Indwara yo kugira amacandwe macye cg kumagara: ikibitera n’uko wabirwanya

0
4547
amacandwe

Amacandwe ni amatembabuzi akorwa n’imvubura zibarizwa mu kanwa, ni ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri, agizwe cyane n’amazi ariko arimo n’ibindi bintu by’ingenzi bifasha umubiri mu igogorwa no gutuma amenyo akomera.

Akamaro k’amacandwe ku mubiri

  • Atuma mu kanwa hahora hatoshye, hakarushaho kumererwa neza no guhehera.
  • Arwanya mikorobe mu kanwa akanarinda impumuro mbi
  • Afasha mu gukanja, kumva uburyohe no kumira.
  • Atuma amenyo agumana ubwiza bwayo no kuguma ateye neza mu kanwa
  • Afite proteyines n’imyunyungugu irinda ishinya, ikanarinda amenyo gucukuka no kuvunguka arinda n’izindi ndwara zibasira amenyo.

Amacandwe akorerwa he, gute?

Akorwa n’imvubura zizwi nka salivary glands. Izi mvubura zibarizwa mu gice cy’inyuma mu kanwa, ahegereye aho amenyo arangirira. Hari imvubura 6 z’ibanze n’izindi ntoya zirenga ijana, ayo amacandwe ari gukorwa asohokera mu muyoboro wayo witwa salivary ducts.

imvubura zikora amacandwe
Imvubura z’amacandwe aho zibarizwa mu kanwa

Mu gihe uri guhekenya arakorwa; uko uhekenya cyane niko yiyongera. Kunyunyuza bombo nabyo byongera ikorwa ryayo.

Ubusanzwe, umubiri ukora hagati y’igice cya litiro kugeza kuri 1.5, akenshi akorwa cyane amasaha ya nimugoroba, agakorwa gacye nijoro.

Ni iki gitera kugira amacandwe macye cg kumagara?

Indwara zimwe na zimwe kimwe n’imiti biri mu bihindura ingano y’akorwa. Iyo udafite amacandwe ahagije, mu kanwa harumagara cyane, iki kibazo nicyo kitwa xerostomia

Iyo mu kanwa humagaye bitera ishinya kwangirika, ururimi kimwe n’izindi ngiramubiri zimererwa nabi. Ibi kandi bituma amenyo yangirika cyane, kuko aba atagishoboye kwikiza imyanda n’ibindi bisigara ku menyo nyuma yo kurya. Iyo wumagaye kandi bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.

Iyo hakorwa kandi macye, utangira gutakaza uburyohe bw’amafunguro amwe n’amwe. Ibi akenshi bikunze kuba ku bantu bakuru, nubwo impamvu itazwi; indwara zibasira umubiri muri rusange, kurya indyo ituzuye, no gukoresha imiti imwe n’imwe ni zimwe mu mpamvu.

Kumagara mu kanwa no kugira macye bishobora guterwa n’;

  • Indwara zimwe na zimwe nka HIV/AIDS, diyabete na Parkinson
  • Uburyo bwo kuvura kanseri buzwi nka chemotherapy no kunyuzwa mu byuma
  • Kunywa itabi
  • Imiyoboro y’amacandwe iteye nabi
  • Guhora ku nkeke na stress
  • Umwuma mu mubiri
  • Gufungana kw’imiyoboro y’amacandwe

Imwe mu miti itera kumagara, inayagabanya, twavuga;

  • Imwe mu miti igabanya ububabare
  • Imiti igabanya umuvuduko w’amaraso
  • Imiti igabanya ubushake bwo kurya
  • Irinda kumererwa nabi
  • Ikoreshwa mu kurwanya allergies (antihistamines)

Igihe cyose ugiye gufata imiti ni ngombwa kubaza muganga, bimwe mu bibazo ishobora kugutera.

Nakora iki mu gihe ngira macye?

Hari ibyo ushobora gukora mu gutuma imvubura zayo zikora neza, bityo mu kanwa hagahora hatoshye:

  • Kunywa amazi ahagije
  • Kurya shikarete naza bombo

Niba ikibazo cyo kumagara ubona kidakuweho n’uburyo busanzwe ni ngombwa kugana muganga w’indwara zo mu kanwa n’amenyo, akaba yakuvura.

amacandwe macye
Kwa muganga, bashobora kukongerera amacandwe mu gihe ikibazo gikomeye