Kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga n’ibimenyetso bishobora kubikwereka

0
2243

Ese waba ukoresha Facebook, WhatsApp, Instagram cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga?

Niba ukoresha kimwe muri byo cyangwa byinshi uri mu bantu basobanukiwe ibyerekeye imbuga nkoranyambaga gusa ushobora kuba utazi ko izi mbuga nkoranyambaga hari igihe zikugira imbata.

Kuba imbata y’ikintu; ni cya gihe kigutwarira umwanya wawe ndetse ugasanga ubuzima bwawe bwaratwawe.

Niba umara igihe kinini ukoresha imbuga nkoranyambaga ugasanga hari n’ibyangiritse kubera ko wahugiye kuri izo mbuga, suzuma neza ko uteri mu bantu babaye imbata z’izo mbuga.

Noneho iyo umuntu akoze “like” cyangwa “share” y’inkuru wanditse kuri Facebook, cyangwa se akantu washyize kuri whatsapp ukumva barakubwira bati “kampe” wumva wishimye kuko ibyo wakoze abandi babikunze. Ibi biterwa nuko ubwonko buhita burekura umusemburo wa dopamine ukaba umusemburo utera akanyamuneza n’ibyishimo. Iyi ni imwe mu mpamvu zitera bwa bubata.

Akenshi twitwaza ko turi kuganira n’inshuti, gusoma inkuru koko, cyangwa se ugasanga umuntu arakubwiye ati none se ko nta kazi kandi mfite nakora iki? Nyamara burya hari byinshi wasanga uri guhomba kubera ko umwanya wawe munini uwumara kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso bikwereka ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga, ingaruka bikugiraho ku buzima ndetse tunarebere hamwe uburyo wakoresha ngo ureke kuba imbata.

Ibimenyetso by’uko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga

Nubwo nta kimenyetso simusiga cyaba cyerekana koko ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga nyamara nanone hari ibyerekana ko umuntu runaka yabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga. Hano hari ibimenyetso 10 bizakwereka niba utarabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga.

  1. Ukibyuka mu gitondo nicyo kintu cya mbere ubanza gukora. Ufungura whatsapp, facebook urundi rubuga ukoresha
  2. Usanga umara umwanya ureba kuri izo mbuga ibidafite akamaro n’agaciro, nk’inkuru z’ibihuha, utuntu abandi bashyizeho tutakugirira umumaro, …
  3. Aho uri hose uba uri kumwe na terefoni haba mu bwiherero, ugiye guhaha, uri gukubura, …
  4. Igihe cyose uba ureba niba nta nkuru nshyashya yaje
  5. Inshuti zawe zose uba wumva mwahurira mukanaganirira ku mbuga nkoranyambaga. Uwo usabye nimero ugasanga uramubaza niba iba kuri WhatsApp, ukamubaza amazina akoresha kuri Facebook cyangwa instagram…
  6. Igihe cyose uba ureba iba akantuwatangaje abantu bagakunze cyangwa bagakoreye “share”, niba ari WhatsApp ukareba abarebye status yawe
  7. Uhora ushaka aho wabona connection ya internet waba udafite iyawe ugashakisha WiFi cyangwa ugasanga urabwira uwo mwegeranye uti wampaye ka WiFi se?
  8. Akantu kose ukoze cyangwa ubonye uhita ufotora, ugasanga urasangiza inshuti zawe, ibyo wariye, aho uri, ibyo ubonye, uko wambaye, abo muri kumwe, …
  9. Imbuga nkoranyambaga ziba zarabaye kimwe mu bigize ubuzima bwawe bwa buri munsi, ukumva ntiwamara igihe runaka utazisuye.
  10. Iyo ufite akanya ntacyo uri gukora uhita ufata terefoni ukajya ku mbuga nkoranyambaga ukaba ariho uhugira. Gusa ntibivuze ko gukoresha izi mbuga bidakwiye ahubwo umwanya umara uzikoresha.

Uretse ibi kandi hari n’ibindi bimenyetso mu buzima bwo mu mutwe bigaragaza ko wabaswe n’imbuga nkoranyambaga.

  1. Kutanyurwa no kutishima

    Ibi bitera nuko nta mwanya wo gusabana n’abandi imbonankubone uba ugifite. Uko umara akanya ku mbuga nkoranyambaga niko ubwigunge burushaho kwiyongera kandi ingaruka ziba kubaho udatuje, utanyuzwe utanishimye

  2. Bitera ishyari

    Uzasanga uwatanze igitekerezo kigakundwa na benshi umugirira ishyari, ufite group ya whatsapp ikora neza kuruta iyawe umugirire agashyari, uwashyizeho ifoto igakundwa wumve wakifotoza irenze ku ye, …

  3. Bitera kwiganyira no kubaho nabi

    Uwamaze kubatwa n’imbuga nkoranyambaga uzasanga igihe cyose afite akanya ariho ahugira gusa. Iyo rero afite umwanya ariko akabura ama unite cyangwa se umuriro muri terefoni uzasanga yabuze amahoro. Umuntu azagusura usange arakubaza chargeur ya terefoni, cyangwa wumve arakubwiye ati mpa ijana nigurire bundle. Kuko yumva amahoro ye ari ukuba ari kuri chat.

Imbuga nkoranyambaga zigabanya umubano ugirana n’abandi muri kumwe