CUTACNYL (soma: KITA-SINILI) witwa na none benzoyle peroxide ni umuti w’amavuta ukoreshwa mu kuvura ibiheri biza ku ruhu cyane cyane mu maso
-
Uyu muti ukoreshwa ute
Umuti usigwa aharwaye umaze kuhakaraba; kandi wahumukije neza
Uwusiga usigiriza nk’usiga pomade isanzwe.
Iyo umaze kuwusiga ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune
Uwisiga 2 ku munsi, buri munsi cyangwa 1 mu minsi ibiri bitewe n’ingano y’ibishishi
-
Uyu muti uvura iki?
Nkuko byavuzwe Cutacnyl ikoreshwa mu kuvura ibiheri cyane cyane ibyo mu maso (ibishishi)
Mu gukora kwawo wica mikorobi zituma habaho kubyimba aribyo bizana uduheri
Uwukoresha nyuma yo gusuzumwa n’inzobere mu ndwara z’uruhu akawukwandikira. Ntiwemerewe kuwugura udafite urupapuro rwa muganga rubikwemerera
-
Ni izihe ngaruka ushobora guteza?
Nk’umuti usigwa ku ruhu, ushobora kugutera :
- Uburyaryate,
- Kwishimagura,
- Kuzana amabara aho usiga uwo muti, niyo mpamvu kuwukoresha utawandikiwe na muganga ari bibi cyane.
Igihe cyose ubonye impinduka utari witeze usabwa kuwuhagarika, ukabimenyesha muganga wawukwandikiye
URU RUTONDE NTIRUGARAGAZA INGARUKA MBI ZOSE USHOBORA GUHURA NAZO. UKENEYE GUSOBANUKIRWA BYINSHI BAZA UMUGANGA Cyangwa UMUHANGA MU BY’IMITI UKURI HAFI.
-
Ibyo kwitondera
- Mu gihe uri kwisiga uyu muti ntiwemerewe kwisiga andi mavuta
- Umugore wonsa ntiyemerewe kuwisiga ku mabere
- Ugomba kwirinda izuba igihe wawisize
- Wirinde kuwukoza mu maso, umunwa, amazuru, ku gitsina, ku gisebe n’ahandi hose hari ububobere.
IBI TUVUZE NTIBIGARAGAZA IBYO UGOMBA KWITONDERA BYOSE, KU KINDI KIBAZO CYOSE WAGIRA UGOMBA KUBAZA MUGANGA Cyangwa UMUHANGA MU BY’IMITI UKWEGEREYE