Konsa bifite icyo bimarira umwana iyo amaze kuvuka dore ko kugeza byibuze ku mezi atandatu umwana avutse, ibere riba ari byo byo kurya bye, aho atungwa n’amashereka gusa. Icyakora iyo arengeje ayo mezi aba akeneye ifashabere kugirango akomeze akure neza haba mu gihagararo no mu bwenge.
Nyamara konsa burya si umwana wenyine bigirira akamaro kuko na nyina umubyara bifite icyo bimumarira nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.
Akamaro konsa bifitiye umubyeyi
-
Kurekurwa kw’imisemburo myiza
Ababyeyi benshi iyo bari konsa bumva bafite ibinezaneza ndetse bakumve buzuye kandi bakomeye. Ibi kuba bibaho ntibyizana ahubwo biterwa nuko hari imisemburo iba yiyongereye ari yo :
- Prolactin : uyu witwa umusemburo w’amashereka nyamara si ibyo ukora gusa kuko utuma umubyeyi yumva aruhutse nuko ibitekerezo bye akabyerekeza ku mwana gusa ako kanya
- Oxytocin : uyu witwa umusemburo w’urukundo, wongera urukundo hagati y’umwana na nyina ndetse ukanatuma bumva bahorana
Ibi bishobora kuba ari byo bituma umubyeyi wabashije konsa umwana wa mbere n’abakurikiyeho bose akomeza kubonsa ndetse akaba yakongera igihe abamaza ku ibere.
-
Gutwika ibinure
Akenshi iyo umugore atwite yiongera ibiro aho bamwe bashobora no kwiyongeraho ibiro bigera kuri 20. Konsa rero bitwika za Calories nyinshi kandi zinyuranye nuko bya binure by’inyongera bikagabanyuka bigashiraho
-
Gukira vuba
Iyo umugore abyara ashobora kongerwa cyangwa umwana akamwiyongerera asohoka. Si ibyo gusa kuko n’umura uba warongereye ubunini. Iyo yonsa bituma amaraso yavaga akama vuba ndetse n’umura ugasubira uko wahoze vuba, ibi byose biterwa na wa musemburo wa ocytocin
-
Birinda indwara
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bonsa abana babo bibagabanyiriza ibyago byo kuba barwara kanseri y’amabere kimwe na kanseri y’umura.
Si ibyo gusa kuko binarinda diyabete yo mu bwoko bwa 2 (iterwa n’isukari), rubagimpande n’indwara zinyuranye z’umutima
-
Birinda gusama
Konsa inshuro nyinshi ku munsi kandi ukabikora igihe kirekire bituma utinda gukurira umwana (kujya mu mihango nyuma yo kubyara). Ibi rero bikaba bifasha mu kuboneza urubyaro dore ko iyo utarakurira umwana uba utasama

-
Ni ukuzuza inshingano za kibyeyi
Akenshi uretse mu gihe nta yandi mahitamo ahari, nta cyiza ku mubyeyi nko kwiyonkereza umwana wawe, kuko niyo nshingano ya mbere ku mubyeyi w’umugore.
Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, ndetse hari ibyiyumviro runaka biza hagati yabo, ariho usanga umwana abona nyina akamutandukanya n’abandi kabone n’iyo yaba akiri uruhinja ruto cyane.
Ndetse bizakongerera ishema mu muryango binatume wumva agaciro ko kuba umubyeyi
Ntitwasoza tutavuze ko konsa nta kindi kiguzi bisaba kuko amashereka ntagurwa; nyamara kugura guigoz na za Naan bisaba amafaranga atari macye, bitorohera bamwe kuba bayabona. Ibi byose byongerera umutwaro umuryango, niyo mpamvu mu gihe nta kindi kibazo gituma utonsa uwo wabyaye, nta gikwiye gusimbura amashereka.