Hashize igihe kinini wigendeye. Kuva uwo munsi n’iyo tariki iyo mbyibutse uko byagenze umutima wanjye umera nk’ugiye guhagarara kuko ni amahano ndengakamere.
Uwo munsi imizi n’amashami byaratsembwe, ariko amashami yashibutse ubu yabaye ibiti by’inganzamarumbo.
Uko ngenda nkura niko ndushaho gusobanukirwa akamaro kawe, bikanankomerera kwiyumvisha ko utakiriho, utari kumwe natwe.
Gusa nanone uko izuba rirasa, imyaka ikera, amashuri akigwa, bimpa icyizere cy’ejo hazaza. Ndacyariho, kandi ndiho ku bwawe.
Ubu sinkiri ishami nabaye igiti kandi amarira yo kukwibuka niyo akivomerera nticyume
Ubu mfite imbaraga, ndakomeye sinkijegajega, mfite icyizere n’ibyiringiro
Sinkikubona ariko urahari kandi uri kumwe nanjye, ibyo simbishidikanyaho.
Meze neza, ndi umuhanga kandi mfite intege
Inzira nziza wamparuriye ubu nyinyuramo nemye ntanyeganyega kandi ikivi wasize, ndi kugenda ncyusa
Gusa nanone nubwo mfite ibintera ingufu n’abanshyigikiye, rimwe na rimwe iyo binkomereye ndifuza ngo iyo uba uhari ubimfashe, ahakomeye unterure uhanyambutse.
Uko umunsi ushira nibuka bya bihe byiza byashize nkabikumbura.
Nifuza kugufata mu biganza, kukubwira ko ngukunda, kugutega amatwi, kukureba mu maso, nuko agatotsi kakantwara ngasinzira nkurota.
Inzozi nkurota simba nifuza ko zarangira kuko zituma ndushaho kukubona hafi yanjye nkaguhamagara ariko nakabakaba sinkumve.
Ese koko ubu ntuzagaruka?
Kubimenyera birangora ariko nta kundi.
Wagiye tukigukeneye
Wagiye tukigukunze
Wagiye tutabishaka
Tuzahora tukwibuka
Tuzahora tukuzirikana
Iruhukire mu mahoro