Umubyeyi wese aba yifuza kuba yakibaruka umwana igihe kigeze kandi umwana akavuka yujuje ibisabwa byose, mbese nta kibazo na kimwe afite. Nyamara bitewe n’impamvu zinyuranye hari igihe umwana avukana ubumuga, cyangwa se akavuka igihe kitaragera bigasaba kumurerera mu byuma kugeza igihe kigeze. Hari nyamara abana bavuka igihe kigeze rwose ariko babapima bagasanga bavutse batagejeje ku biro byemewe ku mwana ukivuka. Nubwo ibi biro binyuranye bitewe n’aho umwana akomoka ariko kuri twe abirabura, havugwa ko umwana yavutse atujuje ibiro iyo avutse afite ibiro biri munsi ya 2.5kg.
Kuba umwana avukana ibiro bidashyitse biterwa n’impamvu zinyuranye muri zo hakabamo izishobora gukosorwa ndetse n’izindi bigoye gukosora nubwo impamvu nyinshi muri zo ari izishobora gukosorwa mbere yuko umwana avuka
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zigera ku icumi zitera umwana kuvukana ibiro bidashyitse.
Impamvu zitera kuvukana ibiro bidashyitse
-
Kuvuka muri impanga
Ubusanzwe umugore atwita umwana umwe agakurira mu ngobyi, nyamara hari igihe havuka abana 2, 3 ndetse na 4 no hejuru yahoo birashoboka. Ibi rero bituma abana barwanira ibibatunga bari mu nda ndetse bakanarwanira umwanya baba barimo bari mu nda nuko bikaba byatera umwe cyangwa bamwe muri bo kuvuka batujuje ibiro bisabwa.
Aha twibutse ko kubyara umwana wa mbere urengeje imyaka 35, kubyara nyuma yo gukoresha imiti iboneza urubyaro biri mu byongera amahirwe yo kubyara abana barenze umwe.
-
Guhabwa imiti y’uburumbuke
Iyi miti akenshi iba ikozwe mu misemburo. Iyi miti ikunze guhabwa abagore bafite ibibazo by’indwara nka diyabete, imiterere mibi y’umutima cyangwa uburwayi bw’impyiko dore ko izi ari zimwe mu ndwara zishobora gutera imisemburo gukora nabi.
Aba rero kimwe n’abandi bafata imiti ivura kutabyara baba bafite ibyago byinshi byo kubyara umwana utujuje ibiro, niyo mpamvu baba basabwa kwita ku mirire yuzuye kandi iboneye ndetse bakanagabanya imirimo isaba ingufu bakora kuko biri mu byafasha abo batwite kuzavukana ibiro bikwiye.
-
Kunywa itabi
Mu gihe umugore utwite akomeje kunywa itabi bigira ingaruka ku biro umwana azavukana. Impamvu nyamukuru ibitera ni ibinyabutabire bya nicotine, tar na carbon monoxide bishobora kwambuka ingobyi bikagera ku mwana uri mu nda. Ibi rero bituma umwuka waoxygen ugera ku mwana ugabanyuka ingaruka zikaba kudakura neza ari mu nda. Kandi uko umugore anywa amasigara menshi niko ibyago byo kubyara umwana udashyitse byiyongera.
Gusa inkuru nziza ni uko igihe cyose umugore atwite ahagaritse itabi, niyo haba mu ghembwe cya nyuma bifasha umwana kuvuka ashyitse.
-
Inzoga n’ibiyobyabwenge
Uko ubushakashatsi bugenda bukorwa bigaragaza ko kunywa inzoga utwite, ibiyobyabwenge ndetse n’imiti imwe n’imwe byongera ibyago byo kubyara umwana udashyitse. Ibishyirwa mu majwi cyane ni marijuana, cocaine, ecstasy ndetse n’ibindi byose byo mu rwego rwa amphetamine (recreation drugs).
Niyo mpamvu umugore wese utwite nta muti n’umwe aba akwiriye gukoresha atabanje kugisha inama muganga na farumasiye, niyo waba umuti ugurwa hadakenewe urupapuro rwa muganga.
Inzoga nayo kandi itera kuvuka umwana adashyitse cyane cyane iyo umugore utwite anyway inzoga cyane kandi nyinshi
-
Ibibazo ku mura n’inkondo y’umura
Inkondo y’umura ikora nk’ingufuri mu gihe umugore atwite dore ko iyo icitse integer bitera inda kuvamo cyangwa umwana akavuka atagejeje igihe. Gusa ibi iyo bigaragaye kare abaganga bafunga iyo nkondo ndetse bagasaba umugore utwite kurya aryama amasaha menshi ku munsi bigabanya uburemere bujya ku nkondo.
Si ibyo gusa kuko no kuba umura uteye nabi cyangwa urimo utubyimba bituma umwana mu nda adakura neza bigatera nabyo kuvuka umwana adashyitse
-
Imikorere mibi y’ingobyi
Ingobyi umwana akuriramo ni nayo inyuramo ibizamutunga kugeza avutse. Imikorere mibi yayo rero igira ingaruka ku mikurire y’umwana. Nk’igihe ingobyi yafatanye n’inkondo y’umura, cyangwa se ikiyomora kuri nyababyeyi igihe kitaragera biri mu bitera umwana kuvuka atagejeje ibiro bisabwa.
-
Kurya nabi
Kurya nabi bivugwa hano ni igihe umugore utwite adafata ifunguro rishyitse ndetse ryinshi. Twibutse ko umugore utwite aba akeneye ifunguro rimutunga agasagurira n’umwana uri mu nda. Nk’urugero iyo umugore adafite folic acid ihagije muri we bituma umwana avukana ubwonko budakora neza ndetse n’urutirigongo rudakomeye.
Ifunguro rikungahaye ku mbuto, imboga, utubuto, ibikomoka ku mata, inyama z’umweru n’ibinyampeke ni bimwe mu bidakwiye kubura ku ifunguro ry’umugore utwite kuko bituma abyara umwana w’igisore rwose.
Wibukeko umugore asabwa kwinjiza byibuze 400mcg za folic acid buri munsi kugeza byibuze hasigaye ukwezi ngo atwite no kugeza inda ifite amezi atatu kugirango birinde umwana kuzavukana ibibazo binyuranye
-
Stress
Nubwo abagore benshi batagaragaza ibibahangayikishije cyangwa ibibazo biri mu ngo zabo, ku kazi kabo ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi nyamara ibi bigira ingaruka ku bana batwite.
Umutima w’umugore utwite usunika amaraso yikubye hafi kabiri ayo usunika mu bihe bisanzwe bivuze ko ukoresha ingufu zikubye hafi kabiri izisanzwe.
Hejuru y’ibi hiyongeraho stress z’akazi, ubuzima bwo mu rugo, imibanire ye n’abandi by’umwihariko umugabo we, ibi byose bikaba byatuma umwana atwite azavuka atagejeje ibiro bikwiye.
Kugabanya imvune, kumuba hafi no kwirinda kumubabaza biri mu byafasha umugore kubyara umwana wujuje ibiro
-
Ubusembwa n’ubumuga
Umwana uvukanye imikorere mibi y’umubiri harimo n’ubumuga cyangwa ubusembwa bunyuranye aba afite ibyago byo kuvukana ibiro bidashyitse. Ubushakashatsi bwagaragaje bimwe mu bitera kuvukana ibiro bidashyitse ndetse akenshi bigatera no kuvuka igihe kitageze. Muri byo harimo:
- Down syndrome
- Klinefelter syndrome
- Turner syndrome
- Patau syndrome
- Edwards syndrome
- Ibibari, ikirenge kibwataraye, intoki cyangwa amano birengeje uubare, kuremara akaguru cyangwa akaboko
-
Indwara ziterwa na mikorobi
Kuba umugore utwite yarwara ibicurane n’inkorora ni ibintubyoroshye kandi ibi ubusanzwe nta ngaruka mbi bigira ku mwana atwite.
Nyamara kandi hari izindi ndwara zizwiho kuba zitera umwana uri mu nda kuzavukana ibiro bidashyitse. Muri zo twavuga:
- Cytomegalovirus. Iyi virusi iboneka mu matembabuzi yose y’uwayanduye niyo iza ku isonga mu bitera umwana uri mu nda kuvukana uburwayi bwa Down syndrome n’imikorere mibi y’urutirigongo
- Rubella. Banayita kandi iseru yo mu budage. Iyi virusi ishobora gutera umwana kuzatinda gukura mu bwenge, kumva, kureba n’ibibazo by’umutima. Gusa amahirwe ahari ni uko iri mu zishobora gukingirwa iyo umugore atwite
- Chickenpox. Iyi virusi iyo yinjiye umugore mu gihembwe cya mbere atwite itera ibyago by’uko umwana azavukana ubumuga bw’amaboko cyangwa amaguru, gutinda gukura no kudakura mu bwenge
- Toxoplasmosis. Iyi ndiririzi iyo yinjiye umugore utwite itera imikorere mibi y’ubwonko ku mwana uri mu nda, kumva no kureba. Iyi isangwa mu nyama zidahiye neza no mu mwanda injangwe (ipusi) yitumye.
Dusoza
Nubwo hari ibyo utakirinda ku buryo bwuzuye ariko hari ibyakirindwa ndetse hari n’ibyakosorwa niyo mpamvu ukimenya cyangwa ugicyeka ko utwite uba usabwa kujya kwa muganga bagatangira gukurikirana ubuzima bwawe n’ubw’umwana utwite kandi inama uhabwa ukazikurikiza mu nyungu zawe bwite no mu nyungu z’uwo utwite.