Kota izuba ry’agasusuruko na kiberinka bifitiye akamaro umubiri wacu

0
4010

Ntabwo ibimera aribyo gusa bikenera izuba mu kubaho kwabyo natwe turarikenera kandi riturinda rikanatuvura indwara zinyuranye.

Gusa nanone rishobora kudutera indwara turamutse turyitegeje tukarenza igipimo.

Nyamara kandi kubera ubuzima tubamo bunyuranye usanga bamwe bajya ku kazi ritararasa bakakavaho ryarenze kandi naho bakorera batabashije kubona ukobaryota.

Gusa uko byamera kose byakabaye byiza ushatse akanya niyo kaba gato ko kota izuba, nubwo bavuga ngo imiserebanya niyo irikunda dore ko umuntu uri kuryota bamuciraho umugani ngo yabaye umuserebanya ariko muri iyi nkuru ugiye kurebera hamwe akamaro izuba rifitiye ubuzima bwacu

 

Akamaro ko kota izuba ku buzima bwacu

  1. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Edinburg ryagaragaje ko ikinyabutabire cya nitric oxide kigira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso, kirekurwa iyo imirasire y’izuba igeze ku ruhu rwacu. Ibi birenze kuba izuba riduha vitamin D rero gusa nkuko benshi twari dusanzwe tubizi. Ibi bikaba bigabanya ibyago byo kurwaraindwara zinyuranye z’umutima nka stroke n’izindi nuko bikongera icyizere cyo kubaho

  1. Gutuma amagufa aba neza

Bisanzwe bizwi ko vitamin D ifasha umubiri gukurura imyunyungugu ya fosifore na karisiyumu ikomeza amagufa. Vitamin D igira amoko anyuranye,rero iyo izuba riturasiye tubona vitamin D3 ishinzwe ibyerekeye karisiyumu mu mubiri. Iyo iyi vitamin ihagije mu mubiri bigabanya ibyago byo kuvunika niyo mpamvu iyi vitamin ari ingenzi by’umwihariko ku bakuze dore ko amagufa yabo aba agenda nayo asaza.

 

  1. Bifasha ubwonko gukora neza

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Cambridge bwagaragaje ko kota izuba byibuze iminota 15 buri munsi bifasha ubwonko bibwongerera imbaraga zo kwibuka cyane cyane ku bageze mu zabukuru. Si bo gusa ariko bifasha kuko abantu bose bibafasha mu kwibuka ibintu kandi bikaba biri kuri gahunda y’igihe byabereye.

  1. Bigabanya kwiheba no kwigunga

Kubura imirasire y’izuba bishobora gutera ikibazo cyo kwigunga kikaba gikunze gufata abantu mu gihe cy’itumba, ndetse binafata abantu bakora amasaha menshi ahantu hatagera izuba nko mu biro n’ahandi izuba ritagera. Umuti wabyo nta wundi rero ni ukota izuba kuko ryirukana wa munabi na kwa kwiheba. Ibi biterwa nuko iyo izuba riturasiye bituma umubiri wacu urekura umusemburo wa serotonin uzwiho gutuma tugira akanyamuneza.

  1. Kota izuba bituma tubona ibitotsi

Iyo izuba rikurasiye mu gice cy’amaso bituma umusemburo wa melatonin utuma wumva uhondobera kandi ugasinzira udakorwa wanakorwa ukaba ari mucye. Iyo bwije rero umubiri uhita ubimenya nuko wa musemburo ukongera ugakorwa ku bwinshi nuko ibitotsi bikaza. Iyo umubiri wawe ubicuritse cyane cyane ku bantu bakuze niho usanga uryama ukabura ibitotsi ahubwo ku manywa ukajya uhondobera.

  1. Bigabanya ibimenyetso by’indwara ya Alzheimer

Iyi ndwara ikunze gufata abageze mu zabukuru ni indwara itera kwibagirwa hamwe uwo yarembeje yibagirwa n’aho ataha, izina rye,mbese ukagirango ubwonko bwe barabuhanaguye. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko kuri bo kota izuba ku manywa nijoro bakaryama ahantu hijimye hatagera urumuri na rucye bibafasha kongera kubasha kwibuka.

  1. Bivura zimwe mu ndwara z’uruhu

Imirasire y’izuba ivura zimwe mu ndwara zifata uruhu nk’ibishishi, ibiheri, ibibyimba, indwara ya jaundice ikunze gufata abana bakivuka cyangwa se abakoresheje imiti myinshi n’izindi ndwara z’uruhu ziterwa n’imiyege.

Kota akazuba bifasha kuvura indwara ya jaundice
  1. Bifasha abana gukura neza

Niba wajyaga urinda umwana wawe izuba agahera mu nzu burya wakoze ikosa kuko kotesha umwana akazuba ka mu gitondo na nimugoroba bimufasha gukura cyane cyane mu gihagararo.

  1. Byongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri

Ubudahangarwa bw’umubiri buturuka ku ngufu n’ubwinshi bw’insoro zera kandi izi nsoro zera ziyongera uko twota akazuba. Ibi bifasha rero umubiri wacu guhangana n’indwara cyanecyane iziterwa na mikorobi.

  1. Izuba rigabanya ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye

Nkuko twabibonye izuba rituma tubona vitamin D iyi vitamin ikaba ingenzi mu kuturinda kanseri zinyuranye harimo kanseri y’amabere na kanseri y’amara. Kota izuba bigabanya ku gipimo cya 60% ibyago byo kurwara izi kanseri

 

Icyitonderwa

Nubwo kota izuba bifitiyeakamaro umubiriwacu ariko nanone hariibyo tugomba kuzirikana

  • Izuba ry’igikatu ni ukuvuga nyuma ya saa yine kugeza nka saa kumi ni ribi kuko ryagutera kanseri y’uruhu
  • Izuba ryiza ni rimwe ry’agasusuruko n’irya kiberinka
  • Iminota umara uryota nta kindi ukora ntiyakarenze 20 ku munsi. Aha ni ukuvuga wicaye cyangwa uryamye cyangwa uhagaze nta kindi uri gukora.
akazuba ni ingenzi kuri twese