Waba uzi amata yo mu bikombe ahabwa abana uko akorwa?

0
6466
amata ahabwa abana
Ni ngombwa guha umwana amashereka yonyine gusa kugeza byibuze agize amezi 6

Muri ibi gihe usanga kubera impamvu zitandukanye, ababyeyi bahitamo guha amata yo mu bikombe abana babo kubera ko bumvise  publicité  kuri za radio, television cyangwa mu bantu batandukanye baba bayavuga ibigwi.

Akenshi ku bikombe by’ayo mata haba handitseho ibiyakoze, ariko rimwe na rimwe hari ibyo buri wese ataba ashoboye gusobanukirwa. Urugero ni amagambo: prebiotique na probiotique.

Ibisobanuro kuri probiotique na prebiotique

  1. Probiotiques bivugwa igihe mu mata harimo udukoko duto (bacteria) tuba mu mara ya buri muntu(flore intestinale), utwo dukoko dutandukanye n’udukoko tundi tumenyereye kumva dutera indwara. Ugereranyije muri utwo dukoko tudatera indwara harimo amoko 1000, harimo  utwitwa  bactéries n’utwitwa  levures kandi ugereranyije dupima hagati  ya 1,5 et 3 kg. Buri muntu agira utwo dukoko mu mara tugera kuri miliyali 100.000.

Akamaro k’udukoko twituriye mu mara ya buri wese muri twe kandi tudatera indwara.

  • Udukoko twibera mu mara(flore intestinale) dutuma hakorwa vitamine K, vitamine B12
  • Turinda indwara zitandukanye
  • Turinda amara kononekara
  • Dutuma iyo umuntu agiye kwituma, imyanda yose yari iri mu byo yariye isohoka
  • Dutuma ibyo wariye bitakugwa nabi

Urugero rw’amata aba arimo utwo dukoko tw’ingirakamaro

  • Nan Pro
amata yo mubikombe
Nan Pro ni amwe mu mata y’abana abamo probiotic

2. Prébiotiques ni ifunguro ry’udukoko tuba mu mara

Zimwe mu ngero z’amafunguro ni:

  • Isukari yo mu bwoko bwa (cellulose, lactose, galacto-oligosaccharides). Iryo funguro ry’utwo dukoko naryo riba rifite akamaro kuko iyo ribuze turapfa. Iyo dupfuye, ibyo umwana ariye bimugwa nabi ugasanga ahorana constipation, amagufa ye akononekara. Iyo utwo dukoko tubuze ibyo kurya byatwo ku muntu mukuru usanga ashobora kurwara cancer y’amara, cyangwa bikamutera kugira ubushake bwo kurya budasanzwe, ibyo bikaba byanamuviramo kugira umubyibuho ukabije.

Amwe mu mata ahabwa abana arimo prebiotique

  1. Picot      

amata yo mubikombe
Picot, ni amata aboneka muri farumasi

2. Ninolac

amata yo mubikombe
Ninolac abonekamo prebiotic nayo afasha abana cyane

 

3. Cow and Gate

amata yo mubikombe
Cow & Gate ni amata abamo prebiotique nayo arinda umwana

Nkuko tumaze kubibona rero, aya mata cyane cyane aba yanditseho prebiotique ushobora kuyaha umwana akamurinda kugira constipation kandi akamufasha gukura neza, ntagire ibiro birenze urugero kandi akagira amagufa akomeye.