Ubuzima bwa muntu bubamo byinshi binyuranye kandi by’ingenzi byaba ibyiza ndetse n’ibibi. Muri byo habamo utuntu dusa n’udutangaje, haba mu byo turya, ubuzima rusange ndetse n’aho dutuye.
Muri iyi nkuru twabakusanyirije tumwe muri utwo tuntu tw’ingenzi.
Utuntu tw’ingenzi ku buzima
-
Konsa
Iyo umugore abyara ashobora kongerwa cyangwa umwana akamwiyongerera asohoka.Si ibyo gusa kuko n’umura uba warongereye ubunini. Iyo rero yonsa bituma amaraso yavaga akama vuba ndetse n’umura ugasubira uko wahoze vuba, ibi byose biterwa na wa musemburo wa ocytocin.
Soma birambuye akamaro konsa bifitiye umubyeyi https://umutihealth.com/akamaro-ko-konsa/
-
Amagi
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, kurya amagi menshi ntacyo byangiza keretse ku barwayi ba diyabete n’abagore batwite, baba batagomba kurya menshi bakanirinda umuhondo wayo. Naho ubusanzwe kurya amagi atarenze 3 buri munsi bituma ubona 100% bya poroteyine umubiri wawe ukenera.
Mu kuyarya ni byiza kuyatogosa agashya cyane. Kuyarya mabisi bishobora kukuzanira bagiteri nka salmonella kuko hari igihe inkoko yayateye yaba yari irwaye. Kuyarya umureti nabyo biba byangije intungamubiri nyinshi kandi burya ntaba ahiye neza.
-
Inyongera za vitamini (food supplements)
Hari abantu benshi batazi yuko no gufata ibinini bya vitamin ari ugufata inyongera. Burya ubusanzwe twakazibonye zivuye mu byo kurya. Si ibyo gusa kuko gufata inyongera bihungabanya imikorere myiza y’umubiri. Vitamin akenshi zikunze gufatwa nk’inyongera ni vitamin C, vitamin B1 (thiamine) na vitamin za B (B complexe), na vitamin B9 ku bagore batwite.
Si vitamin gusa zijya zifatwa nk’inyongera kuko hari n’imyunyungugu ijya ifatwa nk’inyongera. Aha twavuga ubutare (fer) na Calcium. Ndetse ubu hanakoreshwa inyongera ngo zongera ingufu, izitera akanyabugabo mu buriri, izongera ububobere ku bagore, n’ibindi byinshi ushobora gusanga ahacururizwa imiti cyangwa inyongera (food supplements).
Gufata inyongera nyinshi bituma uturemangingo tutabasha gushwanyaguza neza izo ntungamubiri bityo kukurinda indwara bikagabanyuka.
Umwanzuro: Uretse mu gihe gusa bitegetswe na muganga, ntabwo ukwiye gukoresha ibinini by’inyongera ku biryo wariye. Wibukeko na bamwe babicuruza (kuri ubu bariyongereye) akenshi baba badasobanukiwe ibijyanye n’ubuzima.
-
Ibyo dusoma
Ubu kubera abantu benshi bamaze kumenya ingaruka z’umubyibuho, basigaye birukira hirya no hino mu binyamakuru byaba ibyandika, ibyo kuri interineti, bashaka amakuru y’icyo bakora. Kuba umuntu yanditse ibijyanye n’imirire ntibihita bimugira inzobere mu mirire.
Niba uguze igitabo, cyangwa uri gusoma inkuru runaka yanditswe n’umuntu, ni byiza kubanza kumenya uwo muntu uwo ari we, ibyo yize, ibyo akora, kugirango umenye koko ko ibyo avuga abizi bihagije.
Nubwo kandi yaba abisobanukiwe, ni byiza kumenya niba ibyo yandika cyangwa avuga bifite ikibihamya.
Umwanzuro: Mbere yo kugira regime runaka ufata, yaba iyikongerera cyangwa ikugabanyiriza ibiro, yaba se iyo mu gihe runaka wenda utwite se, cyangwa urwaye banza urebe niba yaratanzwe n’abahanga mu mirire, yakorewe isuzumwa bagasanga koko ikora ku bantu benshi kandi unashakishe haba kuri interineti cyangwa mu bitabo ahandi bayivugaho.
Singombwa ko uwanditse ku kiribwa runaka atanga ahantu hose yakuye ibyo yakusanyije, ahubwo wowe mu nyungu zawe, niba usomye ikintu runaka, cukumbura, ushakishe umenye icyo n’abandi bavugaho.
-
Guhora wumva unaniwe
Iyo amaraso atagenda neza, bivuzeko n’umwuka, vitamins n’imyunyungugu bigera nabi cg ntibigere mu bice bitandukanye by’umubiri. Iyo umubiri ubuze ibiwutunga, utangira gushaka uburyo ugabanya imbaraga ukoresha kugirango ubashe kubaho. Ibi nibyo bishobora gutera guhora wumva unaniwe, no gukora utuntu duto ukumva turakunaniza.
-
Kwituma impatwe
Ku bantu batagira icyo bakora, bahora bicaye cyangwa baryamye aha twavuga abarwayi, abageze mu zabukuru, cyangwa abatagira icyo bakora birirwa biyicariye cyangwa baryamye, ibyago byo kurwara impatwe biriyongera. Ibi biterwa nuko imikorere y’imibiri yabo ihinduka.
-
Indwara yo kwiheba no kwigunga
Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n’umurwayi, bikorwa n’umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologist). Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti.
Aganira n’umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda. Mu kuganira uvura agerageza gutuma uwo avura amwiyumvamo noneho akirekura akamubwira. Niyo uvura yaba atarize ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko byibuze agomba kuba ari umuntu uzi guhumuriza abababaye, rimwe na rimwe ashobora no kwigira nk’aho nawe yahuye nicyo kibazo, byereka umurwayi ko atari we gusa bibaho, kandi ko gukira bishoboka.
-
Gushyukwagurika ku mugore
Imwe mu mpamvu zibitera ni ukurwara indwara yo guhora urangiza. Iki ni ikibazo gikomeye kurenza ibindi aho umugore arangiza bikamurenga ndetse agahita yongera kwifuza kubikora. Umugore ufite iki kibazo niyo wamukora ku ibere gusa ahita arangiza, ku buryo ku munsi ashobora kurangiza inshuro nyinshi.
Hagati aho rero mu gitsina cye kubera amaraso ahora atemberamo ari menshi hahora habyimbye kandi harimo ubushake.
-
Amashu ku mugore utwite
Ubusanzwe tugirwa inama yo kurya amashu mabisi cyane cyane kuri salade kuko niho aduha ibiyarimo byose. Nyamara iyo bigeze ku mugore utwite ho biba icyitonderwa ndetse ntibinemewe.
Hariya hagati y’ibibabi byayo uko biba bigerekeranye hashobora kororokeramo za bagiteri zinyuranye n’izindi ndiririzi nka Toxoplasma twavuze haruguru.
Niyo mapmvu ari byiza kubanza kuyateka, niba utwite. Ndetse n’izindi mbuto zose, uruzaba rwariyashije ntukarurye utwite kandi n’izindi uzironge mu mazi atemba, mbere yo kuzirya
Ibi ni bike twabakusanyirije, n’ibindi bizagenda biza..