Stress: Sobanukirwa byinshi kuri iki kibazo cyugarije benshi

0
4390
stress

Stress ubusanzwe ni iki?

Muri iki gihe ni kenshi wumva umuntu avuze ngo: “uriya muntu antera stress”cg ngo “urashaka kunyongerera stress” ariko se stress ni iki?

Stress ni ikintu cyose gikabura (stimulate) umubiri kikaba cyahindura imikorere isanzwe yaba mu mitekerereze (mental) cg imikorere (physical). Nkuko bigaragara hari ibintu byinshi cyane mu buzima bishobora gutera stress. Kuko bigaragara ko ifite imbaraga zikomeye mu guhindura imikorere isanzwe, ni ngombwa kumenya icyo ikora ku mubiri, ku bwonko ndetse n’uko witwara mu buzima bwawe.

Ubwoko bwa stress

Stress zose ntago zingana; hari izoroheje, ziba ako kanya zigahita zishira, nko kuba wari ugiye kugongwa n’imodoka cg ikindi kinyabiziga, mu gihe izindi ziba zikomeye; nko kubura uwo ukunda.

Ibitera stress bishobora guturuka hanze, nko kubura amafranga cg se gukora akazi utishimiye. Mu gihe ibindi bishobora guturuka muri wowe, nk’ibyo utekereza, ibyo wizera cg se ibyo wibuka.

Bitandukanye n’ibyo benshi bashobora kwibwira, stress zose siko ari mbi! Kwibaruka umwana, gutangira ikintu gishya; nk’akazi, cg kubona umukunzi byose bitera stress ariko nziza! Kimwe no kubura akazi, gushwana, cg se gutandukana n’uwo ukunda nabyo bitera stress ariko mbi!

Igitangaje ni uko, aho stress yava hose; yaba ari nziza cg mbi, umubiri wawe byose ubifata kimwe.

stress ni indwara ishobora kwangiza bikomeye uwo yibasiye
Stress ishobora guturuka hanze; nk’ibibazo ugira mu buzima cg imbere muri wowe; nk’ibyo utekereza cg wibuka

Bigenda bite mu mubiri iyo ugize stress?

Mu gihe ufite stress ubwonko bwawe, butangira ikizwi nka fight-or-flight response; ibi ni ukuvuga ko bwitegura ibintu 2, guhangana cg se guhunga icyo kintu. Ibi byose nta ruhare na ruto ubigiramo; bikorwa n’igice cy’ubwonko udashobora gucunga cg gutegeka. Muri icyo gihe haba ibintu byinshi bitandukanye; Ubwonko butangira gusohora imisemburo itandukanye nka adrenaline na cortisol. Bihita bituma umutima uteragura vuba, umuvuduko w’amaraso ukazamuka, ugakanura cyane, imikaya ikikanya ndetse igogorwa rikagenda gahoro.

Ibi byose bikorwa hagamijwe kugutegura guhangana cg se guhunga icyo ari cyo cyose ubwonko bwabonye ko kidasanzwe.

Akenshi ibi byose bifite akamaro kanini kuko bikorwa hagamijwe kugufasha kwitwararika no kwirinda igishobora kwangiza ubuzima. Urugero; nko kuba ugiye kugongwa ukaba wahita usimbuka, kuba imbwa igiye kukurya, cg se ikindi cyibi kigiye kukubaho.

Stress iba mbi ryari?

Ikibazo gikomeye gitangira kuza iyo ibaye ubuzima bwawe, ukayihoramo. Muri make ugahora witeguye guhangana cg guhunga. Iki gikorwa gisaba kandi kigatwara imbaraga nyinshi, umubiri n’ubwonko, birananirwa ukageraho ugacika intege.

Iyo bibaye igihe kirekire, bituma habaho imihindagurikire ku turandaryi (neurons) n’urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, bishobora gutera indwara nyinshi zikomeye nka:

  • Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension)
  • Indwara z’umutima
  • Ubugumba
  • Ibibazo byo gusinzira nabi
  • Kwiyongera ibiro cyane
  • Kwiyongera cyane kw’indwara ya asima
  • Diyabete
  • Gusaza imburagihe
  • Kubabara mu ngingo
  • Guhorana uburibwe bikomeye
  • Umutwe udakira
  • Kumva udatuje
  • Kwiheba no kwigunga cyane
  • Kwiyongera ibyago byo kurwara kanseri

Ibitera stress iyo bihoraho; nko kubura cg gushaka cyane amafranga, akazi, cg ibindi bibazo mu rugo, iyo biherekejwe no kwigunga cg kuba udatuje byongera ibyago byo kwibasirwa cyane n’indwara yo guhagarara k’umutima (heart attack)

Urugero ruri hejuru mu maraso rw’umusemburo cortisol, rwongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, kubura ibitotsi no kurwaragurika cyane.

Uburyo bwagufasha ni ukumenya hakiri kare ibigutera stress ukabyirinda. Ariko se wamenya gute ko ibibazo ufite ari stress iri kubitera? Reba bimwe mu bimenyetso byayo, nuramuka ubibonye uzamenye neza ko ariyo ikwibasiye

Ibimenyetso bya stress

  • Umutwe udakira, kuribwa umugongo, no kubabara imikaya
  • Guhorana umunaniro
  • Kubura ibitotsi
  • Guhorana uturwara; nk’ibicurane, grippe, inkorora, …
  • Uburibwe n’ibindi bibazo mu gifu
  • Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
  • Kurakara cg guhorana umunabi
  • Kumva wihebye cg udatuje muri wowe
  • Gutakaza ubushake bwo kugira icyo ukora
  • Kwibagirwa cyane no kutagira ikigushishikaza
  • Kugira ubwoba
  • Kwanga abantu, gushwana, kumva udashaka kujya aho abandi bari ndetse no kumva ntacyo ushaka gukora
  • Guhorana ibibazo mu mibanire yawe n’abandi
  • Gutangira gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga cyane, itabi, ndetse n’ikawa, yewe no kurya isukari cyane.

Niba ubona byinshi muri ibi bimenyetso, bifate nk’ubutumwa umubiri wawe uri kuguha, ko hari ibyo ukwiye guhindura mu guhangana nayo.

Stress ni indwara nk’izindi kandi iza mu za mbere zitera izindi nyinshi. Inkuru nziza ni uko ushobora kuyirwanya ubwawe mu gihe utabishoboye hari inzobere ndetse n’abaganga bashobora kugufasha.

Soma birambuye ibimenyetso byayo, byagakwiye gutuma ushaka ubufasha mu nzobere n’abaganga https://umutihealth.com/stress-ikabije/