Impamvu nyamukuru zitera kutaringanira kw’imisemburo

0
4394
imisemburo

Ubusanzwe mu mubiri wacu habamo imisemburo inyuranye kandi yose irafatanya mu gutuma dukura, tubyara ndetse tunagira ibyiyumviro n’amarangamutima. Iyo ibaye mike cyangwa myinshi bigira ingaruka zinyuranye ku mikorere y’umubiri muri rusange, ndetse bishobora no kuvamo uburwayi bukomeye bukenera kujya kwa muganga.

Nubwo ariko ari imisemburo myinshi, muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku misemburo igira uruhare mu myororokere, turebe impamvu nyamukuru zituma itaba ku gipimo kiringaniye kandi turavuga ku gitsinagore kuko kutaringanira kw’imisemburo yabo bigira ingaruka ku buzima bwabo bw’imyororokere.

Kuva mu bwangavu kugera umugore acuze, imisemburo ye igenda ihindagurika bitewe n’igihe arimo. Uko iba imeze ari mu gihe cy’uburumbuke siko iba imeze iyo ari mu mihango. Uko iba imeze iyo atwite si kimwe n’iyo yabyaye cyangwa yonsa.

 

Nyamara kandi nubwo ari uko bimeze, iyo izi mpinduka zibaye Atari mu gihe cyazo bitera ikibazo ndetse kiba gikwiye gushakirwa umuti

 

Impamvu zitera kutaringanira kwimisemburo

  1. Stress

Iyo havuzwe stress hahita humvikana uruhuri rw’ibintu byinshi bitera umuntu kudatuza. Harimo akazi, ubuzima ubayeho, umuryango, n’ibindi byinshi bitera umuntu kumva adatuje. Uburwayi, kubura ibitotsi, byose biri mu bitera stress nuko nayo ikabyara ingaruka yo kutagira imisemburo iringaniye.

Stress ituma hakorwa umusemburo mwinshi wa cortisol nuko bigatera umusemburo wa progesterone kugabanyuka, utanagabanyuka uyu wa cortisol ukawubuza gukora. Ubwinshi bwa cortisol butuma ubutumwa buvuye mu bwonko buzimira nuko iyoborwa ry’ikoreshwa rya progesterone ntirikorwe ryanakorwa rigakorwa nabi. Igihe cyose rero uzi ko uhorana stress ukaba kandi wibonaho ibimenyetso by’uko ufite imisemburo itaringaniye, wishakira ahandi impamvu ni iyo.

  1. Igogorwa

 

Ushobora kutiyumvisha isano iri hagati y’igogorwaa n’imisemburo ariko irahari cyane. Kutituma cyangwa kwituma impatwe, guhitwa, kuzana ibyuka mu nda, gutumba inda, ikirungurira ibi byose byerekana ko mu nzira y’igogorwa harimo ikibazo. Ikibazo nyamukuru ni uko bagiteri mbi ziba zabaye nyinshi kurenza inziza mu nzira y’igogorwa nuko bigatuma indurwe na aside bihindagurika. Ibi bigira ingaruka ku mvubura ya hypothalamus na hypophyse zikaba imvubura zigira uruhare mu ikorwa rya ya misemburo ijyanye n’imyororokere.

 

Si ibyo gusa kuko burya n’umwijima ugira uruhare mu ikorwa rya estrogen na progesterone niyo mpamvu iyo imyanda itabashije gusohoka neza, bitera izamuka rya estrogen. Si ibyo gusa kuko bishobora gutuma hakorwa estrogen zifite ikibazo bikaba byazavamo kurwara kanseri y’amabere.

Uku gusukura gukorwa n’umvijima kuba kugamije ahanini gusohora xenoestrogens zifite aho zihuriye cyane na estrogen. Izi zikaba ziboneka mu byokurya byo mu makopo, amavuta yisigwa, ndetse no mu biryo bisanzwe bitewe ahanini n’imiti yica udukoko ikoreshwa.

  1. Imikorere ya thyroid

Imvubura ya thyroid ishobora gutuma igipimo cya progesterone kigabanyuka. Niyo mpamvu ari byiza gusuzuma imikorere yayo mu gihe cyose umugore agaragaza ibimenyetso by’uko imisemburo ye itaringaniye.

Testosterone

 

Uyu nubwo ari umusemburo w’abagabo ariko n’abagore barawugira ku gipimo cyo hasi.

 

Uyu musemburo iyo ubaye mucye cyane bigira ingaruka zo kutifuza gukora imibonano, kutagira ingufu mu mubiri, no kutarangiza mu gihe cy’imibonano.

Iyo ubaye mwinshi cyane bitera kwiyongera ibiro, ibiheri byinshi mu maso, ubwanwa no kurwara ibimeze nk’ibibyimba mu mirerantanga.

 

 

Ngizi rero impamvu nyamukuru zitera kutaringanira kw’imisemburo. Ushaka kongera kumenya ibimenyetso biranga ko imisemburo itaringaniye wabisoma hano  https://umutihealth.com/imisemburo-itaringaniye/