Uko wagaburira umwana utangiye gufata ifashabere kugeza yujuje umwaka. 

4
16361
ifashabere

Uretse mu gihe umubyeyi atabasha konsa bitewe n’impamvu zinyuranye (kubura amashereka, kurwara amabere, kuba nyina yaramubyaye agahita apfa, n’izindi), ubundi umwana atungwa n’ibere gusa kugeza agize amezi 6 y’ubukure, aho aba akeneye ifashabere.

Mu gutegura ifashabere nyamara nubwo abenshi batabyitaho, biba bikwiye kugendana n’ikigero umwana agezemo, kandi ukibuka ko igihe cyose umwana aba agomba konka kugeza igihe azacukira byibuze kugeza ku minsi 1000.

Hano twaguteguriye iby’ingenzi wakoresha nk’ifashabere ukurikije ikigero cy’umwana agezemo.

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 6 NA 8

IBINYAMPEKE: Umuceri, ingano cyangwa ibibikomokaho nka makaroni

IMBUTO: Avoka, imineke, ibinyomoro, apricots na prunes

IMBOGA: Karoti, epinari, urunyogwe, ibitonore

PROTEINES: inyama y’inkoko, tofu

IBIVA KU MATA: yogourt ikoze mu mata yuzuye.

  • Ibi byose umwana abihabwa biseye. Ndetse umuceri n’ingano bishobora gukorwamo igikoma, ari nacyo cyiza kuri uyu mwana kurenza ibindi bikoma byose wamuha.
  • Ibiryo by’uyu mwana ntibikarangwa ndetse n’umunyu ushyiramo gacye cyane bishoboka.
  • Kuko uyu mwana ariho aba agitangira kurya, si byiza guhita umuha ibintu byinshi kuko bishobora gutuma yanga ibere. Ikindi jya umuha ubwoko bumwe ukwabwo, kugeza igihe umenyeye icyo akunda kurenza ibindi, cyangwa igitera umubiri we ubwivumbure.

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 8 NA 10

IBINYAMPEKE: Umuceri, ingano, ibibikomokaho, amasaka,

IMBUTO: avoka, imineke, ibinyomoro, apricots, icunga, prunes, watermelon, ipapayi, inkeri

IMBOGA: karoti, poivron, epinari, urunyogwe, ibitonore, intoryi, ibibiringanya, igitunguru, amashu, ibirayi, ibihumyo

POROTEYINE:  Inyama y’inkoko, umuhondo w’igi, inyama y’inka

IBIVA KU MATA: Yawurute, fromage

Uyu nawe, ibye urabisya, gusa uko agenda amera amenyo, imbuto zoroshye ushobora kumuha akifatira akaba yanyunyuza nk’ikinyomoro. Tangira umumenyereze kwitamika kandi, amenye uko bafata ikiyiko.

 

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 10 NA 12

Uyu mwana ifunguro ryose abantu bakuru bashobora gufungura ariko ridakomeye cyane yemerewe kuriryaho. Ibyo waba uretse kumuha ni imyumbati, umutsima w’ibigori, n’igi ryose. Igi ukomeza kumuha umuhondo waryo kugeza umwaka wuzuye.

Indimu, n’ibindi birimo acide ntarabyemererwa ataruzuza umwaka.

Ibyo kurya bye urabinomba ariko ntibyorohe cyane kuko aba atangiye kumenya guhekenya.

Iyo amezi 12 yuzuye aba yemerewe kunywa amata yonyine, adafunguye cyangwa atavanzwemo ikindi kintu. Gusa mbere yuko ukaranga ibyo kurya ukuraho ibye, ugatonyangirizamo utuvuta ducye cyane.

Icyitonderwa 

  • Uramenye ntuzahe umwana utarageza umwaka imitobe y’imbuto igurwa ikozwe, ahubwo wawikorera ubwawe.
  • Kuri buri funguro, ni byiza ko nyuma yuko ugaburiye umwana umuha n’utuzi two kunywa dusukuye. Hagati y’ibiyiko 2 na 5 binini bitewe n’uko umwana agenda akura
  • Mu gitondo na mbere yo kuryama nijoro, ni byiza konsa umwana gusa cyangwa kumuha ibyasimbuye amashereka, noneho mu masaha ya ku manywa akaba ariho ugenda umuha ifashabere.
  • Ibyo kurya byo mu nganda, nka naan, guigoz, porridge, cerelac, si byiza kubimuha ngo unamuhe ibyo witeguriye. Hitamo uburyo bumwe ku munsi. Niba uyu munsi wamuhaye ibyo mu nganda, ejo uzamuhe ibyo wateguye. Gusa nk’inama nziza, niba ufite umwanya n’amashereka ahagije, si byiza ko waha umwana wawe ibyo mu nganda.
  • Ubuki ntibwemewe guhabwa umwana utarageza umwaka.

4 COMMENTS

  1. […] Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ribikangurira ababyeyi ndetse na minisiteri y’ubuzima ikabishimangira, ni byiza ni na ngombwa konsa umwana akivuka kuko uwo muhondo wuzuye intungamubiri, vitamin na za poroteyine. Si ibi gusa kuko amashereka abamo ibyo umubiri w’umwana ukeneye byose kuva avutse kugeza yujuje amezi 6 aho atangira guhabwa ifashabere. […]