Iyi vitamini iri muri vitamini zigize itsinda rya vitamini B, rikaba itsinda ririmo za vitamini nyinshi kuva kuri B1 kugeza kuri B12. Iyi biotin niyo vitamini B7.
Ikivumburwa yari yarahawe izina rya vitamini H, iyi H ikaba ihagarariye amagambo abiri y’ikidage Haar und Haut, bisobanura umusatsi n’uruhu ni nayo mpamvu ari vitamini y’ingenzi ku kugira umusatsi mwiza n’uruhu runoze.
Gusa sibyo gusa ikora ahubwo iyi vitamini ifite akamaro kenshi ku buzima bwacu nkuko tugiye kubibona.
Iyi vitamin ntijya iba nyinshi mu mubiri kuko iyo ibaye nyinshi isohoka mu nkari. Iri muri vitamin ivanga n’amazi (hydrosoluble). Kandi ntikunze kuba nkeya kuko iboneka mu mafunguro menshi gusa abantu barya amagi mabisi kenshi ishobora kugabanyuka bitewe na poroteyine yitwa avidin ifata kuri biotin igatuma umubiri utayinjiza ahubwo ikisohokera. Iyi avidin ariko iyo igi rihiye nayo irangirika ntibe igiteje iki kibazo.
Akamaro ka vitamini B7
-
Ni ingenzi mu ikorwa ry’ingufu
Umubiri wacu ukenera ingufu mu mikorere yawo ya buri munsi. Iyi vitamin rero ituma umubiri wacu ukura ingufu mu byo tuba twafunguye byaba ibinyasukari n’ibinyamavuta na za poroteyine.
-
Ifasha inzara zoroshye

Nkuko akazina ka vitamin H twabonye kabivugaga, iyi vitamin ni ingenzi mu gufasha no kuvura inzara zoroshye. Inzara zoroshye zivunika ubusa zishobora no gusatagurika. Kandi ku isi yose ikibazo cy’inzara zoroshye gifata abantu bagera kuri 20%.
Gusa ahabibabisaba gufata iyi vitamin ku bwinshi byanaba ngombwa ugafata ibinini byayo gusa (biotin supplements)
-
Ni nziza ku misatsi
Burya igikuza kikanakomeza inzara kinabikora ku musatsi. Iyi vitamin rero ituma ugira imisatsi minini kandi ikomeye idapfa gucikagurika, n’ikimenyimenyi kimwe mu bimenyetso by’uko yabaye nkeya harimo gupfukagurika imisatsi.

-
Igirira akamaro abagore batwite n’abonsa
Umugore utwite n’uwonsa akenera iyi vitamin cyane dore ko aba abomba gutunga we ubwe n’umwana we. Abagore batwite basabwa kwihatira amafunguroibonekamo ku bwinshi kuko 50% by’abagore batwite bagaragaza ingaruka zuko iyi vitamin yabaye nkeya kuko umubiri uyikoresha cyane. Kuba nkeya bishobora gutuma umwana avukana ubumuga n’ubusembwa.
-
Igabanya igipimo cy’isukari ku barwaye diyabete
Diyabete yo mu bwoko bwa 2 iterwa burya n’imikorere mibi y’umubiri cyane cyane aho insulin igabanyuka cyangwa igakora nabi. Gufata ifunguro rikungahaye kuri iyi vitamin rero bifasha umubiri kugabanya isukari yo mu maraso bikaba akarusho iyo hongeweho na chromium.
-
Ni nziza ku ruhu
Nkuko twabibonye kuri rya zina rya vitamin H, iyi vitamin ni ingenzi mu gutuma ugira uruhu rwiza. Kuyibura bituma uruhu rugira uduheri dukira hakaza inkovu zigumaho ndetse rugasa n’urutukurira.
-
Ifasha mu kuvura sclerose
Iyi ni indwarayo kwangirika kw’agahu gatwikira ubwonko, urutirigongo n’amaso. Aka gahu kitwa myelin kakaba mu gukorwa kwako hakenerwa biotin ihagije. Iyi rero iyo uyifashe ku gipimo gihagije nyuma yo kurwara sclerose bifatanya n’indi miti kuba wakira vuba kandi ka gahu kakongera kwisana.
Amafunguro wasangamo iyi vitamin
Iyi vitamin iboneka mu mafunguro anyuranye kandi menshi niyo mpamvu idakunze kuba nkeya mu mubiri.
Amafunguro ayikizeho kurenza ayandi twavugamo:
- Inyama ziva ku matungo yorowe by’umwimerere cyane cyane inyama y’impyiko n’umwijima
- Umuhondo w’igi
- Fromage
- Soya
- Ubunyobwa n’amavuta yabwo
- Avoka
- Amashu
- Ibihumyo
- Amashaza

Ushobora kandi kuyibona nk’inyongera cyane cyane iyo uyikeneye nk’umuti ku gipimo cyo hejuru.
Iyi vitamin umubiri wacu ntuyikorera uyikura mu byo twariye.