Ascoril, [soma; ASIKORILI] ni umuti w’amazi uvura inkorora idafite igikororwa, ukoreshwa mu gufungura mu bihaha igihe ukorora cyane, ndetse ni zindi ndwara zifite aho zihuriye na infection mu bihaha.
Asikorili igizwe n’iki?
Ascoril ni urukomatanyo rw’imiti inyuranye buri wose ukaba ufite ibyo uvura. ibiwugize ni:
- Salbutamol sulphate ifungura imyanya y’ubuhumekero, ugabanya imisonga mu bihaha, ndetse ugatuma imitsi y’umubiri irambuka
- Bromhexine hydrochloride ni umuti w’inkorora utuma igikororwa gicika, nyuma yo kuyinywa yongera ingano y’igikororwa ndetse ikagabanya ubukururuke bw’igikororwa kubarwayi bagira inkorora ihoraho
- Guaifenesin nawo ni umuti w’inkorora ukora munzira mpumekero ugatuma habaho kwiyongera kw’igikororwa, yongera imvubura yo munzira mpumekero ndetse ikagabanya ubukururuke bw’ igikororwa.
- Menthol igabanya uburure bw’indi miti, ikongera uburyohe bw’umuti kandi ivura inkorora, gufungana mu mazuru n’ibindi.
Ibi byose bigize asikorili nibyo biyiha ubushobozi bwo kuvura inkorora ni zindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, ndetse hongerwamo n’ibindi biyigize bitari imiti, biba bigamije kurinda uru ruvange no gutuma ubusharire bugabanuka.
-
Ascoril ikoreshwa ite?
Asikorili ni umuti w’amazi unyobwa hagati y’iminsi 3 ni 7.
Ibipimo :
- Abana kuva ku myaka 2 kugeza 5: ml 2.5 inshuro 3 kumunsi (buri masaha 8)
- Abana kuva ku myaka 6 kugeza 12: ml 5 inshuro 3 kumunsi
- Abakuru n’abana bari hejuru y’imyaka 12: ml 10 inshuro 3 kumunsi
-
Ascoril ikoreshwa ryari?
Asikorili ikoreshwa mu gihe ufite inkorora izana igikororwa. Iyo nkorora ikaba ishobora guturuka k’uburwayi butandukanye nka boronshite yoroshye, boronshite ikomeye kandi imaze igihe, umusonga, boronshite iturutse k’ubuhema ndetse n’ibindi.
Mbere yo gukoresha Ascoril menya ibi:
- Salbutamol igomba gukoreshwa mu bwigengesere ku barwayi bagira igicuri, ubwiyongere bw’imisemburo yo mu muhogo cyangwa indwara y’igisukari.
- Ni ukwigengesera, gukoresha salbutamol ku barwayi bafite ibibazo by’umutima n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
- Ni ukwigengesera mbere yo gukoresha Guaifenesin ku nkorora izana ibikororwa byinshi cyangwa inkorora imaze igihe kinini nk’iza iturutse ku kunywa itabi, ubuhema, boronshite y’igihe kirekire cyangwa emphysema.
- Bromhexine igomba gukoreshwa mu bwigengesere ku barwayi bafite udusebe mu gifu no mu mara.
- Asikorili ishobora gukoreshwa n’umubyeyi utwite gusa iyo inyungu mu gufata umuti ziruta kure ingaruka mbi umuti watera umwana umubyeyi atwite.
-
Ingaruka mbi Ascoril ishobora gutera
Muri rusange, Asikorili ingaruka mbi zayo ziboneka gacye, ntizikanganye kandi zivaho iyo umuti urangiye mu mubiri. Gusa mu gihe bikomeye usabwe guhagarika uyu muti, ukagana ivuriro rikwegereye.
Ingaruka mbi z’uyu muti zitandukana hashingiwe ku miti iwugize:
- Salbutamol: zimwe mu ngaruka mbi zayo, zikunze kugaragara harimo gutitira, kuribwa umutwe, guteragura vuba k’umutima, guhinduka mu mikorere y’ubwonko.
- Bromhexine ishobora gutera uburibwe mu gice cyo hejuru mu nda, iseseme no kuruka, kugira isereri, kuribwa umutwe ndetse n’uduheri ku ruhu.
- Guaifenesin akenshi ni ukubabara byoroheje munda.
- Menthol ishobora gutera uburibwe bukabije mu nda, isesemi, kuruka, gucika intege, kuzungera ndetse na koma.
- Kugira ibitotsi cyane, isesemi, imbwa z’imitsi (cramps), kuribwa mu gatuza, intege nke, kuzungera.
Zimwe mungaruka mbi zidakunze kuboneka harimo;
- Kubyimba mu muhogo
- Kuzana uduheri kumubiri
- Kwangirika mu nzira z’ubuhumekero
Uru rutonde ntirugaragaza ingaruka mbi zose ushobora guhura nazo. Ukeneye gusobanukirwa byinshi baza umuganga cg umuhanga mu by’imiti ukuri hafi.
-
Icyitonderwa
- Asikorili ntiyemewe gufatwa ku mwana uri munsi y’imyaka 2 y’amavuko.
- Asikorili ntiyemerewe gukoreshwa n’ababyeyi bonsa.