Ciprofloxacin , ni umuti wo mu bwoko bw’imiti ivura bagiteri iri mu itsinda ry’imiti izwi nka fluoroquinolone. Ukoreshwa mu kwica bagiteri no kuzibuza gukura, mu bice bitandukanye by’umubiri.
Uyu muti uboneka ari ibinini mu ngero zitandukanye cyane cyane 250mg na 500mg cyangwa se ifu ivangwa n’amazi ndetse hanabaho umuti uterwa mu rushinge hamwe n’umuti ushyirwa mu maso.
Ciprofloxacin ikoreshwa igihe wayandikiwe na muganga gusa. Ntigomba gukoreshwa mu kuvura ibicurane cg izindi ndwara zituruka kuri virusi.
Umuti wa ciprofloxacin uterwa mu rushinge
Uyu muti ukoreshwa ute?
Uyu muti uhabwa abantu banyuranye nyuma yo gusuzumwa indwara zivurwa na wo
Ukoreshwa ku bana bari munsi y’imyaka 15 mu gihe biboneka ko nta wundi bashobora guhabwa.
Ukaba unyobwa kabiri ku munsi.
Ni 1g ku munsi ukawunywa 2 ku munsi (ikinini cya 500mg buri masaha 12, cyangwa ibinini 2 bya 250mg buri masaha 12) ku bantu bari hejuru y’imyaka 15.
Ku bana bagendera ku biro. Ni 30mg ugakuba n’ibiro afite noneho ukagabanya 2 ukajya umuha buri masaha 12 na we. Niba umwana afite ibiro 20 wenda, ubwo ni 20X30=600 noneho ugafata 600/2=300 ni ukuvuga ko uyu mwana azanywa 300mg zawo buri masaha 12.
Umuti ushyirwa mu maso kimwe n’uterwa mu rushinge nayo ikoreshwa kabiri ku munsi buri masaha 12
[…] antibiyotike zitwa choramphenicol cyangwa thiamphenicol iyo byanze uhabwa izitwa norfloxacin cg ciprofloxacin ari nazo kenshi zikunzwe gukoreshwa, gusa izi zose uzihabwa na muganga ntabwo wazigurira ku giti […]