Kanseri y’umwijima ibaho igihe uturemangingo tw’umubiri dusanzwe, dutangiye gukura no guhindagurika cyane mu buryo budasanzwe.
Umwijima ni urugingo runini ruherereye mu nda, ku gice cyo hejuru iburyo.
Abantu benshi bibasirwa n’iyi kanseri baba barabanje kurwara izindi ndwara zishegesha cyane umwijima (chronic liver disease); iyo twavuga cyane ni cirrhosis (irangwa no gucikagurika k’umwijima) na za hepatite B na C. Kugira izi ndwara zishegesha umwijima byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri ku rugero rwo hejuru.
Ibimenyetso bya kanseri y’umwijima
Akenshi iyi kanseri ntigaragaza ibimenyetso ubwayo.
- Ku barwayi bamwe, bashobora kumva uburibwe mu nda (mu gice kirimo umwijima) bworoheje cg budakabije cyane.
- Guhaga vuba cyane mu gihe ugitangira kurya
- Gutakaza ibiro

Abandi bashobora kugaragaza ibimenyetso byatewe n’ubundi burwayi bw’umwijima bari bafite mbere y’iyi kanseri, ibi bimenyetso bishobora gukomera cg se bikazajya bigenda bigaruka, bimwe muri byo:
- Guhinduka umuhondo k’uruhu cg igice cy’umweru ku maso
- Kubyinmba inda cg ibirenge
Igihe ubonye ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.
Soma hano ibyo kurya 10 byakurinda kanseri y’umwijima Ibyo kurya 10 byakurinda kanseri y’umwijima
Ese hari ibizami bikorwa mu kumenya kanseri y’umwijima?
Yego, iyo ugeze kwa muganga bakeka ko urwaye kanseri y’umwijima, ushobora gukorerwa kimwe mu bizami bikurikira;
- Ibizami by’amaraso
- CT scan, MRI cg Ultrasound (echographie). Ibi bizami byose byo guca mu cyuma bigamije gutanga ishusho igaragara y’uko umwijima umeze, ndetse ukamenya niba koko hariho ikibazo.
- Biopsy; iki kizami, muganga afata agace gato k’urugingo rw’umwijima. Noneho bakareba ko umwijima wawe waba ufite kanseri.
Nyuma y’ibizami nibwo muganga ashobora kumenya urwego kanseri igezeho (cancer stage), niba se yaba yaribasiye ibindi bice by’umubiri, aho yahereye naho igeze.

Ese kanseri y’umwijima iravurwa?
Ivurwa mu buryo butandukanye, bitewe n’aho igeze.
Biterwa kandi na none n’uburyo umwijima wawe umeze (ni ukuvuga niba wari ukiri muzima, mbere yo kwibasirwa na kanseri)
Uburyo butandukanye bukoreshwa ni:
Guhindura umwijima (liver transplant) – aha birumvikana ko ubagwa ugakurwamo umwijima urwaye, bakaguha undi muzima (uvuye mu wundi muntu)
Kubagwa – bitewe n’urugero iyi kanseri igezeho, bashobora kubaga ako gace kafashwe.
Guhagarika amaraso ajya ku gace kafashwe na kanseri – ibi bizwi nka “embolization” abaganga bahagarika udutsi tw’amaraso tuyohereza ku turemangingo twa kanseri. Ibi bituma utu turemangingo tutabasha gukura, kuko nta maraso aba atugeraho.
Chemotherapy – ni uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kwica uturemangingo twa kanseri (cancer cells) cg se kuduhagarika gukura.
Ubundi buryo bukoreshwa – ubuvugwa cyane ni ablation therapy. Ubu buryo ntibusaba kubagwa, bwica uturemangingo twa kanseri mu mwijima. Bukorwa ku buryo butandukanye; abaganga bashobora gukoresha ubushyuhe bwinshi, laseri cg se ubundi buhanga bukoresha imirasire (radiation therapy) cg se kugutera indi miti igenda ikica kanseri.
Bigenda bite nyuma yo kuvurwa?
Nyuma yo kuvurwa, uba ugomba gukorerwa isuzuma kenshi, kugira ngo barebe ko kanseri itagarutse.
Ni ngombwa kandi kureba neza ko bimwe mu bimenyetso twavuze hejuru bitagaruka, wabibona ukihutira gusubira kwa muganga.
Soma hano ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika n’icyo wakora mu kuwurinda Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika n’ibyo wakora mu kuwurinda
Dusoza
Kanseri y’umwijima yibasira cyane abarwaye cirrhosis (cirrhose cg gucikagurika k’umwijima), mu gihe unywa inzoga cyane, ni ngombwa kwisuzimisha byibuze 2 mu mwaka uko umwijima wawe umeze.
Umwijima kandi ushobora kwihanganira igihe kirekire uburwayi, ariyo mpamvu utinda kugaragaza ibimenyetso, mu gihe wiyiziho kunywa inzoga cyane, kunywa imiti cyane, cg se kurya ibiryo birimo amavuta kenshi ni ngombwa gukoresha isuzuma byibuze rimwe mu mwaka.