Amasaka ari mu bihingwa bya mbere mu bihugu byacu ndetse akaba no mu biribwa bikoreshwa cyane mu mafunguro yacu ya buri munsi. Kubona igikoma kitarimo amasaka ni gacye cyane. Ntawe utazi imvugo ngo ikigage cy’I Byumba; iki na cyo gikomoka ku masaka.
Umutsima wa Kinyarwanda, ukoze mu masaka, uboneka akenshi ku munsi w’umuganura, ugaragaza ko amasaka afite runini mu mirire gakondo.

Kuba amasaka ari ifunguro ry’ingenzi uko wayarya kose, ni ukuvuga kuyaryamo umutsima, kuyateka impengeri, kuyanywamo igikoma no kuyakoramo umugati cyangwa gato, birangwa nuko amasaka akungahaye ku ntungamubiri zinyuranye.
Amasaka akungahaye kuri vitamin zinyuranye nka niacin, riboflavin, thiamin; n’imyunyungugu inyuranye nka magnesium, ubutare, umuringa, calcium, phosphore na potassium ndetse tunasangamo hafi kimwe cya kabiri cya poroteyine na fibre (48% by’ibikenewe ku munsi).
Akamaro k’amasaka ku buzima
Afasha mu igogorwa
Byaragaragaye ko ibiribwa byinshi byuzuye intungamubiri biba binakize kuri fibres zizwiho gutuma urwungano ngogozi rukora neza. Ku igaburo ryawe rimwe uba winjije 48% za fibres zose ukeneye ku munsi ari byo bituma igogorwa rigenda neza. Ibi bikurinda ibyuka mu nda, kwituma impatwe no kuribwa mu nda. Ndetse binarinda gucibwamo kandi bikagufasha kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.

Kurinda kanseri
Agahu k’inyuma ku ishaka kariho ibirinda uburozi mu mubiri utasanga mu byo kurya byinshi. Ibi bikaba bizwiho kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri yo mu muhogo. Ibi amasaka akaba abirusha ingano n’ibigori.
Kurwanya diyabete
Ibinyasukari byinshi iyo bishwanyagurika bihindukamo isukari ishobora kongera igipimo cy’isukari mu maraso. Nyamara siko biri ku masaka. Ahubwo agahu kayo gakize kuri tannin, ikaba ifite muri yo enzymes zibuza iyinjizwa rya amidon/starch, nayo ihindukamo isukari iyo igeze mu mubiri bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cya insulin na glucose mu mubiri.

Indwara ya Celiac
Nubwo ari uburwayi butamenyerewe, ariko iyi ni indwara yo kugira ubwivumbure kuri gluten, ikunze kuboneka ku bikomoka ku ngano. Nyamara kandi mu masaka ntayibamo, bityo amasaka kuri bo ashobora gusimbuzwa ibiva ku ngano. Iyi ndwara ya celiac ikaba irangwa no kubyimba, isesemi, no kwangirika mu mara, bitewe na bwa bwivumbure umubiri ugira kuri gluten.
Ubuzima bw’amagufa
Mu masaka habonekamo magnesium ku gipimo cyo hejuru; iyo igeze mu mubiri ituma igipimo cya calcium umubiri winjiza kizamuka. Iyi myunyungugu ibiri ikaba ari ingenzi mu mikurire y’amagufa ndetse no gusana amagufa yangiritse cyangwa ashaje. Ibi bifasha mu kurinda indwara zifata amagufa zinyuranye, bityo amasaka ni ingenzi ku bantu bakuze.
Amaraso n’insoro zitukura
Umuringa n’ubutare biboneka mu masaka. Kimwe na magnesium na calcium, umuringa ufasha umubiri kwinjiza ubutare ukeneye. Ibi bikaba bifasha mu kurinda indwara y’ikizungera. Iyo ufite ubutare n’umuringa bihagije mu mubiri, bituma insoro zitukura zikorwa kandi zigakura ku gipimo cyo hejuru. Ibi byongerera ingufu itembera ry’amaraso, isanwa ry’uturemangingo-fatizo, gukura k’umusatsi no kongera ingufu mu mubiri. Ku ifunguro rimwe, uba winjije 58% by’umuringa ukeneye ku munsi.

Kongera ingufu
Niacin, ariyo vitamini B3 ni ingenzi mu guhindura ibyo twariye mo ingufu zifasha umubiri gukora imirimo yawo ya buri munsi. Mu masaka harimo 28% bya niacin ukeneye ku munsi.
Icyitonderwa
Ntabwo haragaragara uwagize ubwivumbure ku masaka n’ibiyakomokaho. Icyakora birashoboka ko gukoresha ibikomoka ku masaka ku bwinshi byateza umubiri ibindi bibazo. Niyo mpamvu wakoresha ibikomoka ku masaka ku gipimo kidakabije
Ikigage cyangwa amarwa ni kimwe mu byo kunywa bikorwa biturutse ku masaka, nyamara bisembuye. Mu gihe Atari icyo wiyengeye, wabanza kumenya neza uko cyakozwe kuko hashobora kongerwamo ibindi byakwangiriza ubuzima.
Ahasigaye, ryoherwa n’igikoma, umutsima n’impengeri biva ku masaka.
