Sobanukirwa polygynax nuko ikoreshwa

6
6222

Polygynax, ni ibinini bikoze nk’igi bikaba bishyirwa mu gitsina cy’umugore.

Uyu muti ni uruvange rw’imiti 3; ibiri muri yo ikaba ari iyica bagiteri ariyo polymyxine B na Neomycine , ndetse hakabamo umuti wica imiyege uzwi nka Nystatine.

Polygynax ivura iki?

Nkuko uyu muti ari uruvange rw’imiti yo mu moko abiri anyuranye, ukoreshwa mu kuvura ubwandu bwo mu myanya ndangagitsina y’umugore.

Ukaba ukoreshwa nk’uwica mikorobi ndetse ukanazibuza gukura. Ukoreshwa mu ndwara zinyuranye zifata mu gitsina akenshi zirangwa no kubyimba imyanya y’inyuma cyangwa no gusohoka kw’ururenda rudasanzwe. Ukaba waragenewe abagore bakuze, gusa abakobwa bakiri bato bo bakoresha uwawo witwa Polygynax Virgo, kikaba ikinini kirimo umushongi w’umuti mo imbere.

Polygynax ikoreshwa ite?

Nyuma yo kwisukura umugore aryama agaramye noneho agacengeza ikinini 1 mu gitsina. Bigakorwa buri joro, mu gihe byibuze cy’iminsi 12.

Wifashishije agakoresho kabugenewe usunikira ikinini mu gitsina

Ku bakobwa bato nawe nyuma yo kwisukura akata icyo twakita nk’agatwe k’ikinini noneho agakamurira mu gitsina cye ibiri mu kinini imbere. Gusa we abikora mu minsi 6 gusa.

Ni bande batemerewe uyu muti?

  • Mu gihe umubiri wawe ugira ubwivumbure kuri umwe cyangwa myinshi mu miti igize polygynax, ntiwemerewe kuwukoresha.
  • Kuko uyu muti urimo amavuta ya soya, abagira ubwivumbure ku bunyobwa na soya ntibemerewe kuwukoresha

Ibyo kwitondera

  • Mu gihe uri gukoresha agapira ko mu gitsina uboneza urubyaro cyangwa agakingirizo, ntibyemewe gukoresha uyu muti
  • Ntibyemewe gukoresha uyu muti ngo unakoreshe imiti yica intanga izwi nka spermicide
  • Mu gihe uri kuwukoresha ugomba kwitwararika isuku ndetse ukanambara akarinda ikariso, ukanambara amakariso akoze muri cotton
  • Niba ubonye ururenda rudasanzwe nyuma yo gukoresha iki kinini, wigira ubwoba , nicyo kiri kuyenga. Ambara protège slip cyangwa akandi kantu koroheje imbere y’ikariso.
  • Ni byiza ko uwo mwakoranye imibonano nawe yivuza niyo yaba atagaragaza ibimenyetso.
  • Uyu muti ntuvura imitezi na mburugu kimwe na trichomonas. Izi ndwara zigira imiti yazo yabigenewe.
  • Nyuma yo gushyira umuti mu gitsina tegereza byibuze iminota 10 ukigaramye kibanze kiyenge.

6 COMMENTS

  1. Muraho? ndabakunda cyane! Nonese mwazatubwiye kuri biriya binini byo kunanuka? Murakoze.

  2. Abakobwa bato bate merewe gukoresha uyu muti nukuva kumyaka ingahe? abagore bakuze bemerewe kuwukoresha nukuva kumyaka ingahe? uri gufata iyu muti waba wakora imibonano mpuza bitsina? niba utakora sex mugihe uri gufata uyumuti ushobora kuyikora nyuma yigihe kingana gute umaze kuyirangiza? Murakoze.

  3. Umukobwa wese utaragera muri adolescence ntago yawukoresha, abari muri adolescence bakoresha Polygynax Virgo. Abakuze bose bakoresha Polygynax ni abarengeje adolescence. Ni byiza kudakora imibonano mu gihe ufata uyu muti kugeza uyirangije, iminsi 2 nyuma yaho nta kibazo

  4. Comment: mwiriwe neza,nagirango mbabaze umuntu ugiye mumihango Kandi yarari kugifata yakomeza kugikoresha cg nukureka ikarangira akabona ubukomeza kugifata cg nugutangira kire nshya?murakoze

  5. Comment: mwiriwe neza,none iyo ugiye mumihango utararangiza kubifata urakomeza kubikoresha cg uhagararira aho