Akamaro gatandukanye ka bicarbonate 

0
12218
Bicarbonate

Bicarbonate (baking soda cyangwa sodium bicarbonate cyangwa sodium hydrogen carbonate mu cyongereza, naho mu gifaransa ni bicarbonate de soude cyangwa bicarbonate de sodium) usanga abantu bakuze bawita karaboneti, uyu munyu ukoreshwa mu bintu binyuranye haba mu buvuzi, mu gikoni no mu isuku. Ni umunyu useye cyane, ufite ibara ry’umweru.
Uyu munyu nta ntungamubiri zihariye ufite ariko tuwusangamo sodium n’amazi nubwo ataba agaragara. Ibyo ariko ntibiwubuza kuba ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Akamaro ka bicarbonate ku buzima 

Kuvura ikirungurira

Abantu benshi nicyo kintu cya mbere bazi kuri uyu munyu, cyane cyane abakuze usanga bawurigata. Si ikirungurira gusa uvura kuko unagabanya aside mu gifu, gutumba inda ibiryo byaguhezemo, ndetse bikanoroshya uburwayi bw’igifu kirimo ibisebe. Kuko ari umunyu kandi unazwiho kugabanya aside mu nkari no mu maraso.

Icyo ukora ushobora kurigata uyu munyu cyangwa ukavanga akayiko gato mu kirahure cy’amazi ukanywa.

Uyu munyu ni umuti mwiza w’ikirungurira

Aside ituruka ku mikorere y’umubiri

Uyu munyu rero kuwukoresha binarinda imikorere mibi y’umubiri cyane cyane ku barwayi ba diyabete kimwe n’indwara z’umutima. Inagabanya kandi iyo aside yaturuka ku mikorere mibi y’impyiko.

Impiswi

Mu gihe wagize impiswi cyane ushobora gukoresha uyu munyu mu kugarura ibyo umubiri wawe watakaje.

Kuvura uburozi

Uburozi tuvuga hano si uburozi bwose ahubwo ni cya gihe wariye ibihumanye cyane cyane byahumanyijwe na methyl alcohol na salicylate.

Kuvura uduheri n’uburyaryate

Uyu munyu kandi uvura uburyaryate n’ububyimbe byaje ku ruhu. Icyo ukora uvanga uyu munyu n’utuzi ugakora igipondo ugahoma ahakurya, nyuma y’amasaha 2 ukabikaraba.

Uretse kuvura uduheri inacyesha isura

Kubyimba no kuribwa n’udusimba

Kuribwa n’uruyuki, ivubi, ibiheri se n’utundi dusimba biraryana kandi ukabyimbirwa. Icyo ukora rero uvanga bicarbonate n’utuzi ubundi ugasiga ahariwe. Igipimo ni inshuro 3 za bicarbonate ku nshuro imwe y’amazi.

Ifasha abasiganwa

Abakora siporo yo gusiganwa cyane cyane nko ku magare no ku maguru bicarbonate ibafasha kutagira impumpu vuba, bityo bakabasha gukora urugendo rurerure cyane.

Kuvura ibicurane n’inkorora

Ibicurane n’inkorora ni indwara zifata abantu b’ingeri zose ku isi yose. Ibyo kurya bikungahaye kuri vitamini C niwo muti wa mbere mwiza kuri izi ndwara. Gusa n’uyu munyu wa bicarbonate ni ingenzi mu kuvura iyi ndwara. Icyo ukora uvanga uyu munyu n’amazi y’akazuyazi hamwe n’umunyu wo mu gikoni usanzwe ugashoreza mu mazuru hagati y’inshuro 2 na 3 ku munsi.

Gusukura amenyo

Gukoresha bicarbonate ntibigarukira mu kuvura indwara gusa kuko binafasha mu gucyesha amenyo. Mbere yo gukoresha umuti wo koza amenyo ushyira uyu munyu ku buroso ukoza mu menyo. Ntabwo ari ukuyacyesha gusa kuko uyu munyu unatuma mikorobi zangiza amenyo zipfa.

Uyu munyu ucyesha amenyo ukanavura kuva amaraso mu menyo

Kugabanya igipimo cya potasiyumu mu maraso

Uyu munyungugu wa potasiyumu hari igihe uba mwinshi mu mubiri bitewe n’impamvu zinyuranye nko kubagwa, gukomereka, ubushye no kuzamuka kwa aside yo mu maraso. Kunywa uruvange rwa bicarbonate n’amazi birabivura.

Isoko nziza ya sodiyumu

Sodiyumu ni umwe mu myunyu ngugu ikenerwa kugirango umutima ukore neza. Bicarbonate de soda iha umubiri uyu munyu ngugu kandi bifasha mu mikorere myiza y’umutima, no gukora neza kw’imikaya n’uturandaryi.

Utubuye two mu mpyiko

Uyu munyu ufasha mu gusohora no kuvura utubuye two mu mpyiko, utu tubuye ntawe tutafata. Utubuye duto cyane dushobora kugenda mu nkari ariko iyo ari tunini tugumamo tugatera uburibwe no kwangirika kw’impyiko. Uyu munyu utuma utu tubuye dusohoka ukanabuza ikorwa ryatwo.

Guhumuza mu kanwa

Abantu bamwe hari igihe iyo ari kuvuga wipfuka ku mazuru kubera umwuka mubi basohora. Hari n’ababa bameze nk’aho mu kanwa hahoramo umunuko w’amaraso. Uyu munyu kuwukoresha woza amenyo, no kuwukoresha wiyunyuguza, bikuraho iki kibazo. Mu kwiyunyuguza uvanga akayiko k’uyu munyu hamwe n’akayiko k’umunyu usanzwe ukavanga n’amazi noneho ugakaraza mu mihogo ugacira.

Ubwandu bwo mu ruhago

Ubu bwandu buterwa na bagiteri zigenda zigatura mu ruhago. Zororokera ahantu hari aside. Kunywa uruvange rwa bicarbonate n’amazi ni umuti wabyo.

Ibirenge

Ku bantu bagira ibirenge bisatagurika, bivuvuka, bikomeye cyangwa bifite imyate ndetse n’abarwaye ibimeme, uyu ni umuti wabo. Icyo ukora uvanga bicarbonate, ikiyiko muri litiro 2 z’amazi ashyushye ugakandagiramo ukamara iminota 15, ukabikora buri munsi.

Gukandagira mu mazi arimo bicarbonate bifasha byinshi ku birenge

Ibindi bicarbonate ikoreshwamo 

Uretse ku buzima bwacu bwa buri munsi, uyu munyu hari utundi tuntu tunyuranye ukoreshwamo:

  • Mu gukora imigati, amandazi, n’ibindi byo mu nganda zikora ibiva mu ngano
  • Niba utetse ibishyimbo by’ibigugu cyangwa imbirindwe banita rumarinkwi, shyiramo bicarbonate bizatuma bishya vuba.
  • Kuyishyira mu musarane uyu twita uwa kizungu biwurinda kunuka. Kimwe no gutereka agakombe irimo muri frigo biyirinda kuba yanuka iyo uyifunguye.
  • Niba ujya unutsa inkweto n’amasogisi ushobora kuwusiga mu nkweto cyangwa amasogisi mbere yo kwambara. Hehe no kunuka.
  • Wanayikoresha mu koza ibyombo. Niba wariye amafi fata ibyo waririyeho ubyinike mu mazi arimo bicarbonate bimare isaha ubone kubyoza. Umuhumuro w’amafi uzagenda burundu.
  • Niba isafuriya yashiririye, imashini ikora potage cg imbuto (blender) ukeneye ko icya, byogeshe amazi arimo bicarbonate.
  • Isukura kandi amakaro kimwe n’ibindi byose bikoze muri ceramic.

    Isukura amakaro, ibyombo no muri WC

Bicarbonate ikoreshwa ite? 

Uretse aho byavuzwe ukundi, ariko bicarbonate uvanga akayiko gato mu kirahure cy’amazi, akonje cyangwa y’akazuyazi, ukanywa.

Icyitonderwa

  1. Kuyikoresha ukarenza igipimo nabyo bitera ikibazo cyo kuba wagira umunyu mwinshi mu mubiri, si byiza rero kunywa nyinshi, kuko bishobora gutera isesemi no kuruka, kugira ibinya no gucika intege.
  2. Niba utwite, urwaye umuvuduko udasanzwe w’amaraso, banza usobanuze muganga cyangwa farumasiye mbere yo kuwukoresha