Bimwe mu byongera ibyago byo kurwara stroke (igice cya mbere)

0
5158

Indwara ya stroke iri mu ndwara zihitana abayirwaye dore ko abayirokora ari bo bacye mu baba bayirwaye. Hari inkuru ivuga birambuye ibiranga iyi ndwara n’ibindi bijyanye nayo (wabisoma hano). Iyi ndwara ikunze kwibasira abirabura kurenza abazungu, ni indwara iterwa nuko amaraso ajya mu bwonko aba yahagaze (yipfunditse), wenda bitewe nuko umutsi uyajyanamo wazibye cyangwa se waturitse bityo ntihabashe kugeramo umwuka wa oxygen.

Nubwo ari indwara yibasira abirabura ariko nanone hari ababa bafite ibyago byinshi byo kuba bayirwara kurenza abandi nkuko muri iyi nkuru n’izindi zizakurikiraho tugiye kubivugaho

 

Ibyongera ibyago byo kurwara stroke

  1. Indwara yo kubura amaraso izwi nka Sickle cell anemia

Iyi ni indwara y’uruhererekane mu muryango ikaba yibasira insoro zitukura igatuma zigira ishusho itari yo kandi zikaba zifata ku miyoboro ijyana amaraso mu bwonko bigatuma amaraso atabasha gutambuka neza. Kuba ufite rero ubu burwayi uba ufite ibyago byo kuba wagira stroke

  1. Gutwita

Ku bagore bamwe iyo batwite byongera ibyago byo kuba amaraso yabo avura ku buryo bworoshye. Uko kuvura kwayo nabyo bikaba byongera ibyago byo kuba yagira stroke. Birushaho kuba ikibazo iyo asanzwe afite ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.

Gutwita ku mikorere y'umutima
Kuba utwite bishobora kongera ibyago
  1. Kubyimba k’umutima no kugibwamo na mikorobe

Nubwo bidakunze kubaho ariko hari igihe umutima ushobora kubyimba cyangwa ukandura mikorobe runaka bikaba bibyara ibibazo birimo guhagarara, stroke ndetse n’ibindi bibazo byafata ku bwonko

  1. Gutera nabi k’umutima

Gutera nabi k’umutima, bishobora kuba gutera cyane cyangwa gacye nabyo bishobora gutera amaraso kwipfundika nuko bya bibumbe bikaba baygenda bigafunga udutsi duto tugaburira ubwonko nuko hagakurikiraho stroke. Gusa iyo bimenyekanye kare ko ufite ikibazo cyo gutera nabi k’umutima uhabwa imiti yo koroshya amaraso bikayarinda kuba yakipfundika.

  1. Indwara y’imitsi ijyana amaraso mu bwonko

Aha ni igihe imitsi ijyana amaraso mu bwonko yangiritse, ifunganye cyane cyangwa iremetse nabi. Iyo bitavuwe kare bishobora kubyara stroke kuko amaraso aba adatembera neza

  1. Umubyibuho ukabije

Havugwa umubyibuho ukabije igihe ufite BMI iri hejuru ya 30. Kuba noneho uyu mubyibuho wongera ibyago byo kurwara diyabete, kugira cholesterol iri hejuru (nabyo biri mu bitera stroke) bituma umubyibuho ukabije uba nawo imwe mu mpamvu zitera stroke kuko imitsi y’amaraso iranigwa amaraso ntatambuke neza.

Umubyibuho ukabije wongera ibyago
  1. Kudakoresha imbaraga

Kudakoresha imbaraga bivugwa hano ni ukubaho umubiri wawe utawukoresha mbese ukaba udakora siporo, wibera mu biro cyangwa ukora akazi kadasaba imbaraga z’umubiri cyangwa uhora wiyicariye, wiryamiye se… ibi uretse stroke binongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije

Kudakoresha ingufu nabyo ni ikibazo
  1. Diyabete

Indwara ya diyabete nayo ituma imbere mu mitsi ijyana amaraso mu bwonko n’iyagarura mu mutima harwara. Kurya indyo iboneye ni uburyo bwiza bwo kurwanya diyabete no kuyirinda.

  1. Imitsi iteye nabi

Imitsi yaba imijyana cyangwa imigarura ishobora kuba iteye nabi bityo ikaba yanaturika bigatera stroke iterwa no guturika kw’imitsi. Ibi kandi bishobora no gutera ikibazo cyuko wa mutsi waturitse ushobora “kwiba amaraso” mu nyama ziwukikije akaza ajyamo nabyo bigatera ikindi kibazo

 

  1. Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Kwandura SIDA nabyo byongera ibyago byo kurwaragurika, kanseri zinyuranye, indwara zo kubyimbirwa, ibi byose bikaba byongera ibyago byo kuba warwara stroke

 

Iki ni igice cya mbere ubutaha tuzakomeza tureba ibindi byongera ibyago byo kurwara indwara ya stroke.