Farumasiye cg umuhanga mu by’imiti, aba asobanukiwe byinshi byerekeye imiti, nk’umwe mu bashinzwe kubungabunga ubuzima yita cyane kandi asobanukiwe ikoreshwa neza ndetse n’uburyo bwiza imiti itangwamo.
Igihe cyose winjiye muri farumasi, ni uburenganzira bwawe kwakirwa n’umuhanga mu by’imiti ubisobanukiwe neza. Afatanyije na muganga bashobora kugufasha neza no kuguherekeza mu mikirire yawe, cyane cyane mu gihe urwaye indwara zimwe na zimwe zikomeye nka diyabete, umutima, asima cg izindi zigusaba guhora ufata imiti.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi badafata neza imiti baba bandikiwe cg bagahagarika kuyifata igihe bumva batangiye gukira. Ibi bigira ingaruka zitandukanye; harimo ko wa muti utongera kuvura indwara neza igihe wongeye kurwara cg se ya ndwara yagaruka ikaze ifite ubukana bukomeye.
Ibibazo by’ibanze ushobora kubaza farumasiye
Niba utazi neza ibyo wabaza farumasiye igihe ugeze muri farumasi, twaguteguriye urutonde rw’ibibazo by’ibanze ushobora kubaza:
- Ugomba kumenya neza impamvu uri kunywa uwo muti, ugasobanurirwa ibyo umuti ukora n’uko uwufata.
- Sobanuza neza amasaha ufatiraho imiti n’impamvu uwufata ayo masaha. Urugero: ugasobanukirwa neza gutandukanya 3 ku munsi cg gufata ikinini kimwe nyuma ya buri masaha 6.
- Ese uyu muti nshobora kuwunywana n’amazi cg ibiryo? Ni ibihe biribwa mbujijwe gufata cg ibinyobwa ngomba kwirinda mu gihe ngiye kunywa uyu muti. Aha ukibuka kubaza niba inzoga cg amata ntacyo byatwara imiti uri gufata.
- Nakora iki mu gihe nibagiwe gufata umuti? Ugomba gusobanuza neza niba ugomba guhita ufata uwundi cg ugomba gutegereza ikindi gihe cyo kuwufata kigeze
- Nzabwirwa n’iki ko imiti ndi gufata iri kumvura? Ni ryari nshobora kugaruka mu gihe naba numva ntakize?
- Ugasobanuza neza ingaruka umuti ushobora gutera cg ibyo ugomba kwitondera ndetse n’ibyo ubujijwe gukora
- Ibuka kubwira farumasiye imiti yindi uri gufata; yaba ari iyoroheje wiguriye cg indi wahawe ahandi yaba ari vitamin cg iyongera intungamubiri, niba idashobora kubangamira cg guteza ikindi kibazo mu gihe uri gufata uwo. Wibuke kumubwira n’indi yose uheruka gufata mu gihe cya vuba.
- Mu gihe wonsa cg utwite, ugomba kwitwararika cyane ku miti yose ufata, ugasobanuza kuri buri muti cg ikindi kintu cyose wafata cyinjira mu maraso
- Ntukibagirwe na rimwe ko ufite uburenganzira bwo guhabwa umuti mu gikoresho kikoroheye ndetse ukibuka no kubaza neza uburyo ugomba kubikamo umuti, urugero: hari imiti igomba kubikwa mu bukonje, hakaba indi ijya ahasanzwe cg ahashyushye
- Icya nyuma, igihe cyose ugize ikibazo uba ugomba guhita uhamagara muganga cg ukaba wabaza farumasi ikwegereye, ikibazo cyose wagira ku muti runaka mbere yo kuwuhagarika ugomba kubanza kugisha inama muganga.
Ibindi bibazo byose wagira ntugatinye kugira icyo ubaza farumasiye, ni uburenganzira bwawe busesuye gusobanukirwa ibiri gukorerwaho byose.

Thanks.
[…] Soma birambuye ibibazo by’ibanze ushobora kubaza umuhanga mu by’imiti https://umutihealth.com/farumasiye-umuhanga-mu-byerekeye-imiti/ […]
[…] Igihe cyose ugiye gufata umuti ugomba kugisha inama farumasiye, soma bimwe mu byo yagufasha https://umutihealth.com/farumasiye-umuhanga-mu-byerekeye-imiti/ […]
[…] mpamvu burya mbere yo kugira umuti wose ukoresha uba usabwa kubanza gusobanuza neza umuhanga mu by’imiti uwuguhaye waba uwo wiguriye cyangwa se uwo wandikiwe na […]
[…] bizana na yo, ni byiza kuyikoresha ari uko wayandikiwe na muganga cyangwa wabanje kuganira n’umuhanga mu by’imiti, akaguhitiramo bijyanye n’ubuzima […]
[…] Umuhanga mu by’imiti w’aho uzayigurira azagusobanurira ijyanye na buri kigero cy’abantu kandi kuyigura ntibigombera urupapuro rwa muganga. […]
[…] no kuboneka mu yandi mazina anyuranye bitewe n’uruganda rwayikoze. Iyo ugeze kuri farumasi umuhanga mu by’imiti uhasanze […]
[…] inama farumasiye mbere yo gufata buri muti […]
[…] gipimo cyo hejuru. Niyo mpamvu mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose usabwa kubanza gusobanuza umuhanga mu by’imiti ingaruka zose zishobora kuzanwa na yo. Kandi niba bibayeho ugacyeka ko biri guterwa n’imiti ni […]