Testosterone: Sobanukirwa byinshi ku musemburo wa kigabo uranga abagabo

0
4437
testosterone

Testosterone niwo musemburo w’ibanze twakita “uwa kigabo“, uha igitsina gabo gutera uko giteye; ni wo musemburo ugena uburumbuke, kugira ibigango bya kigabo (muscle mass), aho ibinure byiganza, ndetse n’ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso ku bagabo.

Nubwo testosterone ari umusemburo ugaragaza abagabo, gusa n’igitsina gore kirawugira n’ubwo uri ku rugero ruto (ugereranyije n’abagabo).

Akamaro ka testosterone

Uyu musemburo niwo ugena imikurire y’imyanya ndangagitsina y’umugabo mu gihe umwana akiri gukurira mu nda, ukongera kuba ingenzi cyane mu ikorwa ry’amasohoro ku bakuze.

Testosterone, kimwe n’indi misemburo mu mubiri, akazi kayo ka mbere ni ukugena imikorere y’ibibera mu mubiri. Niyo mpamvu uyu musemburo witabazwa mu:

  • Kongera ubushake bwo gukora imibonano (yaba ku bagabo n’abagore)
  • Kugira ibigango bya kigabo
  • Aho ibinure bibikwa mu mubiri
  • Uburemere bw’amagufa
  • Ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso

Mu gihe umugabo adafite urugero ruhagije rwa testosterone ashobora kuba ikiremba. Kuko uyu musemburo ni ingenzi cyane, ufasha mu gukuza intangangabo kugeza zivuyemo amasohoro ashobora gutera inda.

Uretse kuba umusemburo wa kigabo, uyu musemburo utera ubushake bwo gukora imibonano, uburemere bw’amagufa, ndetse no kugira imbaraga ku gitsina gore (aba ni ba bagore ujya ubona ukabona bameze nk’abagabo). Gusa iyo uyu musemburo ubaye mwinshi ku buryo budasanzwe ku bagore, bitera ubugumba no kuzana uruhara.

Sobanukirwa impamvu hari abagore bahorana ubushake budashira Sobanukirwa igitera abagore bamwe guhorana ubushake bwo gukora imibonano

Urugero rwa testosterone mu mubiri

Ubwonko n’imvubura za pituitary (pituitary gland) nibyo bicunga bikanagena urugero rwa testosterone itembera mu maraso. Iyi, iba yakorewe mu mabya (ku bagabo), no mu ntanga ngore (ku bagore); nuko ukisuka mu maraso, ugatemberezwa mu bice bitandukanye by’umubiri aho ujya gukora akazi kawo.

Urugero ruri hejuru cg ruri hasi, bishobora gutera imikorere mibi y’ibice bitandukanye by’umubiri, aho uyu musemburo ugira akamaro.

Iyo umugabo afite testosterone iri hasi (ibizwi nka hypogonadism), bishobora gutera:

  • Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (low libido)
  • Kudashyukwa (erectile dysfunction)
  • Urugero ruri hasi cyane rw’amasohoro (bishobora kugabanya amahirwe yo gutera inda)
  • Kuzana amabere (nubwo ataba manini nk’aya bagore)

Uko hashira igihe, niko ibi bimenyetso bigenda bibyara ibindi, nko:

  • Gutangira gutakaza umusatsi
  • Gutakaza imikaya ku buryo bugaragara
  • Kwiyongera cyane ibinure (body fat)
  • Guhorana imbaraga nke
  • Gusinzira nabi

Iyo bimaze kugera ku rugero rukabije; testosterone ari nke cyane, bitera indwara yo kuvunguka kw’amagufa ya osteoporosis, guhora wumva nta kabaraga no guhindura mood cyane (igihe kimwe ukaba wishimye, ugahita ubabara cyane, gutyo gutyo) ndetse no kugabanuka kw’amabya.

Testosterone nke itera ibibazo byinshi ku bagabo

Ku rundi ruhande, nubwo bidakunze kubaho ko uyu musemburo waba mwinshi ukarenga urugero, niyo bibaye bigaragara umwana w’umuhungu akiri muto; mu myaka 8-9 aho ubona angana n’ingimbi.

Ku bagore, iyo urugero rwa testosterone ruri hejuru bishobora gutera:

  • Kuzana uruhara
  • Ijwi rikomeye (nk’irya kigabo)
  • Ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane
  • Utubere duto
  • Uruhu ruhorana amavuta no kuzana ibiheri mu maso
  • Kugira imisatsi ahantu hatandukanye ku mubiri, ndetse n’ubwanwa
  • Rugongo nini cyane
  • Imiterere nk’iya kigabo
Ubwanwa ku bagore ni kimwe mu bimenyetso bya testosterone iri hejuru cyane

Sobanukirwa byinshi wakora mu gihe ufite ubwanwa uri umugore https://umutihealth.com/ubwanwa-ku-bagore/

Ushaka kumenya urugero rw’uyu musemburo, ikizamini cy’amaraso kirahagije. Ubundi ukamenya uko ingana mu mubiri wawe.

Ese hari uburyo ushobora kongera uyu musemburo?

Ubusanzwe, uko umuntu agenda asaza niko uyu musemburo ugenda ugabanuka.

Mu gihe kwa muganga basanga ufite urugero ruri hasi rw’uyu musemburo hari uburyo bwo kuwongera, bumwe mu bukoreshwa:

  • Guhabwa inyongera za testosterone
  • Guterwa uyu musemburo

Mu nkuru zitaha tuzavuga uburyo busanzwe wakoresha mu kongera uyu musemburo.