Umuti wa buscopan 

0
4074
buscopan

Buscopan ni iki?

Buscopan(soma bisikopa) ni umuti uvura kuribwa mu mikaya (muscles).

Uyu muti uboneka ute?

Buscopan ni umuti uboneka ari ibinini bya 10mg, by’umweru, byiburungushuye. Unaboneka ari umuti uterwa mu rushinge, umuti uba ari 10mg/ml cyangwa 20mg/ml, agacupa.
Uyu muti ubusanzwe witwa hyoscine butylbromide, rero hari aho uzasanga witwa Buscopan, ahandi bawita Hyoscine (soma iyosine).

Buscopan yo mu rushinge

Buscopan ukoreshwa ryari?

Uyu muti ukoreshwa mu gihe umurwayi afite ibintu bimeze nk’imbwa cyangwa ibinya kandi bimubabaza (cramps, spasms).

  • Ni nk’igihe wumva uri kuribwa mu nda, ariko nta nzoka urwaye,
  • Mu gihe uri kuribwa n’imihango.
  • Mu gihe wakuyemo inda ukaba uri kuribwa cyane

Muri macye, uyu muti ukoreshwa mu kuvura kuribwa n’inyama zo mu nda, harimo amara, nyababyeyi, uruhago, n’umuheha w’inkari.

Ni umuti uvura kuribwa inyama zo mu nda
  • Uko umuti ukoreshwa

Umuntu mukuru anywa ikinini buri masaha 6,gusa iyo bidakaze yanywa ikinini buri masaha 8.

Umwana hagati y’imyaka 6 na 12 anywa ikinini buri masaha 8. ni ukuvuga ibinini 3 ku munsi.
Ku nshinge, ni 10mg cyangwa 20mg, ariko nturenze 100mg ku munsi.

Ibyo kwitondera

Uyu muti ntiwemerewe umuntu uri munsi y’imyaka 6, n’umuntu urengeje imyaka 40.
Umugore utwite n’uwonsa ntibawemerewe

Igihe uri kuva mu gitsina ariko utazi icyabiguteye, atari ugukuramo inda cg imihango, uyu muti ntukawukoreshe

Mu gihe ububabare bwiyongereye uri kuwukoresha, ukaruka se cg ukagira ibyuya, uhite uwuhagarika.
Mu gihe ufite ikibazo ku bijyanye no gukoresha isukari, wakoresha inshinge kuko ibinini birimo isukari.

Uyu muti ntukawukoreshe urwaye kwituma impatwe, kuko n’ubusanzwe ushobora gukoreshwa mu kuvura impiswi utazi icyayiteye.

Mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose banza usome agapapuro k’uko ukoreshwa neza, mu gihe udasobanukiwe ubaze farumasiye ibibazo byose waba ufite.