Sobanukirwa umuti wa cotrimoxazole

1
4683

COTRIMOXAZOLE [soma; KOTIRI-MOGISA-ZOLE] ni uruvange rw’imiti 2; Sulfamethoxazole (soma; sulifa-metogisa-zole) na Trimethoprim (soma; tri-meto-pirimu) ikaba ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa na bagiteri. Ndetse izina rihita ribigaragaza kuko Co ihagarariye Combination, Trim ituruka kuri Trimethoprim naho Oxazole iva kuri Sulfamethoxazole (mu gushaka izina ry’imiti ikomatanyije hafatwa inyuguti zibanza kuri umwe n’izisoza ku wundi, cyangwa izibanza kuri buri wose cyangwa kuri umwe gusa)

Uyu muti uboneka mu mazina atandukanye, irizwi cyane ni Bactrim, andi ni Septran, Astrim,  Sanprima n’andi.

Iboneka ari ibinini cyangwa umuti w’ikivuguto uhabwa abana cyangwa umuti w’amazi uterwa mu mutsi.

  1. Uyu muti ukoreshwa ute?

Uyu muti uboneka mu buryo 3:

  • Ibinini byo kunywa bya 240mg, 480mg na 960mg.
  • Umuti w’ikivuguto wa 240mg/5ml
  • Umuti w’amazi uterwa mu mutsi

Ku bantu bakuru ni ugukoresha ibinini bibiri bya 480mg cyangwa ikinini kimwe cya 960mg incuro 2 ku munsi (buri masaha 12).

Bactrim ndende, nkuko bakunze kuyita, ufata ikinini kimwe kimwe kabiri ku munsi

Abana hagati y’imyaka 5 na 10 bakoresha ibinini bibiri bya 240mg cyangwa ikinini kimwe cya 480mg kabiri ku munsi

Abana hagati y’amezi n’imyaka 5 biterwa n’ibiro by’umwana aho ukoresha 24mg ugakuba n’ibiro by’umwana, 2 ku munsi, gusa akenshi bahabwa umuti w’ikivuguto

Umuti uterwa mu mutsi uhabwa umuntu uri mu bitaro.

Uyu muti ufatwa kuva ku minsi 5 kugeza ku minsi 10 bitewe n’uburemere bw’indwara, ibi ubitegekwa na muganga

Umuti w’ikivuguto uhabwa abana
  1. Uyu muti ukoreshwa ryari?

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura ubwandu bwatewe na bagiteri nka angine, umusonga, inkorora itanga igikororwa, umutezi, tifoyide, ubwandu bwavuye ku byo wariye (intoxication alimentaire) kolera ndetse unahabwa abantu babana n’ubwandu bwa SIDA mu kubakingira izindi ndwara z’ibyuririzi zaturuka kuri bagiteri.

Uwuhabwa ari uko muganga yagusuzumye agasanga ufite indwara yavurwa na wo. NTUGOMBA KUWIGURIRA MURI FARUMASI

  1. Ni izihe ngaruka Cotrimoxazole ishobora gutera?

Uyu muti ushobora gutera ibibazo bikurikira:

  • Kwishimagura
  • Kokera mu muhogo
  • Guhitwa bikabije,
  • Inkorora no guhumeka insigane.

Ibi bikubayeho usabwe guhita uhagarika uyu muti, ukihutira kugana kwa muganga

  1. Ibyo kwitondera

  • Uyu muti ntiwemerewe umwana ufite munsi y’ukwezi kumwe
  • Mu gihe urwara umwijima n’impyiko ntuwemerewe
  • Ntiwemerewe kuwuvanga na methotrexate kimwe na phenytoine
  • Kuwufata hamwe n’imiti ivura ububyimbe n’ububabare nka Aspirin, Diclofenac na Ibuprofene ntibyemewe
  • Umugore ufite inda nkuru ntawemerewe
  • Umwana wavutse atuzuye, ufite ibiro bike ntawemerewe
  • Ugomba kunywa cyane mu gihe uri kuwukoresha

 

1 COMMENT