Umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa na bagiteri cyane cyane ku bantu b’igitsina gore ni nitrofurantoin
-
Uyu muti ni iki kandi uvura iki
Nitrofurantoin ni umuti wagenewe kuvura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari no kubirinda, ukaba ari umuti uboneka ari ibinini bipfundikiranyije cyangwa se ibinini bisanzwe. Ushobora kuboneka ari 50mg, 100mg cyangwa se 300mg, uretse ko n’ibindi bipimo bishobora kuboneka nk’umuti uvangwa n’amazi uba uri ku gipimo cya 25mg/5ml. Uza mu mazina atandukanye nka Furadantine, Sterantoine, Furadoine, Martifur, Macrodantin, Uribid n’ayandi bitewe n’uruganda.
-
Uko uyu muti ukoreshwa
Uyu muti nkuko tubibonye haruguru ni ibinini binyobwa. Ukaba utangwa hagendewe ku myaka n’ibiro by’umurwayi akawukoresha iminsi iri hagati ya 5 na 8 uretse ko muganga ashobora no kugutegeka kuwukoresha iminsiirenze iyi. Gusa ntibyemewe kuwukoresha iminsi iri munsi ya 5.
Ufatwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi, ukaba unywahagati ya 150mg na 300mg ku munsi. Uko uwufata bigenwa na muganga agendeye ku biro ufite.
-
Ingaruka zishobora guterwa no gufata uyu muti
Mu gihe uri gukoresha uyu muti ushobora kubona zimwe mu ngaruka zatewe na wo zikurikira:
- Kuribwa mu gifu
- Isesemi no kuruka
- Ibara ry’inkari rirahinduka
- Kwishimagura no kokera ku ruhu
- Isereri
- Gutitira no gutengurwa
-
Ibyo kwitondera
Uyu muti hari ibyo ukwiye kwitondera mbere yo kuwufata no mu gihe uri kuwufata
- Uyu muti ntuhabwa abana bari munsi y’imyaka 6
- Mu gihe uri kuwunywa usabwa kubanza kurya cyangwa se ukawufata uri kurya
- Uyu muti si byiza kuwufata iminsi myinshi kuko byakongera ibyago byo kugerwaho na zimwe mu ngaruka twavuze haruguru.
Ushaka kongera gusoma ibyo ku bwandu bw’umuyoboro w’inkari wabisoma hano https://umutihealth.com/ubwandu-bwumuyoboro-winkari/