Cholesteatoma indwara y’ikibyimba mu gutwi menya byinshi kuri yo

0
3361

Cholesteatoma iyi ni indwara yo kugira ikibyimba mu gutwi, gusa si ikibyimba kirimo amashyira si na kanseri ahubwo mu gutwi ko hagati niho habyimba, inyuma y’inanga y’ugutwi.

Cholesteatoma Ubu burwayi bushobora kuvukanwa ariko kenshi na kenshi buza bitewe no kurwara by’umusubizo indwara zifata mu gutwi, nk’umuhaha.

Akenshi cholesteatoma ikura imeze nk’ikibyimba, nuko uturemangingo dushaje aho kuribwa n’utuzima nkuko bigenda ubusanzwe ahubwo tukagenda dufatana. Uko tuba twinshi bishobora kwangiza utugufa two mu gutwi bikagira ingaruka ku kumva, uburinganire n’imikorere y’imikaya yo mu maso.

Iyi ndwara iterwa niki

Nkuko twabibonye tugitangira, cholesteatoma ishobora kuba uburwayi umwana avukana; ishobora kandi kuba indwara iterwa n’imikorere mibi y’umuyoboro wa Eustache. Ikindi kiyitera ni ukugira indwara zandura zifata mu gutwi zihora zisubiramo nk’umuhaha n’izindi.

Iyi ndwara irangwa n’iki?

Akenshi ibimenyetso by’iyi ndwara bitangira buhoro buhoro bikagenda bikara uko ikibyimba gikura. Icyo gihe bitera ingaruka zinyuranye.

Mu mizo ya mbere ugutwi kurwaye gusohokamo ibizi binuka ariko bitandukanye n’amashyira asohoka iyo urwaye umuhaha. Uko ikibyimba gikura kigenda gifunga inzira yinjira bityo kumva bikagenda bigabanyuka. Si ukumva gusa kuko n’uburinganire bugabanyuka wagenda bikagusaba gusa n’uhendamira uruhande ukumva niho uhagaze neza;

Iyi ni indwara yo kubyimba mu gutwi imbere
Iyi ni indwara yo kubyimba mu gutwi imbere

Ikindi kimenyetso ni ukuribwa mu gutwi imbere cyangwa inyuma, rimwe na rimwe ukumva washima cyangwa wakurugutura cyane.

Iyo bikomeje rero imikaya yo mu maso ntikora neza ukagira ikimeze nka paralysis, ndetse hari n’igihe haziramo gupfa amatwi bya burundu.

Ni izihe ngaruka iyo itavuwe kare?

Uko utinda kwivuza iyi ndwara uba uri kwizanira ibyago binyuranye. Ibyo byago bishobora kuba bikaze cyangwa byoroshye.

Uko uturemangingo dupfuye tudasohoka niko hahinduka indiri za bagiteri n’imiyege bityo cya kibyimba kikandura nuko bya bizi binuka bikazajya bihora bisohoka mu gutwi.

Si ibyo gusa kuko cya kibyimba gishobora kwangiza ahakizengurutse, bikangiza ingoma y’ugutwi, utugufa two mu gutwi amagufa yegereye ubwonko n’udutsi two mu maso. Ingaruka ni ugupfa amatwi bya burundu.

Izindi ngaruka twavuga:

  • Guhorana infection mu gutwi
  • Kubyimbagana mu gutwi imbere
  • Paralysis yo mu maso
  • Mugiga, indwara yica ifata ku bwonko
  • Ibibyimba ku bwonko cyangwa kwireka kw’amashyira ku bwonko

Uko indwara isuzumwa

Mu kugusuzuma hakoreshwa bumwe cyangwa bwose mu buryo bukurikira.Bwa mbere, muganga azakoresha otoscope, akuma kareba mu gutwi kakerekana niba harimo ikibyimba, cyangwa imitsi y’amaraso ibyimbye.

Otoscope ikoreshwa bareba mu gutwi
Otoscope ikoreshwa bareba mu gutwi

Ubundi hashobora gukoreshwa uburyo bwa CT scan. Ubu buryo akenshi bukoreshwa mu gihe otoscope nta kintu yabonye cyangwa mu gihe hari ibindi bimenyetso ugaragaza nko kutumva neza, kumva injereri no kudakora neza kw’imikaya yo mu maso. Ubu buryo ntibubabaza kandi bufasha muganga kureba mu gutwi no mu mutwe imbere.

Icyuma cya CT scan
Icyuma cya CT scan

Uko iyi ndwara ivurwa

 

Uburo rukumbi bwo kuvura iyi ndwara ni ukukubaga ikibyimba kigakurwamo. Gusa ntibikorwa ako kanya, ahubwo iyo umaze gusuzumwa , uhabwa imiti ya antibiyotike , igabanya uburibwe n’ikamya rwa ruzi rwo mu gutwi. Noneho hagategurwa uko uzabagwa, nta mikorobi ziri mu gutwi.

Kubagwa ntibisaba ngo ugume mu bitaro keretse iyo ikibyimba cyari kinini cyane. Ahubwo nyuma yo kubagwa uritahira gusa ugahabwa imiti uzanywa ituma ahabazwe hakira neza hatajemo ubwandu.

Kubaga niwo mwanzuro
Kubaga niwo mwanzuro

Nyuma yo kubagwa ushobora kumva impinduka mu kumva no kuryoherwa ariko ibi nyuma y’igihe gito birashira.

Uko wakirinda

Ku ndwara iyo yavukanywe nta kuyirinda bishoboka ahubwo usabwa kuvuza umwana hakiri kare

Ku bayirwara bakuze, kuyirinda ni ukwivuza indwara zose zifata mu gutwi cyane cyane umuhaha hakiri kare.