Konka urutoki: Sobanukirwa ingaruka zabyo nuko wafasha umwana kubireka

0
7203
konka urutoki

Konka urutoki cg se kurya intoki bikunze guhangayikisha ababyeyi benshi mu gihe babona abana babo babikora kandi batangiye gukura. Nubwo hari bamwe bahita batangira gushaka uko babibacaho hari n’abandi batagira icyo babikoraho cyangwa se bakabagurira tetine ngo isimbure urutoki. Konka tetine cyangwa se urutoki byose bigira ingaruka mbi ariko byakoroha gukura umwana kuri tetine kurusha kumukura ku rutoki.

Ese konka urutoki byaba biterwa n’iki?

Abana bamwe bahabwa tetine ngo isimbure konka urutoki

Konka urutoki ku ruhinja ni ikintu gisanzwe dore ko rero burya umwana ashobora kubitangira akiri mu nda ya nyina. Abana rero bavukana ubushake bwo konka ibyo bikaba bibafasha konka ibere. Iyo umwana agize amezi 6 ubushake bwo konka bugenda bugabanuka. Akenshi uzasanga abana bacomeka urutoki iyo bananiwe kugeza asinziriye, iyo bashonje cyangwa se iyo bumva badafite umutekano nk’igihe batandukanijwe n’ababyeyi babo, bakikijwe n’abantu batamenyereye.

Ingaruka zo konka urutoki

Konka urutoki bishobora gutuma umwana amera amenyo atari ku murongo

Nubwo konka urutoki ari ibintu bisanzwe ku bana, bishobora kugira ingaruka mbi cyane cyane iyo ageze ku myaka 6 atarabicikaho.

Zimwe muri izo ngaruka ni izi:

  • Kugira amenyo atari ku murongo
  • Kugira amenyo aje hanze
  • Kwandura indwara zitewe n’umwanda. Ibi biterwa n’uko usanga intoki cyangwa se tetines biba bidafite isuku ihagije.
  • Kugira ishinya itareshya: hamwe yabyimbye ahandi hinjiyemo.
  • Imikaya ikoreshwa igihe umuntu ahekenya cyangwa se avuga itangira gukura nabi
  • Kuvuga nabi: ibi biterwa nuko imikaya ikoreshwa mu gihe umuntu avuga iba itagikora neza akaba yananirwa kuvuga neza zimwe mu nyuguti nka T, D
  • Kumva atisanzuye mu bandi bana. Ibi biterwa nuko iyo agiye mu bandi bana acyonka urutoki batangira kumuseka.
  • Kuba ingeso: Nko ku bana bamenyereye gusinzira bafite tetines, hakaba ubwo atasinzira atayibonye cyangwa se yavaho mu ijoro agahita arira. Bishobora no kuba ingeso umwana akazarinda akura acyonka urutoki
  • Udusebe ku rutoki: konka cyane urutoki bishobora gutuma ruzaho udusebe

Soma hano imikurire y’umwana mu bwenge n’imitekerereze https://umutihealth.com/gukura-mu-bwenge/

Uko wafasha umwana wawe kureka konka urutoki

Mu busanzwe ubushake bwo konka butangira kugabanuka ku mezi 6. Abana benshi bakabicikaho burundu hagati y’imyaka 2 n’ 4 bitabujije ko hari n’abayirenza. Ni byiza gutangira gufasha umwana kubireka hakiri kare.

  • Tangira uganirize umwana wawe: ni byiza gutangira kubuza umwana wawe konka urutoki, ukamubwira ko ari bibi, ukamubwira ibibi byabyo. Ushobora kwifashisha n’undi muntu yizera anubaha akaba yamuganiriza nk’umwarimu we, umuganga bamenyeranye n’abandi.
  • Irinde kumukomeretsa: Hari ababyeyi usanga bahitamo kujya babaha ibihano bibababaza igihe bonse urutoki cyangwa se kumugereranya n’abandi bana batonka urutoki ngo abarebereho. Ibyo bishobora gukomeretsa umwana. Ahubwo mushimire cyangwa umushyirireho igihembo igihe amaze umwanya atonka urutoki.
  • Shaka ibintu bimurangaza: Hari abana bakunda konka urutoki cyangwa tetine ngo bibarangaze. Ni byiza kubashakira ibindi byabarangaza nk’ibikinisho
  • Gerageza kurinda umwana wawe icyatuma yumva adatekanye: Ibi ni ukubera ko nkuko twabivuze haruguru umwana ashobora konka intoki kubera yumva adatekanye cyangwa se adatuje.

Ibyo byose nubikurikiza, bizafasha umwana kureka konka urutoki, aramutse ubona atabicaho, ushobora kwitabaza abaganga bakaba bagufasha.