Ibyo kuzirikana no kwitaho mu gihe utwite ukiri muto

0
1933

Mu nkuru zatambutse twagiye twerekana ko gutwita ukiri muto ari ikibazo gihangayikishije kandi giteje ingorane haba mu muryango ndetse no ku mwana utwite muri rusange.

Umuti wabyo nta wundi ni ukwirinda gutwara iyo nda, gusa nanone hari igihe uko kwirinda byanga, ugasanga umwana w’umukobwa atwaye inda akiri muto.

Nubwo iyo nda iteje ibibazo nyamara nanone hari ibyakorwa kugirango uwo mwana azabashe kubyara adahuye n’ingorane nyinshi nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru

 

Ibyo umukobwa utwite akiri muto yakora ngo abungabunge ubuzima bwe

 

  1. Ipimishe hakiri kare

Usanga abagore bakuze hari n’igihe atangira kwipimisha inda igeze mu mezi atandatu. Nubwo ibi tutabishyigikira, ariko byibuze we aba afite ubunararibonye kuburyo aba yiyumva. Nyamara ku nda ya mbere, noneho ukanongeraho ko ukiri muto, uba usabwa kujya kwipimisha inda igihe cyose ugicyeka ko wasamye, ni ukuvuga igihe ubuze imihango kandi uziko mu bihe bishize wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bizatuma ukurikiranwa hakiri kare kandi ingaruka zose zishoboka zigende zikurwaho

 

  1. Irinde inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge

Ibi tuvuze byose byangiza urusoro ruri mu nda kandi nawe ntibigusiga amahoro. Niba kubireka ubwawe utabishoboye, wasaba inama ku muntu wizeye ndetse byanaba ngombwa ukajya kwa muganga bakagufasha

 

  1. Fata za vitamin zihabwa abatwite

Kugirango umwana utwite azavuke nta kibazo cy’ubumuga cyangwa ubusembwa afite usabwa byibuze kujya ufata 0.4mg za folic acid buri munsi. Iyi vitamin B9 ushobora kuyihabwa kwa muganga nkuko wanagura ibyo binini muri farumasi. Usabwa kubitangira ukimenya ko utwite.

 

  1. Shaka abajyanama bakuba hafi

Umujyanama wawe wa mbere ni umubyeyi wawe mu gihe ikibazo cyawe akigize icye. Gusa rimwe na rimwe usanga iyo utwaye inda ababyeyi bagutererana bakanagutoteza, aho rero kugirango ubashe guhangana n’byo bibazo usabwa kugira abajyanama bakuba hafi, bakuganiriza, bakaguhumuriza, kandi bakakugira inama. Abo bose basabwa kuba ari abantu bakuru kandi bagufitiye impuhwe n’urukundo.

 

Si ibi gusa wakora ariko nibyo by’ingenzi usabwa kugirango ubungabunge ubuzima bwawe bwite n’ubw’umwana utwite. Iyo ubikurikiranye neza ubasha kubyara umwana ufite ubuzima bwiza nawe kandi ukabasha kubaho neza.

Ushaka kongera gusoma ingaruka zo gutwita ukiri muto wabisoma hano Ingaruka zinyuranye ku buzima bw’umukobwa utwite akiri muto