Ingaruka zo gutwita ku mikorere y’umutima

0
5906
Gutwita ku mikorere y'umutima
Kuba utwite bishobora kongera ibyago

Gutwita bizana impinduka nyinshi ku mugore utwite. Uretse kuba inda igenda iba nini, amabere akongera umubyimba bigaragarira buri wese, hari n’ibindi bitagaragara ahubwo bimenywa na nyiri ubwite. Muri byo hari ukwiyongera kw’amaraso bitera umutima kongera inshuro utera aho zishobora no kwiyongera ku rugero rwa 25%.

Nubwo uko gutera cyane k’umutima bisanzwe ku mugore utwite ariko nanone hari igihe bishobora kwerekana ikindi kibazo mu mubiri wawe. Muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

Ingaruka zo gutwita ku mikorere y’umutima

Iyo utwite umutima uba ufite akazi gakomeye kurenza utaratwita na nyuma yo kubyara. Iyo utwite uba ukeneye amaraso yawe n’ayo umwana akeneye aba bagomba kuguturukaho.

Mu gihembwe cya 2 cyo gutwita ni ukuvuga kuva inda igize amezi 4 imiyoboro y’amaraso iraguka nuko bigatuma umuvuduko w’amaraso ugabanyuka ho gatoya.

Iyo inda igeze mu gihembwe cya 3, ni ukuvuga hejuru y’amezi 6, hafi ya 20% by’amaraso yawe byigira mu mura. Kuko amaraso aba yiyongereye umutima usabwa kongera inshuro utera mu munota kugirango ubashe yose kuyakwiza mu mubiri ku gihe gikwiye.

Akenshi inshuro umutima utera mu munota ziyongeraho hagati ya 10 na 20. Ibi bituma umutima wongera inshuro utera mu munota zikaba zagera no kuri 90.

Uko kwiyongera kw’inshuro rimwe na rimwe bituma wumva umutima umeze nk’ugusimbuka, cyangwa watera ukawumva. Bamwe bibaremereza umutwe abandi bakumva mu gatuza hameze nk’ahabarya

Ibishobora kongera gusimbuka k’umutima iyo utwite

Uko umutima wawe waba utera kose, hari bimwe byagaragaye ko bigira uruhare mu kuwongerera inshuro utera iyo utwite. Muri byo harimo:

  • Guhangayika no kugira agahinda
  • Kuba amaraso yabaye menshi
  • Ibyo wariye, wanyoye se cyangwa se ibyo wafashe birimo caffeine
  • Imiti y’ibicurane irimo pseudoephedrine
  • Kuba urwaye umwingo
  • Kuba umutima wawe usanzwe ufite uburwayi runaka

Ni ryari najya kwa muganga?

Nubwo kuba umutima wakongera inshuro utera iyo utwite ari ibintu bisanzwe ariko nanone hari ibimenyetso wabona ugasabwa guhita ujya kwa muganga. Muri byo harimo:

  • Kunanirwa guhumeka
  • Kubabara mu gatuza
  • Gukorora hakaza amaraso
  • Guhumeka insigane
  • Guteragura cyane k’umutima ku buryo birenga inshuro 100 mu munota.