Dicynone sobanukirwa byinshi kuri uyu muti

2
6263

Dicynone (soma; disinone), ni umuti ugizwe na Etamsylate, wakorewe kugabanya igihe umara uva ndetse ukanagufasha gukama vuba. Nubwo akenshi abagore bari mu mihango yanze gukama aribo bakunze kuwukoresha, nyamara uyu muti sicyo wakorewe gusa.

Dicynone iboneka ari ibinini bipfundikiye bya 250mg na 500mg cyangwa umuti uterwa mu rushinge ukaba ari 250mg/2ml.

Dicynone ivura iki?

  • Mu kubaga

Ukoreshwa haba mbere cyangwa nyuma yo kubagwa cyane cyane inyama zo mu nda, gukurwa amenyo, kubagwa ubyara, n’ahandi biboneka ko imitsi iri bukomereke ari myinshi.

  • Mu ndwara z’imbere

Gukorora hakazamo amaraso, kuruka amaraso, ishinya iva, kuva mu mazuru ntukame.

  • Ku bagore

kudakama uri mu mihango cyane cyane bitewe nuko ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro. Gusa no ku muntu wese w’igitsinagore ugira imihango imara igihe kinini idakama nawe yemererwa kuwukoresha

Uko ukoreshwa

Mu kubaga, ni 500mg unywera rimwe isaha imwe mbere yuko ubagwa. Nyuma yo kubagwa unywa 500mg buri masaha hagati ya 4 na 6 kugeza muganga abonye ko ugomba guhagarika umuti. Iyo ari urushinge naho igipimo ni uko.

Ku ndwara z’imbere mu mubiri ni 500mg inshuro hagati ya 2 na 3 ku munsi kugeza ukize. Muganga niwe uzagena igipimo n’iminsi agendeye uko urwaye.

Ku bagore bari mu mihango: anywa 500mg 3 ku munsi (ubwo ni 1500mg umunsi wose), akayinywa byibuze iminsi 10. Biba byiza kuyitangira utarajya mu mihango, ukibona ibimenyetso byuko igiye kuza. Ndetse uramutse ufite ukwezi kudahinduka wayifata hasigaye iminsi 5 ngo igihe uteganya kuyigiramo kigere.

Ku bana ni 250mg, inshuro ntizihinduka nko ku bantu bakuru.

Mu gihe udasobanukiwe neza uko bakoresha uyu muti ushobora kubaza farumasiye uri hafi yawe.

Ingaruka Dicynone ishobora gutera

Nubwo bidakunze kubaho, ariko hari igihe iyo ukoresha dicynone ushobora kugira isesemi ukaba wanaruka, ndetse ushobora no kugira impiswi.

Kuri bacye cyane hari igihe kuwukoresha byagutera ibibazo nk’iby’umurwayi wa asima (kunanirwa guhumeka neza wanahumeka bikajya bivuga, umeze nk’ucuranwa umwuka), icyo gihe usabwa guhita uwuhagarika.

Ibyo kwitondera

Mu gihe uwukoresha ngo uhagarike imihango bikanga, subira kwa muganga barebe ikindi kibitera.

Uyu muti ntuwemerewe mu gihe ugira asima imeze nka bronchites.

Umugore utwite inda itararenza amezi 3 ntawemerewe

Uyu muti wemerewe kuwugura ari uko wawandikiwe na muganga gusa.

2 COMMENTS

  1. MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
    NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
    1Chlorophyl
    2.maharani
    3.Yeegano
    4.fatima
    5.femenin Wash

    NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

    ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

    MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.