Nkuko mu nkuru itambutse twabivuzeho, gutwara inda ukiri muto ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange ndetse n’igihugu cyacu by’umwihariko.
Uretse kuba ikibazo gihangayikishije kandi ni n’ikibazo kuri uwo mwana ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’uwo atwite.
Tubanze twibutse ko umwana tuvuga ari umuntu wese utwaye inda atarageza ku myaka 18 y’ubukure.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka zinyuranye zishobora kuba ku buzima bw’umukobwa utwaye inda akiri muto.
Ingaruka ku buzima bw’umwana utwite akiri muto
-
Kudahabwa ubuvuzi buhabwa abagore batwite
Ubu buvuzi kutabuhabwa si uko abaganga babumwima ahubwo ahanini biva ku isoni zo kujya aho abagore bisuzumishiriza, ihungabana no gutotezwa no kutitabwaho n’umuryango cyangwa abamurera. Netse binashobora guterwa no kutamenya ko atwite dore ko hari abakobwa bashobora kwirenza amezi atatu batarabona imihango kandi badatwite. Iyo rero atwite ntagaragaze ibimenyetso biranga utwite (nk’isesemi no guhurwa cyangwa gutwarira) ashobora kutabimenya. Ubuvuzi uhabwa mu gihembwe cya mbere ni ingenzi cyane mu buzima bwawe n’uwo utwite kuko uhabwa n’imiti inyuranye nka folic acid ifasha umwana uri mu nda mu mikurire ye ndetse ukanahabwa inyongera z’ubutare zigufasha ku kugira amaraso ahagije.
Nubwo n’abagore bakuze bashobora kugira iki kibazo ariko by’umwihariko ibi bikunze kuba ku bakobwa batwara inda bakiri bato. Baba banafite kandi ibyago byo kugira preeclampsia aho wa muvuduko ukabije w’amaraso ugendana no kunyara inkari zirimo poroteyine, kubyimba mu maso, ibiganza n’ibirenge no kwangirika kwa zimwe mu nyama zo mu nda. Ibi Bizana ingaruka zinyuranye kuri we no ku mwana uri mu nda
-
Kubyara umwana utagejeje igihe
Ubusanzwe umwana amara mu nda ibyumweru 40 aribyo bibarwa nk’amezi icyenda. Umwana wese uvutse mbere y’ibyumweru 37 aba avutse atagejeje igihe. Rimwe na rimwe hari igihe kwa muganga bategeka ko umwana avuka mbere y’igihe kugirango barengere ubuzima bwe n’ubwa nyina. Nyamara kandi byaba ku bw’iyo mpamvu cyangwa byikoze usanga uyu mwana aba afite ibyago byinshi byo kugira ikibazo ku buhumekero, igogora, amaso n’imitekerereze
Havugwa ko umwana yavutse adashyitse iyo avutse afite ibiro biri munsi ya 2.5 (>2.5kg). Akenshi biterwa na kwa kuvuka atagejeje igihe ariko nanone bikaba byaturuka ku mibereho itari myiza ya nyina amutwite, guhangayika no guhungabana. Aba bana baba bakeneye kwitabwaho ngo bafashwe kubaho.
-
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Abana batwarainda bakiri bato biba byerekana ko bakoze imibonano idakingiye. Birashoboka ko na nyuma yo gutwita yakomeza kuyikora ibi rero byongera ibyago byo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA bikaba byagira ingaruka ku mwana
-
Kwiheba nyuma yo kubyara
Uku kwiheba nyuma yo kubyara bikunze kuba ku bakobwa bagize ihungabana no gutereranwa batwite. Ibi bigira ingaruka mbi no ku mwana kuko ntiyitabwaho ndetse ashobora no gutabwa iyo uku kwiheba byafashe indi ntera.
Izi sizo ngaruka gusa, ariko ni zimwe kandi z’ingenzi mu ngaruka zishobora kugera ku mwana watwaye inda akiri muto. Nubwo ubutaha tuzavuga ku byakorwa mu guhangana nazo ariko burya kwirinda biruta kwivuza niyo mpamvu ingamba ya mbere ikwiye gufatwa ari ugukumira no kurinda ko uyu mwana yatwara inda