Amaribori ni iki?
Amaribori ni uturango, dushobora kuba tureture cg tugufi, tukaza dutambitse cg duhagaze ku mubiri, dutandukanira n’uruhu rusanzwe ku ibara tuba dufite, akenshi dusa umweru. Ibice akunda kuzaho cyane ni amaboko, amabere, ku nda, ku kibuno ndetse no ku maguru. Nubwo buri wese ashobora kuyagira ariko akunze kugaragara cyane ku bagore kurusha abagabo.
Twayita nk’inkovu zo ku ruhu, atangira agaragara nk’umutuku cg mauve (purple) bitewe n’uruhu rw’umuntu uko asa uko agenda akendera cg se akura niko azana ibara ryerurutse.
Ni iki gitera amaribori?
Aterwa n’imihindagurikire y’umubiri, aho uruhu rukweduka bidasanzwe; ibi biterwa no kwiyongera cg kugabanuka kudasanzwe k’uruhu. Zimwe mu mpamvu zibitera harimo kwiyongera kw’ibiro kudasanzwe, gutwita cg kubari kugimbuka bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo iba yiyongera cyane muri icyo gihe. Gutakaza ibiro cyane nabyo bishobora kuba impamvu yatuma aza, hari n’aterwa no guhahamuka kudakanganye (nko mu gihe umugore ukuriwe yakora impanuka).
Nubwo ariko agaragara ku gice cyo hanze, buriya aba yaturutse ku gice cyo hagati, cyitwa dermis. Aterwa n’uko icyo gice cyiba cyakwedutse birenze ubushobozi bwacyo, bitewe ahanini no kwiyongera ibiro cg gukura cyane. Uku gukweduka cyane kwa dermis bitera gucika k’uru ruhu nuko bikagaragara ku gice cy’inyuma (cyitwa epidermis) byitwa amaribori.

Ubusanzwe ntacyo ahungabanya mu mikorere y’umubiri gusa ashobora kubangamira uyafite bikaba byanamutera ipfunwe cg akumva atagaragara neza mu bandi.
Zimwe mu mpamvu zitera amaribori:
1. Gutwita
Abagore benshi barayazana igihe batwite, akunda kugaragara igihe inda igeze nko mu cyumweru cya 25. Uburyo agaragara biterwa ahanini n’uruhu uko ruteye ndetse n’uburyo rukweduka.
Imisemburo ikorwa ku bwinshi mu gihe umugore atwite yoroshya uruhu cyane cyane urwo ku nda, ikanongera gukweduka cyane k’uruhu.

2. Kubyiruka
Mu gihe cy’ubugimbi cg ubwangavu, umubiri uba uri gukura bidasanzwe, bikaba byatera gukweduka k’uruhu kurusha ubushobozi rufite, kuko uruhu ruba rukura bidasanzwe. Ku bahungu, akunda kugaragara cyane ku ntugu, ku maboko no mu mugongo, mu gihe ku bakobwa akunda kuza cyane ku kibuno, ku matako, mu ntege no ku mabere.

Kwiyongera cyane ibiro byihuse
Mu gihe wiyongereye ibiro cyane byihuse bishobora nabyo gutera kuzana amaribori, kuko uruhu rutabasha gukweduka bijyanye n’uburyo ibiro biri kwiyongera.
Indwara
Hari indwara zimwe na zimwe zishobora gutuma amaribori aza cg yiyongera; indwara ya cushing’s syndrome na marfan syndrome.
Cushing ishobora gutera amaribori kuko ituma habaho ikorwa ridasanzwe ry’umusemburo wa cortisol (umusemburo wongera stress), ushobora gutuma ibiro byiyongera cyane, cyane cyane ku nda, uruhu rukoroha cyane ndetse rukananuka rukaba rwakwibasirwa no gucika cg izindi infection.
Indwara ya marfan nayo ni akoko, itera uruhu gucika intege no kugabanuka kw’imikwedukire yarwo.
Hari indi ndwara nubwo iboneka gacye, nayo y’akoko (ni ukuvuga igenda ihererekanwa mu muryango) yitwa Ehlers-Danlos syndrome (EDS) yangiza imikorere n’imiterere yaza proteyines zishinzwe kurinda no gutunganya uruhu, bityo bigatera amaribori.
Ikoreshwa ry’imiti
Imiti yo mu bwoko bwa corticosteroids (iyi ni imisemburo yo mu bwoko bwa steroids), kuyikoresha nabi cg kuyikoresha igihe kirekire nk’amavuta cg creams zo kwisiga, ashobora gutera amaribori kuko agabanya ubunini bw’uruhu akagabanya na collagen (protein zigize uruhu)
Ese amaribori aravurwa?
Nyuma yo gusuzumwa neza no gukorerwa ibizamini by’uruhu amaribori ashobora kuvurwa byoroshye. Bitewe n’ibimenyetso ufite n’uko umeze muganga azakwandikira imiti itandukanye yakuvura.
Ubwayo nta ngaruka zindi atera umubiri. Ni gacye cyane ashobora kwerekana indi ndwara yaba yihishe inyuma yayo.
Uburyo bukoreshwa mu kuyavura
Imiti itandukanye irahari; yaba iyo kwisiga, amavuta ndetse n’uburyo bw’imirasire (laser) kimwe no kubagwa byose birakoreshwa.
Rimwe na rimwe amaribori arijyana ubwayo nyuma y’igihe. Nko ku bagore bayazana ari uko batwite, nyuma yo kubyara hagati y’amezi 6 n’umwaka ashobora kwijyana.