa no gutumba, gutura imibi n’ubwangati, kuribwa mu nda, isesemi no kuruka.

Gusa ibi bishobora no guterwa no kugabanyuka kwa estrogen n’ikorwa rya progesterone ku bagore bari mu mihango no mu gihe cyo gucura

  1. Kugabanyuka k’ubushake bwo gukora imibonano

Akenshi ku bagore bakimara kubyara, abari hafi gucura n’abamaze gucura imisemburo yabo irahindagurika.

Ubusanzwe umusemburo wa testosterone niwo ugira uruhare mu kugira ubushake bwo gukora imibonano. Uyu musemburo ukorwa n’imirerantanga, rero uko umugore agenda asaza imirerantanga ye igenda icika intege, uyu musemburo ugakorwa gacye nuko ubushake nabwo bukagenda bugabanyuka.

Ibi kandi biba no ku bagabo. Ndetse kuri bo hari gihe uyu musemburo iyo ubaye mucye cyane bishobora no kubatera uburemba.

Estrogen nayo kandi ku bagore igira uruhare mu gutera ubushake. Uko umugore akura igenda iba nkeya nuko bigatera igabanyuka ry’amaraso atembera mu gitsina imbere n’inyuma, muri rugongo nuko bigatera kubura ububobere ndetse n’ubushake bukabura.

  1. Kurarikira ibyo kurya cyane

Iyo igipimo cy’imisemburo kiri guhindagurika bituma igipimo cya cortisol kizamuka cyangwa kikamanuka.

Ibi byose bigira ingaruka ku isukari yo mu maraso nuko bigatera guhorana inzara.

Hari n’abararikira cyane ibintu biryohereye, ibi ahanini biterwa nuko imisemburo ikorwa na thyroid iba yabaye micyeya.

Gusonza cyane kandi binaba ku bakobwa bakiri bato iyo bari hafi kujya mu mihango.

  1. Amaso yumye

Mu gihe amaso Atari kubasha gukora amarira ahagije biyatera kuma. Ibi ahanini biva ku kuba amavuta, amazi na poroteyine byo mu maso bitaringaniye.

Ibi bishobora na byo guterwa no kutaringanira kw’imisemburo. Umusemburo wa testosterone ufasha imvubura z’amarira gukora neza. Izi mvubura nizo zituma amaso ahorana ubuhehere

Iyo rero uyu musemburo ubaye mucye bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’amaso bikayatera kuma.

Icyitonderwa

Ibi si byo gusa bigaragaza ko ufite imisemburo itaringaniye.

Gusa niba ujya wibonaho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ni byiza kwihutira kujya kwa muganga bakagufasha bakagusuzuma ndetse basanga ufite icyo kibazo bakaba baguha imiti igufasha gusubirana imisemburo ikora neza.