Ikirungo cya spirulina ni ingirakamaro mu kuvura no kurinda indwara

0
6080
S

Spirulina ni ikinyabuzima twashyira mu bimera kuko nacyo gikora ibyitwa photosynthesis aho cyifashisha urumuri rw’izuba hagakorwa ingufu. Ariko nanone ni bagiteri yo mubwoko bwa cyanobacterium ikanashyirwa mu itsinda ry’ibyitwa blue-green algae.

Spirulina amateka yerekana ko kuribwa kwayo bifite inkomoko mu bwoko bw’aba Aztecs bakaba abaturage bo muri Amerika yo hagati, ubu ni mu gihugu cya Mexico.

Spirulina nka algae zose ikaba ikurira mu mazi yaba ay’inyanja cyangwa ibiyaga n’imigezi.

Kuri ubu kubera iterambere iki kiribwa kiri gusakara ahantu hose ndetse no mu gihugu cyacu kirahaboneka aho kiba ari ifu wavuga ko ari ikirungo niyo mpamvu twahisemo muri iyi nkuru kuvuga akamaro kayo kanyuranye ku buzima dore ko ubu n’ikigo cya NASA kiri gushaka uko bagihinga mu isanzure ngo abagenda mu byogajuru bajye bagikoresha bari mu isanzure.

 

  1. Ni isoko ihambaye y’intungamubiri

Ubusanzwe ku munsi uba usabwa gukoresha hagati ya 1g na 3g zayo ariko niyo wageza kuri 10g nta kosa ririmo. Ikiyiko cy’ifu yayo (nka 7g) haba harimo:

  • Poroteyine 4g
  • Vitamin B1 ingana na 11% y’ikenewe ku munsi
  • Vitamin B2 ingana na 15% y’ikenewe ku munsi
  • Vitamin B3 ingana na 4% y’ikenewe ku munsi
  • Umuringa ungana na 21%
  • Ubutare bungana na 11%
  • Hanarimo kandi indi myunyungugu nka magnesium, potassium, manganese ndetse na vitamin F (uruvange rwa omega-3 na omega-6)

Hari amakuru avuga ko hanabonekamo vitamin B12 nyamara ibi si ukuri kuko habonekamo ahubwo pseudovitamin B12 ikaba ntacyo yo imarira umuntu.

  1. Kubyimbura no kurwanya uburozi mu mubiri

Akenshi ibyo tubamo, duhura na byo bishobora kwangiza uturemangingo twacu na DNA.

Ibi rero bishobora gutera kubyimbirwa bihoraho ingaruka ikaba kanseri n’izindi ndwara.

Muri spirulina rero habonekamo phycocyanin ikaba ari nayo ituma igira ririya bara. Iyi phycocyanin igira uruhare mu gukura uburozi n’imyanda mu mubiri.

  1. Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi

Kugeza ubu indwara z’umutima ziri ku isonga mu ndwara zitandura zihitana benshi. Cholesterol mbi (LDL) ibigiramo uruhare kuko ituma imitsi y’amaraso imera nk’ijemo ingese nuko amaraso ntatembere neza.

Spirulina rero kuyifungura bigufasha mu kugabanya iyi cholesterol mbi ahubwo bigafasha kuzamura inziza

  1. Kurinda ko cholesterol mbi yanahinduka uburozi

Cholesterol mbi dore ko ari ibinure ishobora guhinduka uburozi mu mubiri bitewe n’uko hari ibyivanze na yo.

Ibi byitwa peroxidation, bikaba isoko y’indwara nyinshi zinyuranye kandi zikaze.

Inkuru nziza ni uko ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko spirulina ifite ubushobozi bwo kurinda ibi. Ushaka gusoma bumwe muri ubwo bushakashatsi wabisoma hano http://ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/pmc3576896/

  1. Irwanya kanseri by’umwihariko yo mu kanwa

 

Nkuko irwanya ikanasohora imyanda n’uburozi mu mubiri, inashobora kurwanya kanseri dore ko kanseri ishamikira ku burozi bunyuranye buba buri mu mubiri.

By’umwihariko ikaba izwiho rero kurwanya kanseri yo mu kanwa.

Uretse kuyirwanya kandi ishobora no kuyivura iyo uyifatiranye ikiri hasi.

  1. Kugabanya umuvuduko udasanzwwe w’amaraso

Umuvuduko udasanzwe w’amaraso ni isoko y’indwara zindi ndetse zica, z’umutima.

Gukoresha 4.5g za spirulina buri munsi bizagufasha gukuraho iki kibazo burundu. Ibi biterwa nuko bitera ikorwa cyane rya nitric oxide ikaba ifasha imitsi y’amaraso kwaguka no kuruhuka.

  1. Irwanya ibicurane 

Ibicurane akenshi biterwa n’ubwivumbure umubiri ugira ku ivumbi, ubwayi, umuyaga, inyamaswa runaka, n’ibindi.

Gukoresha 2g za spirulina buri munsi bivura ibicurane, kwitsamura, no gufungana mu mazuru. Ubwo bushakashatsi wabusoma hano http://ncbi.nhl.nih.gov/pubmed/18343939/

  1. Kurinda no kuvura kubura amaraso

Kubura amaraso ukunze kubisanga mu basaza, abakoze impanuka ndetse n’abagore bava cyane nyuma yo kubyara cyangwa bari mu mihango. Gukoresha spirulina bibafasha kuzamura igipimo cya hemoglobin ndetse n’ubudahangarwa.

Gusa ubushakashatsi buracyakorwa ngo hagaragazwe igipimo.

  1. Gukomera kw’imikaya no kutarangiza vuba

 

Akazi k’imvune, siporo zisaba imbaraga biri ku isonga mmu binaniza imikaya.

Spirulina rero ni rimwe mu mafunguro yafasha kongera gusubirana imbaraga nyuma y’ibyo bihe.

Kuba ituma hakorwa nitric oxide ihagije bishobora gufasha abagabo guhorana umurego mu gutera akabariro kuko amaraso akomeza gutembera neza mu gitsina nuko kigakomeza guhagarara

 

  1. Kuringaniza isukari

 

Abantu barwaye diyabete usanga ntawe utazi umuti wa metformin abandi bita Glucophage.

Mu bushakashatsi bunyuranye hagaragajwe ko spirulina igabanya isukari kurenza uyu muti.

Hakoreshwa gusa 2g buri munsi

Bumwe muri bwo wabusoma unyuze hano  http://ncbi.nhl.nih.gov/pubmed/23368938

Icyitonderwa

Spirulina akenshi ikoreshwa nk’ikirungo. Gusa ku bagore batwite basabwa kubanza gusobanuza muganga mbere yo kuyikoresha kuko ikora cyane nk’umuti kurenza uko yaba ikirungo.

Ikindi niba ufata imiti ibuza amaraso kuvura naho ntiwemerewe kuyikoresha