Coartem

2
4527
coartem

Coartem [soma; kuwa-rite-mu] ni ibinini bivura malariya kuva ku bana bapima ibiro 5 kugeza ku bakuru.

Igizwe na; artemether (soma; aritimeta) na lumefantrine (soma; lumefantirine). Ibi bigize coartem nibyo byica agakoko gatera malariya mu maraso gakwirakwiza n’umubu w’ingore witwa anofele.

  1. Coartem ikoreshwa ite?

Koresha uyu muti nkuko wabitegetswe na muganga.

Coartem bayifata inshuro 6, mu minsi itatu, ni ukuvuga;

KU BANTU BAKURU: guhera ku myaka 16 ariko bafite hejuru y’ibiro 35

  • Ku munsi wa 1, Fata ibinini 4 icyarimwe, nyuma y’amasaha 8 wongere ufate ibindi
  • Iminsi 2 ikurikiye fata ibinini 4 icyarimwe mu gitondo, ibindi 4 nijoro

ABANA BARI MUNSI Y’IMYAKA 16: bafite hagati y’ibiro 25-35kg

  • Ku munsi wa 1, Fata ibinini 3 icyarimwe, nyuma y’amasaha 8 ufate ibindi 3
  • Iminsi 2 ikurikiye fata ibinini 3 icyarimwe mu gitondo, ibindi 3 nijoro

ABANA BARI MUNSI Y’IMYAKA 16: bafite hagati y’ibiro 15-25kg

  • Ku munsi wa 1, koresha ibinini 2 icyarimwe, nyuma y’amasaha 8 ufate ibindi 2 ()
  • Iminsi 2 ikurikiye bafata ibinini 2 icyarimwe mu gitondo, ibindi 2 nijoro

ABANA BATO CYANE: bafite hagati y’ibiro 5-15kg

  • bafata ikinini 1, nyuma y’amasaha 8 wongere umuhe ikindi 1 (ku munsi wa 1)
  • Iminsi 2 ikurikiye afata ikinini 1 mu gitondo, ikindi nijoro

Ibinini bya Coartem bifunze ku buryo byorohera buri wese n’icyiciro cy’imyaka arimo kubona uko afata uyu muti, udasobanukiwe neza wabaza muganga cg farumasiye ukwegereye

  1. Coartem ikoreshwa ryari?

Kuwaritemu ikoreshwa mu kuvura malariya, igihe umaze gusuzumwa na muganga akabona ugaragaza ibimenyetso bya malariya.

Iby’ingenzi wamenya kuri Coartem
  • Kuwaritemu ikoreshwa mu kuvura malariya, ntago ikoreshwa mu kurinda malariya.
  • Ugomba kumenyesha muganga mbere yo gufata kuwaritemu indi miti yose uri gukoresha kuko hari imiti idashobora gukorana nayo, muriyo twavuga: imiti ivura igituntu, ivura igicuri, ibibembe, igabanya ubwandu na virus ya SIDA, ivura indwara zo ku ruhu ndetse na antibiyotike zimwe na zimwe, byose ugomba kubimenyesha muganga mbere yuko aguha ibi binini.
  • Kuwaritemu ishobora kugabanya imikorere y’ibinini biringaniza urubyaro, mu gihe ufata ibi binini wagisha muganga cg umuhanga muby’imiti inama.
  • Kuwaritemu igomba gufatishwa ibiryo, amata, igikoma cg ikindi kintu cyafata mu gifu. Ushobora no gusya ikinini ukakivanga na mazi; mu gihe kumira ibinini bikugora. Akamaro ko gufatisha ibi binini ibiryo ni ukugira umuti ugere mu maraso neza.
  • Mu gihe unyweye ibi binini ukaruka hatarashira isaha 1 cg 2 ugomba kongera kunywa ibindi
  • Ntugomba gufatana ibi binini n’umutobe wa pamplemusi (grapefruit juice)
  • Ntugomba kunywa kuwaritemu utwite cg uteganya gutwita kuko ishobora kongera ibyago byo kuvamo kw’inda
  1. Ingaruka mbi coartem ishobora gutera? 

Igihe ugize bimwe muri ibi bimenyetso ukwiye kwihutira kugana kwa muganga;

  • Gufuruta
  • Gutera cyane k’umutima
  • Kumira ukabara cg guhumeka bikugoye
  • Kubyimba mu maso, ku munwa, ururimi cg mu muhogo.

Igihe ubonye ibimenyetso bidasanzwe byiyongera kuri ibi, ukwiye guhita uhagarika uyu muti ukagana muganga ukwegereye.

Gusa hari zimwe mu ngaruka zidatuma ugana kwa muganga nko;

  • Kuribwa umutwe no kumva uzungera
  • Kugira imbeho n’umuriro
  • Kumva nta mbaraga ufite cg unaniwe
  • Kumva udashaka kurya
  • Kubabara mu ngingo n’imikaya
  1. Icyitonderwa

Mbere yo gufata kuwaretimu menyesha muganga wawe cg umuhanga mu by’imiti urutonde rw’imiti yose uri gufata cg waba uheruka gufata, kimwe n’indwara zikurikira ;

  • Indwara z’umutima cg hari uwo mu muryango wawe wundi uzirwaye
  • Indwara zitera umutima gutera nabi cg uwo mu muryango wundi uzifite
  • Umwijima cg impyiko
  • Niba ugira potasiyumu cg manyesiyumu nkeya mu maraso

Uru rutonde ntituvuze indwara zose zibujijwe mu gihe ushaka gufata kuwaritemu, mu gihe ugiye gufata uyu muti banza ugishe inama muganga cg umuhanga mu by’imiti ibibujijwe byose n’ibyo ukwiye kwitondera.

Kuwaritemu ikoreshwa gusa mu kuvura malariya. Ntikoreshwa mu kwirinda malariya.

2 COMMENTS

  1. Nibyiza cyane! Umudamu wange aribwa mumukondo kandi ambwira ngo aratwite ese bituruka kuki?

  2. […] Coartem, uruhurirane rwa lumefantrine na artemether. Umuti wa artemether watangiye gukoreshwa hashize imyaka 2000 n’abashinwa, bakaba baruwukuraga ku giti kitwa Artemisia annua, ibikomoka kuri iki giti bikaba aribyo byakoreshwaga nk’umuti wa malariya. Uruganda rukora imiti rwa Novartis, rwawukoze bwa mbere muri 1999, witwa Coartem nuko utangira gukoreshwa ku isi hose. […]