Sobanukirwa iby’ibanze ku ndwara zibasira imitekerereze ya muntu (personality disorders cg se troubles de la personalite)  

0
4893

           PERSONALITY DISORDERS / TROUBLES DE LA PERSONALITE NI IKI?

  1. Personalite isobanuye iki?

Personalite ni igice kigenga imitekerereze y’umuntu, amarangamutima, uko afata ibyemezo, imyitwarire, imikorere n’imibanire ye n’abandi.

Kandi igaragarira mu miterere y’umubiri cg se uko yavutse (facteurs genetiques ou biologiques) hakabaho nanone imyitwarire umuntu akomora muri sosiyete abamo kenshi.

  1. Troubles de la Personalite/personality disorder ni iki?

Ni indwara zifata imitekerereze, hanyuma bikagararira mu myitwarire, aho umuntu agira imyitwarire idasanzwe cyangwa se idahuye n’amahame ya sosiyete, abo babanye bakabibona nk’ihungabana, umuntu udasobanutse, utazi kubana cyangwa se umuntu bigoye kubana nawe,n’ibindi bitandukanye.

  1. Ni izihe ndwara zifata Personalite (imyitwarire ya muntu) n’ibimenyetso byazo?

 Icyiciro cya 1: Distant (excentrique, bizarre)

Abo muri iki cyiciro bahuriye ku kwitarura abandi. Iki gice kigizwe n’ibice 3 tugiye kureba hasi.

  1. La personnalité paranoïaque (paranoid personality)

Uyu afata ibikorwa by’abandi nk’ibimurwanya cg ibimuheza, nta numwe yizera, agira gushotorana bidafite impamvu, kubabarira biba biri kure, ashobora kugaragara nk’umunyeshyari.

Umuntu ufite iki kibazo ahorana urwikekwe rudashira, agahora yumva abantu bose bamugambanira cg se bagamije kumugirira nabi

Uyu kandi arangwa no:

  • Gupinga,
  • Kudaha agaciro abandi cyangwa kunenga bihoraho bagenzi be, agahora atemera ibyo abandi bakoze kabone niyo byaba ari byiza akabishakamo ikibi kandi kidahari.
  • Uyu kandi ntajya yumva ko hari ikosa yakoze.
  1. La personnalité schizoïde (schizoid personality disorder)

Kimwe mu biranga abafite iki kibazo ni ukwitarura abari inshuti zawe no gushaka kuba wenyine

Uyu arangwa n’ibimenyetso birimo;

– Kwitarura ibimuhuza n’abandi mu buryo  bwose, ahangaha ikiza kuri we ni  ukuba  wenyine cyangwa se kwigunga cyane,

– Arangwa no kutagaragaza amarangamutima (emotions), kumenya ibye biba bigoye

– Ahora mu gihe kimeze nko kurota cyangwa intekerezo, nta gikorwa akora mubyo atekereza.

  1. La personnalité schizotypique (Schizotypal personality disorder(STPD))

Uyu  arangwa no kugirana ibibazo bihoraho  nabo babana, agaragaza ubwoba cyangwa inkeke mu mibanire n’abandi ,uyu kandi arangwa no guha ubusobanuro butaribwo igikorwa runaka.

Urugero: ushobora kumusuhuza we akumva ko kuba umusuhuje hari undi mugambi wari ufite,wenda ati uyu ashaka kungirira nabi, kandi nyamara uko kumusuhuza ari ibintu bisanzwe, uyu kandi hari ubwo azakwereka ko afite ubushobozi bwo kumenya ibihe bizaza cyangwa se kureba mu bitekerezo by’abantu, kugira intumbero(focus) biba bigoye kuri we ku kintu runaka, agira inshuti nkeya, akunda kwitarura abandi.

Abafite iki kibazo barangwa no guhorana ubwoba bw’ibintu bidahari, inkeke ndetse no kugira inshuti nke zishoboka
  1. Ni iki gitera izi ndwara z’imitekerereze?

  • Inzobere zivugako, ibihe umuntu anyuramo akiri umwana bigenga cyane imyitwarire y’ahazaza. Aha muri make bakaba basobanura ko izi ndwara zifite isoko mu bwana bw’umuntu.
  • Abandi bavuga ko izi ndwara zituruka mu miterere ya mu muntu, ibyo umuntu akomora ku muryango we cyangwa ababyeyi be; ibi bigenwa n’akoko.
  • Abandi nabo bavuga ko sosiyete umuntu abayemo (environnement) nayo ni isoko y’izi ndwara ku muntu usanzwe yaravutse afite icyo kibazo (facteurs genetique) twavuze haruguru.
  1. Izi ndwara ziravurwa?

Hari uburyo bukoreshwa mu kuvura izi ndwara, ni ukuvuga hakoreshejwe psychotherapie (umuntu ku giti cye, group, cg famille) cyangwa hagakoreshwa imiti igenwa ni inzobere( psychiatre).