Diclofenac umuti ukoreshwa mu gukuraho uburibwe butandukanye

1
6379
Diclofenac

Diclofenac [soma; DIKOLO-FENAKI], ni umuti uri mu cyiciro cy’imiti ikoreshwa mu kuvura ububabare n’ububyimbirwe izwi nka (Non-steroidal-anti-inflammatory drugs; NSAIDs).

Ikoreshwa mu kuvura uburibwe bworoheje n’uburinganiye butandukanye mu mubiri, kubyimbirwa, kuribwa uri mu mihango, ibibazo mu magufa, kuribwa amenyo, umugongo ndetse na rubagimpande.

Uyu muti uboneka nk’ibinini byo kunywa, ibinini bicishwa mu kibuno, ifu bavanga mu mazi ndetse n’umuti w’amavuta (pomade) basiga.

  1. Diclofenac ikoreshwa ite?

Dikolofanaki ikoreshwa ku bantu bakuru n’abana barengeje imyaka 15 y’amavuko.

Ibipimo:

Ibinini byo kunywa: hagati ya 100mg na 200mg, inshuro 1 cg 2 ku munsi. Inshuro unywa zigenwa na muganga cg farumasiye bitewe n’uburemere bw’ikibazo ufite.

Ibinini byo gucisha mu kibuno: hakoreshwa ikinini 1 cg 2 ku munsi. Ugomba kubifata uko muganga yabigutegetse.

Pomade yo kwisiga: ikoreshwa inyuma ku ruhu, basiga ahabyimbiwe cg aharibwa, ushobora gusiga inshuro 3 cyangwa 4 ku munsi.

diclofenac
Ibinini bya diclofenac bacisha hasi, bikoreshwa mu kuvura umugongo 
  1. Diclofenac ikoreshwa ryari?

Ikoreshwa igihe wumva ufite ububabare bukurikira mu mubiri; umutwe, amenyo, umugongo, kubabara uri mu mihango, kubyimbirwa mu ngingo.

Mu gihe ufite ububabare bukabije, gukoresha ibi binini ntibigufasha cyane, ushobora kwifashisha ibindi bigabanya ububabare.

Baza muganga cg umuhanga mu by’imiti ibindi bisobanuro.

  1. Ingaruka mbi Diclofenac ishobora gutera?

Dikolofenaki ishobora guteza ibibazo, nubwo abantu benshi badakunze kubigira, mu gihe waba ugize kimwe muri ibi usabwe guhagarika umuti ukagana kwa muganga;

  • Kubira ibyuya byinshi mu biganza cyangwa mu birenge
  • Mu gihe uri kumva injereri mu matwi
  • Kumira bikugoye cg ukumva urababara
  • Kumva urushye cyane rimwe na rimwe
  • Guhindura imyitwarire cg mu mutwe ukumva bitameze neza
  • Kwiyongera ibiro ubona bidasobanutse

Ingaruka mbi zishobora guturuka ku gukoresha uyu muti ariko zoroheje;

  • Kubabara mu gifu
  • Kugira ikirungurira
  • Guhitwa
  • Kumva uzungera n’isereri
  • Kugira iseseme
  • Kunanirwa kwituma

Abarwayi bose bafata uyu muti cyangwa indi miti iri mu bwoko bumwe n’uyu, bagomba gukurikiranwa niba nta bibazo by’umwijima n’impyiko bafite kandi hakarebwa n’ingano y’amaraso. Ibi ni ngombwa kurushaho ku barwayi bageze muzabukuru.

Ikurikirana rya bugufi ni ngombwa cyane ku murwayi ukoresha Dikolofenaki kandi asanganwe ibibazo by’igifu kuko bishobora kumutera kuva cg kuzana udusebe ku gifu n’amara cg gutoboka kw’igifu.

KU BINDI BIBAZO USHOBORA KUGIRA WABAZA MUGANGA WAWE CG UMUHANGA MU BY’IMITI AKAGUSOBANURIRA BIRUSHIJEHO.

  1. Icyitonderwa

Uyu muti ushobora kongera umuvuduko w’amaraso, ni byiza guhora ureba aho umuvuduko ugeze kenshi ukaba wamenyesha muganga igihe byiyongereye cyane.

Ku barwayi bagira ubwivumbagatanye bw’umubiri biturutse kuri uyu muti cyangwa bafite ikibazo cy’udusebe ku gifu ntibagomba gufata dikolofenaki cg indi miti yo mu bwoko bwa NSAIDs batamenyesheje muganga cg farumasiye.

Uyu muti ntabwo ugomba guhabwa abarwayi bigeze bagira ubuhema ndetse n’ibindi bibazo bitewe na aspirin cyangwa indi miti iri mubwoko bumwe na Dikolofenaki.

Dikolofenaki irabujijwe ku babyeyi batwite cyangwa bitegura gutwita. Ababyeyi bonsa nabo ntibemerewe gukoresha uyu muti kuko uca mu mashereka ukaba wagira ingaruka ku mwana.

Ni ngombwa gukurikiza inama za muganga ku muti wose ugiye gufata, igihe utasobanukiwe cyangwa ugize ikindi kibazo ugomba kubaza muganga cg farumasiye.