Ese ushobora gukora sport urwaye?

0
2939
gukora sport urwaye

Ujya wumva kenshi nk’iyo wafunganye, urwaye grippe cg se inkorora bakubwira ko ushobora gukora sport. Ariko se ni byiza? Nta kibazo bishobora kugutera? Mu gihe urwaye ni ryari wakora sport? Reka byose tubirebere hamwe.

Mbere yo kurebera hamwe, niba sport mu gihe urwaye ntacyo yagutwara. Reka tubanze turebere hamwe uburyo urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri rukora muri make.

Uburyo ubudahangarwa bw’umubiri bukora

Muri rusange, aho tuba hose naho tunyura huzuye mikorobe nyinshi; bagiteri, virusi n’imiyege buri gihe byose biba bishaka kwinjira mu mubiri. Aho bikunda byose kwibasira cyane ni mu nzira y’ubuhumekero, indwara izi mikorobe zikunze gutera harimo ibicurane, inkorora, gufungana, kokerwa, kubyimbirwa no kuribwa mu muhogo ndetse n’indwara zifata mu matwi.

Igihe cyose ibintu bivuye hanze, ubudahangarwa bwawe bufite ubushobozi bwo guhangana nabyo no kubitsinda, ariyo mpamvu udahora urwaye buri munsi. Urwungano rw’ubwirinzi bukora abasirikare bahagije bagufasha kurwanya mikorobe zose yaba izinyura mu kanwa, mu gifu, mu bihaha no mu muyoboro w’inkari.

Twavuga ko urwungano rw’ubwirinzi rukora mu buryo 2;

  1. Uburyo karemano

Ibi rubifashwamo n’ibintu bitandukanye nka;

  • Imiterere y’umubiri n’ibindi bibuza ibintu bivuye hanze gutambuka (urugero; ururenda ruboneka mu mazuru)
  • Uturemangingo tw’amaraso tw’umweru (white blood cells) dukora nk’abasirikare b’umubiri
  • Ibinyabutabire umubiri ukora mu kurwanya izi mikorobe (urugero; aside iboneka mu gifu)
2. Uburyo bwigwa

Ubu buryo nibwo busa nk’ubutangaje umubiri ukoresha mu kurwanya mikorobe n’ibindi bishaka kuwinjiramo. Hitabazwa uturemangingo dufite imikorere ihambaye, tugatangira gukora mu gihe uburyo karemano bwacitse imbaraga.

Ubwo tumaze kureba uburyo urwungano rw’ubwirinzi rukora, reka tugaruke ku kibazo cyacu cya sport mu gihe urwaye.

Soma birambuye, ibimenyetso byakwereka ko ubudahangarwa bwagabanutse ukanda hano https://umutihealth.com/2017/01/ibikwerekako-ubudahangarwa-bwagabanyutse/

Mbere na mbere mu gihe urwaye nk’ibicurane, inkorora n’ibindi byandurira mu mwuka, si byiza na gato gukora sport rusange uri kumwe n’abandi (nko muri gym cg ahandi). Ibi bizatera gukwirakwiza mikorobe ahantu hose, n’abandi babe bahandurira.

Ni izihe sport wakora urwaye?

Niba urwaye ibicurane cg wafunganye sport ushobora gukora ni izidasaba ingufu nyinshi kandi zidatuma umutima utera cyane.

Zimwe muri zo;

  • Kwiruka buhoro buhoro
  • Kugenda n’amaguru ahantu harehare
  • Koga
  • Gutwara igare gahoro gahoro
  • Ndetse na yoga

Mu gihe urwaye ugakora sport bishobora gutera stress urwungano rw’ubwirinzi rudashobora kwirinda, bikaba byakongerera kurwara cyane no gucika intege. Bitandukanye niyo uri muzima kuko iyo stress akenshi izamurwa no guhumeka cyane, kubira ibyuya, gukora cyane umubiri uba ukeneye kugira ngo urusheho kumera neza.

Imyitozo ngorora mubiri (cg se sport) zikomeye, zimara igihe kirekire zica intege urwungano rw’ubwirinzi bityo ukaba wakurizaho kurwara cyane cg se izindi ndwara nazo zikabona aho zimenera.

Ni ryari ushobora gukora sport urwaye?

Ku munsi wa 1

  • Mu gihe ufite ibimenyetso nko kuribwa mu muhogo, ukorora, ibimyira cg se wafunganye ushobora gukora sport yoroheje twavuze hejuru.
  • Niba ubabara imikaya, uribwa umutwe, wumva utameze neza mu mubiri kandi ufite umuriro, impiswi cg uruka ntugomba gukora sport.

Ku munsi wa 2

  • Niba nta muriro ufite, kandi ibimenyetso bivuzwe hejuru bikaba ubona bitagenda bikomera ushobora gukora sport zoroheje ariko zidatuma umutima utera cyane (bitarengeje inshuro 120 ku munota (<120 bpm))
  • Mu gihe igipimo cy’ubushyuhe mu mubiri burenga degre 37.5 (37.5°C), kandi ukaba ukorora cyane, ufite impiswi cg uruka nta sport ugomba gukora

Ku munsi wa 3

  • Niba udafite umuriro cg se wumva utameze nabi, kandi ibimenyetso twavuze hejuru bidakomera ushobora gukora sport zituma umutima utera bitarengeje inshuro 150 ku munota (<150 bpm)
  • Niba ufite umuriro n’ibindi bimenyetso bigihari ntugomba gukora sport. Ahubwo kuko haba hashize iminsi 3, ugomba kugana kwa muganga.

Ku munsi wa 4

  • Niba ubona ibimenyetso byose byagiye ndetse n’umuriro, ushobora kongera gukora sport nk’ibisanzwe.
  • Niba haje ibindi bimenyetso, nta sport ugomba gukora ahubwo ugana kwa muganga.

Muri make, ibimenyetso ufite nibyo byagakwiye kukwereka ingano ya sport ukora cg se igihe utagomba kuyikora.

Gusa ukazirikana ko uko urwaye ibicurane, kwitsamura cyane, inkorora cg se izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero, atari byiza na gato gukorera sport ahari abantu benshi, kuko bituma wanduza abandi.

Niba urwaye byoroheje ushobora gukora sport wenyine, cg se ugakorera mu rugo.